“Hazakomeza gukorwa ubuvugizi, abakurikiranywe ibyaha bya jenoside baba mu mahanga bajye bazanwa kuburanira mu Rwanda”

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Nyakarenzo bari bitabiriye ikiganiro ku manza z'abakurikiranyweho icyaha cya jenoside baba hanze y'u Rwanda.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu murenge wa Nyakarenzo, mu karere ka Rusizi, barasaba ko abakurikiranyweho ibyaha bya jenoside bajya bazanwa mu Rwanda  akaba ariho baburanira kuko ariho bakoreye ibyaha.

Kuwa wa 29 Ukwakira 2020, Umuryango RCN Justice et démocratie ufatanjie n’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS  baganiriye n’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, ku manza z’abakurikiranyweho gukora jenoside baba mu mahanga; by’umwihariko Rukeratabaro Theodore wahungiye muri Suède, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bukamukurikirana kubera uruhare yakekwagaho muri jenoside yakorewe abatutsi. Aburanira muri Suède, agahamwa n’icyaha cya jenoside agakatirwa gufungwa burundu.

Mukangango Annoncitha, perezidante wa AVEGA mu murenge wa Nyakarenzo, yagize ati « abandi bari mu bindi bihugu natanga icyifuzo ngo bajye baza byibuze baburanire ino, abo bakoreye icyaha babibone nabo bananyurwe ko uwahakoze icyaha agarutse mu maso yabo kwemezwa ibyo yakoze ».

Me Ntampuhwe Juvens, umuhuzabikorwa w’umushinga justice et mémoire ukurikirana imanza za jenoside yakorewe abatutsi  zibera mu bindi bihugu, asubiza iki kibazo yagize ati « Tuzabikoraho ubuvugizi, ariko abemeza aho urubanza rubera akenshi nabo mu bihugu akenshi abo bantu baba bafatiwemo kuko kuri abo ba Rukeratabaro n’abandi, u Rwanda ruba rwaragiye rusaba ko abo bantu bazanwa mu Rwanda, ariko rimwe na rimwe ugasanga kubera impamvu zinyuranye ibyo bihugu biba bifite, ugasanga byemeza ko baburanira muri ibyo bihugu ».

Kimenyi Alex, Uhagarariye  umuryango wita ku burenganzira bwa muntu Kanyarwanda, we yasubije ati « Ibyo kuburanira hano biterwa nicyo gihugu yahungiyemo, aho aba, naho yafatiwe nukuntu bakorana n’ubutabera bw’u Rwanda, hari abemera kubatwoherereza, hari aboherejwe. Ariko hari ibindi bihugu kubera imibanire, imyumvire cyangwa se uko bumva u Rwanda, ubushake bwa politiki bw’ubuyobozi bw’igihugu runaka; batemera kubohereza bakaburanira muri ibyo bihugu bahungiyemo ».

Parike y’ u Rwanda imaze gutanga hafi ibirego 2000 by’abagishakishwa bakurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.

Mu bihugu bimaze kohereza abakurikiranyweho ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi harimo : Danemark yohereje Wenceslas Twagirayezu na  Emmanuel Mbarushimana.  Canada yohereje Léon Mugeserana  Jean Claude Seyoboka. Hollande yohereje Jean Baptiste Mugimba na Jean Claude Iyamuremye. Belgique yohereje Major Ntuyahaga ariko we yoherejwe arangije igihano. Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zohereje Léopold Munyakazi, Marie Claire Mukeshima, na Jean Marie Vianney Mudahinyuka. Norvège yohereje Charles Bandora. Allemagne yohereza Jean Twagiramungu. Ouganda yohereje Augustin Nkundabazungu na Jean Pierre Kwitonda.

Ibihugu byaburashije abari bakurikiranyweho icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi ni  Belgique, Suède, France, Pays Bas (Hollande), Canada,  na Allemagne.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
40 ⁄ 20 =