Abanyarwanda barasabwa kwirinda ibiyobyabwenge no kudaha akato abavuye mu bigo ngororamuco

Ibi minisiteri y’Ubuzima  yabitangarije mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa mbere tariki 16 Kamena 2025, ubwo ku bufatanye na Polisi y’Igihugu n’ikigo gishinzwe Igororamuco (NRS) batangizaga ubukangurambaga bw’iminsi 10 bugamije gukumira no kurwanya ibiyobyabwenge.

Iyi minsi ikaba igamije gusobanurira abaturage ingaruka mbi zituruka ku ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge ku bagize umuryango, sosiyetnyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.

Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe igororamuco, Fred Mufulukye, yagaragaje ko zimwe mu ngaruka mbi zigera ku babaswe n’ibiyobyabwenge, zirimo no guhabwa akato n’imiryango yabo igihe bavuye mu bigo ngororamuco.

Yagize ati ”Twabonye ni abahabwa akato bitewe n’ibyo baba barakoze. Hari umubyeyi umwe nahamagaye hambere aha, dushaka kumumenyesha ko umwana agiye gutaha. Aratubwira ati rwose mumbabarire, uwo mwana yarasindaga cyane aranyiba; umugabane we yarawujyanye, ibisigaye ni ibya barumuna be. Nkuwo nguwo hatabayeho imbaraga zo kwigisha ababyeyi no kumenya ko na bo bafite iyo myumvire ukamwohereza agataha azahabwa akato”.

Fred Mufulukye, Umuyobozi mukuru w’ikigo gishinzwe igororamuco (NRS)

Mufulukye yakomeje avuga ko uretse n’imiryango bakomokamo, abavuye mu bigo ngororamuco bahabwa akato aho bakomoka.

Ati“Natwe aho tuba muri sosiyete nyarwanda  mu midugudu iwacu aho dutuye, hari ubwo umuntu aza yaturuka mu bigo ngororamuco bakamufata nk’igicibwa”.

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu ACP Boniface Rutikanga yansabye urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge, avuga ko ababaswe na byo kubavura bihenda igihugu nubwo aba ari inshingano zacyo.

Ati “Kuvura umuntu wabaswe n’ibiyobyabwenge birahenda, kuko ni urugendo rurerure rusaba byinshi; ruvuna umuryango, leta n’abandi. Ariko na none ni n’imbaraga z’igihugu ziba zangiritse kuko cyane cyane ababikoresha ni urubyiruko. Bivuze ko hari abantu benshi baba bangiritse kuko icyo gihe acika intege, ntaba agitanga umusaruro neza”.

ACP Boniface Rutikanga, umuvugizi wa Polisi y’igihugu

Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’ubuzima, Dr. Darius Gishoma, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwibutsa abaturage kwirinda ibiyobyabwenge no kwakira abavuwe indwara batewe n’ingaruka z’ikoreshwa ryabyo.

Yagize ati”Mu midugudu turimo hari abafasha kugira ngo habe kwirinda, icyo na cyo akaba ari ikintu gikomeye ko dutinda tukibutsa umuryango ko ugomba gufasha abantu bari mu nzira yo kugaruka kubashyigikira bagafashwa”.

Dr. Darius Gishoma, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ubuzima bwo mu mutwe muri Minisiteri y’ubuzima

Ikigo gishinzwe igororamuco kivuga ko isuzuma giheruka gukora ku bufatanye n’izindi nzego zitandukanye ryagaragaje ko ababaswe n’ibiyobyabwenge bagataha; 16% batashye muri 2023, basanze barasubiye mu biyobyabwenge n’indi myitwarire ibangamira abaturage.

Benshi muri bo bagarutse (relapse) mu bigo ngororamuco (rehabilitation centers) abandi mu bigo by’igihe gito (transit center) abandi bajyanwa mu butabera.

Ni mu gihe abangana na 4% bo bamaze gusubira mu buzima busanzwe.

Ubu bukangurambaga bwatangiye kuri uyu wa 16 Kamena 2025 buzasozwa n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge n’inzoga uzaba tariki 26 Kamena 2025, ku nsanganyamatsiko igira iti”Kwirinda no kuvuza ababaswe n’ibiyobyabwenge ni inshingano za buri wese”.

Bukazakorwa binyuze mu biganiro ku maradiyo na televiziyo, umuganda n’inteko z’abaturage; ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

Uturere dutanu tuzaberamo ubu bukangurambaga ni Nyarugenge, Gicumbi, Gatsibo, Musanze na Nyamasheke.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 12 =