Abafite impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga bagiye guhanwa

CP John Bosco Kabera, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda.

Mu rwego rwo kunoza imikorere no kumenyekanisha ingamba n’imyitwarire bikwiye mu kurushaho kubungabunga umutekano wo mu muhanda, Polisi y’u Rwanda iratangaza ko igiye guhana abafite impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga.

Ibi ni ibyatangajwe n’umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera  mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru cyo  kuri uyu wa kane Tariki 18 Gicurasi 2023 aho avuga ko  abantu bose bafite impushya mpimbano zo gutwara ibinyabiziga zo hanze y’u Rwanda bagiye kubihanirwa kuko  kugura impushya mu bihugu duturanye bitemewe  ari ugukora amakosa n’ibyaha bityo ko uzafatwa azakurikiranwa.

Yagize ati: “Ibintu byo kujya mu bihugu duturanye bakajya kugura impushya batanga amafaranga, batanga Amadolari, batanga ibiki, ntabwo byemewe. Mubibabwire cyangwa babyumve yuko barimo gukora amakosa, barimo gukora n’ibyaha. Izo mpushya n’izo dufite baje guhinduza, n’abo tuzazifatana bose tuzazijyana muri kiriya kigo (Rwanda Forensic Laboratory) tuzisuzumishe, uwo tuzasanga ko yagiye kuzicurisha akazigura azakurikiranwa.”

Ibi bije mu gihe Polisi y’ u Rwanda ivuga ko abashaka guhindurirwa uruhushya bagahabwa urwo mu Rwanda bandikira umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe gukoresha ibizamini no gutanga impushya bagasaba guhindurirwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Ibaruwa yo gusaba guhindurirwa uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga iherekezwa n’ibyerekana ko usaba yabaye muri icyo gihugu.

Dr. Innocent Nzeyimana, umuyobozi mukuru wa HPR.

Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa Healthy People Rwanda (HPR), Dr. Innocent Nzeyimana asaba abakoresha imihanda kunoza uburyo bayikoresha mu rwego rwo kurwanya impanuka.

Yagize ati: “Twese dushyire hamwe tuzamure ijwi kandi duharanire kunoza uburyo dukoresha imihanda turwanye impanuka turengere ubuzima.”

 

Abanyamakuru basabwe kumenyesha abafite impushya zo gutwara ibinyabiziga zo hanze kuzihinduza bagatunga izo mu Rwanda.

Ikiganiro n’abanyamakuru cyateguwe ku bufatanye hagati ya Polisi y’u Rwanda, Umuryango utegamiye kuri Leta urengera ubuzima (HPR) n’Ishyirahamwe ry’abanyamakuru (RMC) mu rwego rwo kwizihiza icyumweru mpuzamahanga cyahariwe umutekano wo mu muhanda ku nshuro ya 7 cyatangijwe ku wa 15 Gicurasi.

Mu Rwanda, mu mpanuka zirenga 9400 zabaruwe mu mwaka ushize mu gihugu hose, zahitanye ubuzima bw’abantu barenga 700 zinakomeretsa 4000.

Clémentine NYIRANGARUYE

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 + 24 =