Twari mu bukene, duhora turwana: Uko ubusugire bw’ingo bwahinduye Théogène na Clémence, na Patrick na Marie Chantal

Binyuze muri gahunda y’ubusugire bw’ingo, imiryango ibiri y’i Rwamagana na Kicukiro yageze ku mahoro, iterambere n’ubusabane bushya. Inkuru zabo ni isomo ku miryango myinshi mu Rwanda.

Théogène na Clémence bari bafite abana batanu, babayeho mu bukene n’amakimbirane. Patrick na Marie Chantal bo, n’ubwo bari bafite akazi keza n’urugo rwiza, baburaga amahoro bitewe n’imyumvire itandukanye ku kubyara. Gahunda y’ubusugire bw’ingo yabahuje mu ntego imwe yo kubaka urugo rufite icyerekezo, rufite amahoro n’ubushobozi bwo kurera neza.

Théogène na Clémence b’i Rwamagana bati “Twize kubana, kwihanganirana no guteganya”.
Théogène yibuka uko byari bimeze mbere yo kwitabira iyi gahunda muri aya magambo ati“Twabyaraga uko tubonye, ntituganire, ntidufatanye. Hari umutekano muke mu rugo, ubukene n’akajagari.”

Clémence na we yungamo ati“Ubusugire bw’ingo bwatwigishije kwicara tukaganira. Twiyubakiye inzu, tugura amatungo n’imirima. Twafashe umwanzuro wo guhagarika kubyara abandi bana, dukoresha uburyo bwa kamere.”

Théogène na Clémence babanye neza nyuma yo gufashwa n’inyigisho bahawe na Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo.

Uyu muryango ukomeje kuba intangarugero, ndetse usigaye uhabwa inshingano mu guhugura abandi bashakanye muri paruwasi yabo.

Ku rundi ruhande, Patrick na Marie Chantal batuye muri Kicukiro, bamaze imyaka 17 bashakanye bati “Kuboneza urubyaro byaduhaye amahoro mu mutima n’urukundo rushya”. Bavuga ko bagize igikuba ku mwana wa gatatu, kuko Marie Chantal atari yiteguye kongera kubyara. Patrick, wari ushyigikiye ko babyara benshi, ntiyumvaga impamvu yo kubyara ku rugero.

Patrick ati “Twari dufite ubukungu, ariko mu mutima hari urwikekwe. Ubusugire bw’ingo bwatwigishije ko urugo rutaramba hashingiwe ku bukungu gusa, ahubwo ku biganiro no kumva ibintu kimwe.

Marie Chantal yongeraho ati“Twahisemo uburyo burambye bwo guteganya urubyaro, ubu dufite amahoro. Nta gahinda ko gutwita utabiteguye, nta rwikekwe, ahubwo dufite urukundo rujyanye n’icyerekezo cyacu nk’umuryango.”

Patrick na Marie Chantal bishimira uko Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo yabafashije kurushaho kubana neza mu rugo rwabo.

Uyu muryango ubu ukorera ubukangurambaga mu mashuri yisumbuye, aho batanga ubuhamya mu biganiro bigamije kubaka imiryango irambye.

Gahunda y’Ubusugire bw’Ingo iyi miryango yitabiriye imaze imyaka 40 mu Rwanda, igamije kubaka imiryango irambye. Yatangijwe na Kiliziya Gatolika mu 1985, ikaba yigisha uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro. Imibare y’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) igaragaza ko kuva mu 2020, umubare w’abantu bakoresha uburyo bwo guteganya urubyaro bakoresheje uburyo bwa kamere wiyongereye ugera kuri miliyoni 2,090,000, aho ku ijanisha abakoresha ubu buryo ari 6%.

Sœur Agnès UWIMANA, Umuyobozi wa Serivisi ishinzwe Ubusugire bw’Ingo (SNAF), avuga ko gahunda y’ubusugire bw’ingo ari inkingi y’icyerekezo cya Kiliziya mu Rwanda ati “Mu gihe umuryango wugarijwe n’inda zitateguwe, ihohotera n’igwingira ry’abana, ubusugire bw’ingo butanga igisubizo gifatika. Ni uburyo bwo gusana umuryango nyarwanda, tugakora ku mutima w’ingo, tukahavana urukundo n’ubushobozi bwo guhitamo neza.”

Yongeraho ati“Turasaba ko gahunda y’ubusugire bw’ingo idafatwa nk’iy’abashakanye gusa, ahubwo nk’ishingiro ry’iterambere ry’igihugu.”

Soeur Agnès Uwimana, Umuyobozi wa SNAF avuga ko Ubusugire bw’Ingo butanga igisubizo gifatika ku bibazo byugarije umuryango.

Dr François Régis Cyiza,Umuyobozi wungirije w’agateganyo ushinzwe ishami rishinzwe Ubuzima bw’umubyeyi, Umwana n’Umuryango (MCCH) muri RBC yemeza ko gahunda y’ubusugire bw’ingo ifite uruhare rukomeye mu kurwanya igwingira, inda zitateguwe no guteza imbere ubuzima bw’umubyeyi n’umwana. Ati “Ejo hazaza h’igihugu hashingiye ku muryango. Buri rugo rukwiye kugira gahunda yo kuganira no guteganya ejo harwo.”

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA avuga ko kuri Kiliziya, umuryango ari umugambi w’Imana ndetse n’ishingiro rya byose. Akaba ashimangira ko ubusugire bwawo ari inkingi y’iterambere ry’igihugu n’iry’ukwemera. Ati “Umuryango utari mu mahoro ntushobora kurera neza. Kiliziya ishyigikiye uburyo bwa kamere bwo guteganya imbyaro kuko bwubaha ubuzima kandi bukazana ubwumvikane. Umwana ni imbuto y’urukundo. Umuryango utari mu mahoro ntushobora kurera neza. Ni yo mpamvu dusaba ko buri wese yitabira gahunda y’ubusugire bw’ingo mu bwisanzure no mu rukundo.”

Karidinali KAMBANDA agereranya Serivisi z’Ubusugire bw’Ingo n’imodoka nini itwara imizigo iremereye, kubera inshingano nyinshi ifite, agasaba impande zose bireba gushyira hamwe imbaraga kugira ngo bafashe iyi serivisi guhangana n’ibibazo ihura na byo.

Atanga urugero rw’igihugu cya Îles Maurice, aho ubu buryo bwa kamere bwo guteganya urubyaro bushyigikirwa na leta, n’ubwo icyo gihugu kigizwe n’abantu bafite imyemerere itandukanye. Akaba agaragaza impungenge z’uko abakozi n’ubushobozi bw’amafaranga bikiri bike ugereranyije n’ubusabe buri hejuru bw’abashakanye bashaka kugerwaho n’iyo serivisi.

Nyiricyubahiro Antoine Karidinali KAMBANDA asanga Serivisi y’Ubusugire bw’Ingo ikwiye gushyigikirwa na bose.

Alfred Karekezi, Umujyanama ushinzwe guteza imbere umuryango no kurengera uburenganzira bw’umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF),avuga ko nubwo Serivisi y’ubusugire bw’ingo ikora neza ariko hakiri imbogamizi mu miryango zirimo amakimbirane, ihohotera n’imirire mibi, bityo ko ikwiye kunganirwa hakorwa ibishoboka binyuze mu bikorwa nk’“Umugoroba w’imiryango” n’“Inshuti z’umuryango”.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 − 10 =