Kutamenya amakuru y’imanza za TPIR byatumye hari abahabwa ibihano bidahwanye n’ibyaha bakoze

Me Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w’umushinga Ubutabera no kubungabunga amateka, yavuze ko bakomeje gukora ubuvugizi, amakuru akajya atangwa kare kandi akagera kuri bose.

Mu kiganiro cyahuje abarokotse jenoside yakorewe abatutsi 1994 bo mu murenge wa Nyakarenzo na Mururu mu karere ka Rusizi, bavuze ko kutamenya amakuru y’imanza zibera hanze y’u Rwanda ku bakurikiranweho icyaha cya jenoside byatumye bahabwa ibihano bito abandi bagirwa abere.

Iki kiganiro cyateguwe n’umuryango RCN Justice et Démocratie, Haguruka, Kanyarwanda n’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro (Pax Press).

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bavuze amwe mu mazina y’abagizwe abere n’abahawe ibihano bidahanywe n’ibyaha bakoze aribo Bagambiki Emmanuel wahoze ari perefe wa perefegitura ya Cyangugu wagizwe umwere, Ntagerura André wari perezida wa MDR, Munyakazi Yusufu na Lieutenant Imanishimwe Samuel.

Ku rubanza rwa Rukeratabaro Théodore, wahungiye muri Suède, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukamukurikirana kubera uruhare yakekwagaho muri jenoside yakorewe abatutsi. Akaburanira muri Suède, agahamwa n’icyaha cya jenoside agakatirwa gufungwa burundu.

Habimana Boniface, uhagarariye Ibuka mu kagali ka Rusambu, mu murenge wa Nyakarenzo, yagize ati « Ubundi ibyaha yashinzwe ni bike kubyo yakoze, kuko ibitero yayoboye ni byinshi cyane, uretse hariya hantu hagiye hazwi hari hateraniye abantu  b’imbaga,  ariko abo yiciye hirya no hino mu musozi ni benshi. Turashima ubutabera bwa Suède ku gihano bamuhanishije ariko turasaba kugira ngo amakuru yose ajye atohozwa mbere yuko uwakoze icyaha cya jenoside ajye guciribwa urubanza, bijye bibanza bimenyeshwe agace yaraherereyemo kugira ngo hagaragazwe  n’ubugome yakoranye jenoside ndetse n’ubukana yayikozemo ».

Kuri iki kibazo kijyanye nuko ko igihe habaye urubanza byajya bikorwa mbere hagashakishwa amakuru ahagije, abantu bakajya aho uwo muntu yaratuye cyangwa yakoreye ibyaha; Me Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w’umushinga Ubutabera no kubungabunga amateka, yagize ati « hazakomeza kugenda hakorwa ubuvugizi ku nzego zibishinzwe. Inzego zibishinzwe hano mu Rwanda nk’ubushinjacyaha cyangwa ubugenzacyaha nubundi bufasha abo bantu baba bashaka ibimenyetso baba bavuye mu bindi bihugu, rurabafasha  rukabageza aho ibyaha byabereye, rukabageza ku bantu byagizeho ingaruka, ariko rimwe na rimwe hari abo bashobora kwibagirwa ariko hamwe n’ubuvugizi, ubutaha bazagenda barushaho kubinoza neza ».

Abari bitabiriye iki kiganiro bavuze ko kutamenya amakuru ari imwe mu mpamvu yatumye batabona ubutabera ku baburanishirijwe n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha TPIR rwashyiriweho u Rwanda, Arusha muri Tanzania.

Umunyamakuru Manzi Gérard, ukurikirana imanza z’abakurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi baba mu mahanga yagize ati “imanza ziba ziburanishirizwa mu mahanga, ziburanishwa n’abanyamahanga, nanone umuntu ntiyakwirengagiza imyumvire y’umucamanza uba urimo kuburanisha urwo rubanza ku cyaha cyabaye, biterwa n’uburyo yumva cyangwa yumvise icyo cyaha n’uburemere we agiha”.

Yakomeje agira ati “Ariko na none bikanaterwa n’uburyo wa muntu yanashinjwemo, mwembwe mushobora kuba muri hano muzi ibyo yakoze, ariko noneho hagera aho kumushinja ntihagire abamushinja bahagije, bazi, biboneye ibyo yakoze icyo gihe, ugasanga ibimenyetso ni bikeya, amakuru abaye make ku bamushinja, ahubwo we akagira amahirwe yo kubona abamushinjura cyangwa abamuvuganira neza. Icyo gihe ibihano biragabanuka, ashobora no kuba umwere kuko hatabonetse ibimenyetso ndakuka”. Ibi bikaba ari bimwe byatumye hari abahabwa ibihano bito, abandi bakagirwa abere. Akaba ariyo mpamvu, abarokotse jenoside yakorewe abatutsi basa ko bajya bamenyesha imanza z’abakurikiranyweho ibyaha bya jenoside mbere, bagatanga amakuru.

Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda Arusha muri Tanzania rwatangiye imirimo yo kuburanisha abari bakurikiranyweho icyaha cya jenoside taliki ya 8 Ugushyingo rusoza imirimo yarwo taliki ya 31 Ukuboza 2015.

Mu bantu  96 baburanishijwe  nuru rukiko rwa TPIR  ; 61 ni bo bahamijwe ibyaha, 22 barangije ibihano, 31 ntibararangiza ibihano naho 8 bapfuye batararangiza ibihano byabo.

Amazina y’abantu 14 bagizwe abere na TPIR, dukesha Kalinda Jean Damascène Ndabirora,Komiseri w’Ubutabera muri Ibuka,

  1. Ignace Bagilishema
  2. André Ntagerura
  3.  Emmanuel Bagambiki
  4. Gratien Kabiligi
  5. André Rwamakuba
  6. Jerome Bicamumpaka
  7. Casimir Bizimungu
  8. Justin Mugenzi
  9. Prosper Mugiraneza
  10. Augustin Ndindiliyimana
  11. Francois Xavier Nzuwonemeye
  12. Hormisdas Nsengimana
  13. Protais Zigiranyirazo
  14. Jean Mpambara
Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 × 3 =