Kwibohora kwabaye inkingi y’iterambere: Nyagatare yibuka aho yavuye, yishimira aho igeze

Kuri uyu wa 2 Nyakanga 2025 ,mu rwego rwo kwizihiza imyaka 31 u Rwanda rumaze rwibohoye, Akarere ka Nyagatare kabaye ku isonga mu kuzirikana amateka y’urugamba rwo kubohora igihugu, gahuriza hamwe abaturage n’abayobozi mu rugendo rwiswe “Nyagatare Liberation Tour 2025”, rwatangiriye kuri Sitade ya Nyagatare rugasorezwa Gikoba mu murenge wa Tabagwe, ahantu hafite amateka yihariye mu rugamba rwo kwibohora.

Mu butumwa bwatanzwe kuri uyu munsi, abayobozi batandukanye bashimangiye ko urugamba rwo kwibohora rutagarukiye ku ntsinzi y’amasasu gusa, ahubwo rwahaye u Rwanda umurongo mushya w’iterambere, amahoro, n’ubwigenge bwuzuye.

Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Mark Cyubahiro Bagabe, ubwo yari ahagaze i Gikoba,ahiswe ku gasantimetero, ahari indaki y’uwari uyoboye urugamba,ari we Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagize ati“Uru ni urugendo rw’amateka, rw’amaraso, rw’ubwitange, ariko kandi ni urugendo rugaragaza aho twavuye n’aho tugeze. Gikoba si ahantu h’amateka gusa, ni ishuri ry’ubutwari, ishingiro ry’ubumwe n’inkingi yo kwigira kw’Abanyarwanda”.

Minisitiri w’Ubuhinzi, Dr Mark Bagabe ashishikariza urubyiruko kwigira ku mateka yo kwibohora.

Akarere ka Nyagatare, kabaye irembo ry’urugamba rwo kwibohora, uyu munsi kari mu isura nshya y’iterambere . Meya w’akarere, Gasana Stephen, yavuze ko mu myaka 31 ishize, Nyagatare yahindutse mu buryo bugaragara. Ati “Mbere aha ntihari hatuwe hari mu ishyamba habamo n’inyamaswa,none ubu haratuwe,dufite amashuri arenga 200, amavuriro mu mirenge yose, ibikorwa remezo, n’ubuhinzi bugezweho aho tweza toni 3.5 z’ibigori kuri hegitari”.

Meya GASANA Stephen yishimira ko akarere ka Nyagatare kabaye irembo ryo kubohora igihugu gakataje mu iterambere.

Yongeyeho ko ubu abaturage batuye mu bice mbere byarimo inyamaswa n’amashyamba, bahinga, bejeje, kandi bagira uruhare mu bukungu bw’akarere.

Kwibohora si amateka gusa, ni icyerekezo

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Pudence Rubingisa, wari mu bitabiriye uru rugendo yagaragaje ko kwibohora ari igikorwa kigomba gushingirwaho mu rugendo rukomeje rwo kwihutisha iterambere.

Guverineri Rubingisa ati “Urugamba rw’amasasu rwararangiye, ariko ubu dufite inshingano zo gukomeza urugamba rw’iterambere. Inzego z’umutekano nka « RDF » na Polisi zifatanya n’abaturage mu bikorwa bifatika byo kuzamura imibereho n’ibikorwaremezo.”

Yibukije kandi urubyiruko uruhare rwarwo mu gusigasira ibyagezweho no kubaka u Rwanda rushya, rubikesha umurage w’ubutwari bw’’Inkotanyi.

Guverineri Pudence Rubingisa ashishikariza urubyiruko gusegasira ibi maze kugerwaho.

Urubyiruko n’abaturage basobanukiwe amateka, bafata n’inshingano

Uru rugendo rw’ibilometero 21, rwitabiriwe n’inkumi n’abasore, rwari amahirwe yo gusobanukirwa n’amateka y’igihugu, ariko by’umwihariko no gutekereza ku ruhare rwabo mu kubaka ejo hazaza.

Tuyishimire Lusiyani, umwe mu rubyiruko rwitabiriye urugendo, yagize ati“Twigiye ku butwari bw’abadutanze, kwihangana, no gukorera ku ntego. Uyu munsi ndasobanukiwe ko nawe ushobora gutsinda urugamba rwawe niba ufite intego.”

Naho Kagoyire Vestina, umuturage utuye mu murenge wa Tabagwe, yavuze ko kwibohora kumuteye ishema, ati“Uyu munsi uranshimishije, unyibutsa ko igihugu cyadukuye mu bihe bibi, ubu turi mu mahoro.Ubu turi mu iterambere kuko turahinga tukeza,turanywa amata,mbese turatekanye. Turashimira Leta, turashimira Perezida wacu Paul Kagame.”

Mu myaka 31 yo Kwibohora, Nyagatare yahindutse igicumbi cy’iterambere

Akarere ka Nyagatare karishimira intambwe y’iterambere kamaze gutera kuva Igihugu kibohoye mu mwaka w’1994. Nyuma y’uko kakiriye Inkotanyi nk’irembo ry’urugamba rwo kwibohora, akarere ka Nyagatare kagiye gafatanya n’andi maboko mu guhindurira amateka ahantu hahoze harangwamo ubukene, ibihuru n’inyamaswa, hakavamo icyitegererezo cy’iterambere.

Uretse uru rugendo rwo kwerekeza Gikoba rwakozwe kuri uyu wa 2 Nyakanga 2025, mu rwego rwo kwizihiza Kwibohora ku nshuro ya 31, hari ibikorwa remezo byinshi byatashywe mu cyumweru cyahariwe Kwibohora birimo inyubako nshya ku bigo nderabuzima bibiri (Bugaragara na Gakagati), materinite nshya ya Bugaragara, n’umuyoboro w’amazi wa Mirama-Kamagiri-Bugaragara ureshya na kilometero 24,7 wongereyeho n’amasoko 6 y’amazi meza acukurwa mu butaka (boreholes) n’ibigega by’amazi 2.

Abitabiriye urugendo rwiswe “Nyagatare Liberation Tour 2025” bagenze ibilometero 21 n’amaguru.

Mu rwego rwo guteza imbere imiyoborere n’imibereho myiza, hatashywe ibiro by’utugari 2, hanavugururwa utundi 5, hubakwa inzu 134 z’abatishoboye barimo abamugariye ku rugamba n’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu gufasha akarere gutera imbere, ubu inganda 5 ziri kubakwa mu cyanya cyahariwe inganda, hubatswe kandi amahoteri 2.

Mu myaka 31 ishize kandi Nyagatare yiyubakiye imihanda ya kaburimbo ireshya na kilometero 195.4 km, n’indi migenderano yose hamwe ikaba kilometero 1,014. Yiyubakiye kandi ibitaro 2, ibigo nderabuzima 20, n’amavuriro y’ibanze 84. Ubu ifite bigo by’amashuri 294 (abanza: 185, ayisumbuye: 94, ubumenyingiro: 13, na kaminuza 2).

Mu rwego rw’ubuhinzi, ibishanga bingana na hegitari 4,070 byaratunganyijwe, hatangizwa indi mishinga minini nka “Muvumba Multipurpose” “Dam” na “GAH” igamije kuhira ubuso burenga hegitari 20,000.

Ubworozi na bwo bwateye imbere ku rugero rugaragara. Akarere kabarurwamo inka 217,115 n’andi matungo bitanga amata, inyama n’ibindi bizamura ubukungu bw’uturage.

Mu rwego rw’ubukerarugendo bushingiye ku mateka y’Urugamba rwo kwibohora, mu mezi 6 ashize indake ya Gikoba yasuwe n’abantu basaga 1,500, bikagaragaza ko Kwibohora atari amateka gusa, ahubwo ari ishingiro ry’ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Ibi byose Akarere ka Nyagatare kavuga ko kabikesha imiyoborere myiza irangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wanayoboye urugamba rwo kubohora igihugu.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 5 =