Rusizi: SGF n’abafatanyabikorwa biyemeje kongera ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abangirizwa n’inyamaswa
Kuri uyu wa 28 Gicurasi 2026, mu karere ka Rusizi habereye inama yahuje Ikigega cyihariye cy’ ingoboka (SGF) n’abafatanyabikorwa bo mu turere twa Rusizi, Nyamasheke na Karongi hagamijwe kungurana ibitekerezo kugira ngo bakomeze gukorera hamwe hananozwe serivisi zihabwa abaturage.
Florence Nibakure, umuyobozi mukuru w’agateganyo wa SGF yashimiye abitabiriye iyi nama anasobanura inshingano za SGF, harimo uburyo serivisi zihabwa abaturage zigenda zivugururwa hagamijwe kunoza ibyifuzo byabo nko kuzamura indishyi zihabwa abangirizwa n’inyamaswa ndetse n’abishwe nazo.
Urugero yatanze ni uburyo uwishwe n’inyamaswa yahabwaga indishyi nke ugereranyije n’izihabwa uwishwe n’ikinyabiziga, ubwiyongere ku ndishyi zihabwa umwana wazize impanuka.
Nibakure yanasobanuye ikijyanye n’uburyo SGF ikurikirana uwateje impanuka yo mu muhanda nta bwishingizi, kugirango asubize indishyi yatanze ku wahohotewe n’impanuka.
Yasabye abitabiriye inama ubufatanye mu kurwanya uburiganya bukigaragara muri bamwe mu basaba indishyi mu buriganya, bongera ingano y’ibyangijwe cyangwa bagasaba indishyi nta murima wabo wangijwe n’inyamaswa ndetse no gukemura ikibazo cy’abayobozi boherereza SGF dosiye zisaba indishyi zitujuje ibisabwa.
Umuyobozi w’akarere ka Nyamasheke Mupenzi Narcisse yashimiye SGF kuba yarateguye iyi nama kuko yabafashije kurushaho gusobanukirwa uko hakomezwa ubufatanye mu gukemura ibibazo by’abaturage.
Yagaragaje ko umunsi ku munsi bahura n’ibibazo by’abaturage bangirizwa n’inyamaswa, akaba ari ingenzi kuba SGF yabegereye ngo baganire uburyo byakemuka.
Mugabo Munezero Emmanuel ukuriye komite yo kurwanya ruswa muri SGF yatanze ikiganiro kijyanye no kurwanya ruswa ku bitabiriye iyi nama, abasobanurira ko icyaha cya ruswa kidasaza, bityo bakwiye kujya birinda icyabakururira kuyakira mu gihe bakurikirana ibibazo by’amadosiye y’abonewe kuko bigenda bigaragara hamwe na hamwe.

Abitabiriye inama bahawe umwanya w’ibibazo no kungurana ibitekerezo, biyemeza gutanga umusanzu wabo mu kunoza serivisi zihabwa abaturage kugira ngo amafaranga yabo y’ibyangijwe ajye abagereraho ku gihe.
