Rwamagana: Urubyiruko rurasabwa kumenya ahari amahirwe y’umurimo

Urubyiruko rukora umwuga w'ubukorikori i Rwamagana

Bamwe mu rubyiruko bo mu Karere ka Rwamagana bakora imyuga itandukanye irimo ubukorikori, gukora inkweto, bakangurira bagenzi babo kugana imyuga ibaha amahirwe y’umurimo ntibicare bakora ubusa, mu gihe ibyo bize batarabibonera akazi.

Mu baganiriye na The Bridge Magazine (www.thebridge.rw) barangije amashuri mu mashami atandukanye ariko ntibahita babona akazi k’ibyo bigiye, bashakishirije amahirwe y’akazi mu myuga. Ubu barakora kandi byabarinze gutega amaboko basaba. Mu buhamya urubyiruko rwatanze, ruvuga ko iyo umuntu akubonye udakora agufata uko abonye, ariko iyo ukora bigaragara ko ufite ubushake ukaba wakwiteza imbere.

Niyitanga Jack, ni umusore wihangiye umurimo ukora ibintu by’ubukorikori, birimo udukomo, udushenete, incanga n’ibinigi. Avuga ko amaze imyaka 3 abikora kandi hari aho bimaze kumugeza. Ati “mbasha gukemura ibibazo bitandukanye mu buzima bwa buri munsi, haba kwambara, kurya n’ibindi, kandi ntawe nsabye”.

Urubyiruko rukora inkweto i Rwamagana.

Akomeza avuga ko mbere yari yarize ubwubatsi, abona akazi ntigahise kaboneka yigira inama yo kwiga n’umwuga w’ubukorikori. Ati “niba warize amasomo runaka ntubone akazi k’ibyo wigiye ntugomba gucika intege ngo wicare, ahubwo gerageza ushake n’undi mwuga wakwiga ukaguteza imbere kuko bishoboka kuba aribyo byahita bikuzanira inyungu vuba”.

Jack aragira inama urubyiruko kwiga umwuga, aho kugirango ujye kwiba, nko guca igitoke cy’abandi, kumena inzu y’umuntu, wabaye umusongarere kandi ufite ubwenge, ahubwo ko wakwiga umwuga ukagutunga.

Urundi rubyiruko rwaganiriye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine (www.thebridge.rw) harimo n’abakora inkweto z’abagore, abagabo n’abana. Uwitwa Musabyimana Dativa wo muri Rwamagana, avuga ko yize amashuri yisumbuye arayarangiza, abona ibyo kudepoza ntibirimo gukunda, ajya kwiga imyuga yo gukora inkweto.

Ati “aho nigiye ninaho nakoreye sitage, nyisoje bampa akazi. Ubu nibeshaho ntakintu nsaba ababyeyi, nkaba nshishikariza bagenzi banjye kwiga umwuga bakagira icyo bakuramo batarindiriye gufashwa n’abandi, ikindi ngo iyo wize ukiga n’umwuga kuba wakora akazi biba biri hafi yawe”.

Ngabonziza Dieudoné, ukora umwuga wo gukora inkweto.

Ngabonziza Dieudoné w’imyaka 24 wo mu Kagari ka Cyanya muri Rwamagana, nawe akora umwuga wo gukora inkweto guhera 2018. Avuga ko bimutunze n’umuryango we kandi akabasha no gutanga akazi kurundi rubyiruko.

Ngabonziza aragira inama urubyiru ko rwo gutinyuka bakagana imyuga. Ati “Hari igihe aka kazi abantu bashobora kukabona nk’agaciriritse ariko bibasha gutunga umuntu bikarinda n’ubushomeri mu rubyiruko”.

Habimana Jean Pierre, ni umukozi ushinzwe ihangwa ry’imirimo muri Minisiteri y’Urubyiruko, avuga ko kubona akazi k’ibyo umuntu yize ari byiza, ariko mu gihe kataraboneka, hari andi mahirwe y’umurimo, icyo basaba urubyiruko ni ukuyakoresha. Kuba barize ibintu byiza ariko bidafite amahirwe menshi ku isoko ry’umurimo bashobora kureba uburyo bakwiga amashuri y’imyuga bakabona ubumenyingiro bikabafasha kubona akazi, ikindi ni ukudasuzugura akazi no kumenya aka kazi gashobora kugira akamaro nagakoze neza kinyamyuga.

Habimana Jean Pierre akomeza avuga ko kubize ubumenyingiro bagira amahirwe menshi kuko banakenewe ku kazi gatangwa n’abikorera, ikindi na Leta ishyiraho ubufasha ku buryo umuntu wize umwuga yabona n’inkunga kubikoresho akaba yayikoresha ashyira mu bikorwa umwuga yize.

Zimwe mu ngaruka ziba ku rubyiruko rudafite akazi; rushobora kubeshywa kujyanwa mu bihugu byo hanze, kwiba, kwishora mu biyobyabwenge. Iyo ufite umwuga ukora, Leta igufasha kubona ibikoresho muri businesi yawe kandi ntabwo wishyura amafaranga yose ugenda wishyura buhoro buhoro, Leta ikagushyiriramo inkunga ya 25% ndetse ukishyura no kunguzanyo ntoya.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 × 21 =