‘’Uhishira uwakoze icyaha na we aba akoze icyaha’’

Antony Busingye, Umuyobozi wa AJPRODHO Jijukirwa, iburyo ari kumwe na Jean Damascène Ndabirora Kalinda, Umuyobozi muri GLIHD.

Hari abahishira abasambanya abana, ngo batangiza isura y’imiryango yabo, nyamara uwahohotewe aba avukijwe uburenganzira n’iterambere bye. Umuryango Uharanira Uburenganzira bwa muntu n’Iterambere ry’ Urubyiruko AJPRODHO Jijukirwa, wavuze ko  guhanwa bigomba gushyirwamo ingufu kugira ngo iki cyaha kibe amateka.

Mu rwego rwo gutangiza iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, imiryango itandukanye, harimo AJPRODHO Jijukirwa, Umuryango utari uwa Leta Uharanira Uburenganzira bw’Ikiremwa Muntu mu Biyaga Bigari (GLIHD) n’Umuryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro (PAXPRESS) ; bagaragaje bimwe mu bibazo bituma ridacika n’uburyo rigomba kurwanywa  rigacika burundu.

Umuyobozi muri GLIHD, Jean Damascène Ndabirora Kalinda, yavuze ko uhishyira uwasambanyije umwana ntacyo arimo gufasha umuryango nyarwanda kugira ngo iki kibazo kirandurwe.  Asaba inzego zitandukanye ko zigomba gukurikirana abo bantu bose bahohotera abana bitwaje kubashukisha za bombo ni utundi tuntu babaha, kuko ubikoze  wese aba arimo gukora icyaha. Yagize, ati « uruhare rwacu ni ukugira ngo abo  bantu bashyikirizwe ubutabera bakurikiranwe, harebwe niba ibyo bikorwa biri mu bigize icyaha cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, byagaraga ko ari icyaha nta kabuza bagomba guhanwa ».

Yakomeje asobanura ko atari ibintu  byo gucecekwa ngo bigume mu muryango, kuko byagaragaye yuko benshi babibona, bakanga kubivuga ngo bativamo.  Yongeye ati « Ihohorerwa rigeze ku buryo riri no mu muryango iwacu, aho usanga uhohotera umwana ari se wabo, ari incuti y’umuryango ya hafi, byamenyekana tukavuga tuti tutiteza rubanda, reka tubigumane mu muryango, ariko wa mwana uburenganzira bwe bwamaze guhungabana, gusubira mu ishuri ntibizashoboka, iterambere rye ryamaze gupfira aho ngaho, mu gihe twe turimo kuvuga ngo reka twe kwivamo, isura y’umuryango ikagira ikibazo ».

Kalinda yanavuze ko biri hose, yaba mu miryango yize n’itarize, aho yagize ati « twagiye tubiganira n’abantu batandukanye, bakakubwira bati hari igihe natwe ikibazo nkicyo kiba umuntu agaceceka, ngo utaza kwiteza abantu, dukeneye kuva muri utwo tuntu, mu gihe tubona harimo gukorwa icyaha ». Yanongeye ho ko  amategeko ateganya ko uhishira uwakoze icyaha nawe aba akoze icyaha.

Umuyobozi wa AJPRODHO Jijukirwa, Antony Busingye, yagarutse ku rugero rw’ umwana w’i Bugesera wasambanijwe na se umubyara, aho umwana yabajijwe niba yishimiye ko papa we afunze,  ariko we  akumva atafungwa kandi yaramukoreye icyaha. Ati « umwana arabona ko ingaruka zo kutabana na se zirenze icyo yamukoreye, kandi itegeko ntago rizagendera ku marangamutima, rizaguhana ».

Busingye, yakomeje avuga ko  n’umugore yavuze ko bari babayeho nabi ariko  atari nabi nk’igihe bagezemo. Kuko ngo nubwo yasambanyaga umwana wabo ariko yanamufashaga.  Ati « Urumva ari mu gahinda kandi niwe wamureze. Kuko ubuzima bumaze kuba bubi arifuza ko yagaruka nacya cyaha akacyihorera. Unamuhaye uburenganzira ngo genda muri gereza umubabarire yamubabarira ».

Busingye,  aragira ati « Ariko icyo gihe twaba dushyizeho uburyo bwo kudahana, kandi kudahana nicyo cyaha gikomeye cyane. Rero guhana bigomba gushyirwamo ingufu cyane. Ahubwo tukarwana mu buryo bushoboka bwose iki cyaha kigahagarara ».  Yanagaragaje ko iki cyaha nihigaharara  aribyo bizavanaho inzitizi zose  zirimo imibereho mibi, imibanire mibi, kwangana kw’imiryango ipfa ko bafunze abavandimwe, incuti nyamara barakoze icyaha, aho nabo bagirana amakimbirane.

Raporo y’Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB), rugaragaza ko mu mwaka wa 2019- 2020, hakiriwe ibyaha by’ihohoterwa bingana ni 10.842. Muri byo higanjemo ibyo gusambanya abana  bingana ni 4.054 ; guhozwa ku nkeke bingana ni 2.502 ; gukomeretsa ku bushake bingana ni 862 ;  gufatwa ku ngufu bingana ni 803 naho ihohoterwa rishingiye ku  mitungo ni 653. Ibyaha by’ihohoterwa  byabonetse mu mwaka wa 2019-2020  byiyongereye ku kigero cya 19,62 % ugereranije nibyabonetse mu mwaka wa 2018-2019 byanganaga ni 9, 063.

Insanganyamatsiko iragira iti « Twubake Umuryango Uzira Ihohoterwa ».

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 × 29 =