SGF: Inkende zigiye kongerwa ku rutonde rw’inyamaswa zishyurirwa indishyi
Mu nama ngarukamwaka yahuje abakozi b’ikigega cyihariye cy’ingoboka SGF n’abafatanyabikorwa bo mu Mujyi wa Kigali, hagaragajwe ikibazo cy’inkende zonera abaturage ariko zikaba zitari ku rutonde rw’inyamaswa zishyurirwa indishyi. Ubuyobozi bwavuze ko iki kibazo kirimo kuvugutirwa umuti kuko mu mushinga w’itegeko harimo kongera inkende kuri urwo rutonde.
Ubusanzwe, inyamaswa yose yo muri pariki, ibyo yangije birishyurwa hamwe n’inyamaswa yose iri ahantu hakomye nko mu nzuzi, mu biyaga n’ibindi byanya bikomye. Ariko inyamaswa iri ahandi hadakomye hakora urutonde rwashyizweho n’iteka rya minisitiri ruriho inyamaswa zishyurirwa mu gihe zoneye umuturage cyangwa zangije umuturage.

Ushinzwe ubuhinzi mu murenge wa Masaka Nsabiyumva Damien, yagarutse ku kibazo cy’inkende zonera abaturage, yavuze ari ikibazo kiri ahantu henshi biryo ko nazo hatangwa indishyi kubo zangirije imyaka. Cyangwa zikajyanwa ahantu hihariye zitonera abaturage.
Nibakure Florence ni umuyobozi w’agateganyo w’ikigega cyihariye cy’ingoboka, avuga ko kugeza ubu inkende zitari ku rutonde rw’inyamaswa zishyurirwa ariko nazo zika zigiye gushyirwaho. Yagize ati « byagaragaye ko ari ikibazo kiri ahantu henshi, kuko inkende ziri mu turere 17, akaba ariyo mpamvu mu mushinga w’itegeko harimo gahunda yo kuba hakongerwaho inkende kuko ziri mu binyabuzima birinzwe ».

Inyamaswa ziri ku rutonde rw’iteka rya minisitiri harimo ; imbogo, impundu, impyisi, imvubu, ingagi, ingona, ibitera/inkoto, ingurube z’agasozi, isatura, ingwe, intare, uruziramire, inzovu, nyiramuha, urusamagwe, impala n’imparage n’indi nyamaswa yose igihe uwahohotewe ashoboye kugaragaza ko iyo nyamanswa yaturutse muri parike cyangwa ahandi hantu hakomye.

Umutesi Zaituni ni umuhinzi mu murenge wa Gahanga, akarere ka Kicukiro, avuga ko imvubu zamwoneye inshuro eshatu ariko inshuro imwe aka ariyo bamwishyuye. Yagize ati « natanze raporo barayakira bambwira ko konti natanze itemewe kubera ko narindiho n’umugabo, bambwira ko nshaka konti yindi ariko kugeza magingo aya ayo ya kabiri ntayo nigeze mbona. Uyu mwaka singeze mpahinga, nacitse intege. Ariko muri iyi nama numvise ko ikosa ryari ryanjye ryatewe no kutagira amakuru kuko uburyo bishyuraga bwarahindutse. Uwanditse ku cyangombwa cy’ubutaka niwe utanga izina rya konti na nimero yo kwishyurirwaho”.

Haribyo iki kigega cyishimira kubyagezweho nko kwishyura umuturage kare no kumuha indishyi ikwiye nkuko Nibakure abigarukaho. Yagize ati « turishima ko igihe dosiye yamaraga ngo yishyurwe cyagabanutse, umuturage iyo amenyekanishije mu gihe kitarenze icyumweru kimwe tuba tugezeyo kandi amafaranga asinyiye mu cyumweru kimwe akaba arayabonye bivuze ko bitwara ibyumweru bibiri. Ikindi nuko twacukuye umuferege urinda inyamaswa mu karere ka Kirehe mu mirenge ya Mahama na Mpanga, imibare ikagabanuka cyane kuko nko mu murenge wa Mpanga twari tugeze aho twakira amadosiye agera muri 600 mu gihembye ariko aho twacukuriye uwo muferege mu gihembwe ntago agera ku 100. Uko agabanuka ninako amafaranga yayagendagaho agabanuka. »

Inshingano z’ikigega cyihariye cy’ingoboka gifite inshingano zo kwishyura indishyi abantu bahohoterwe n’ikinyabiziga gifite moteri kigendera ku butaka iyo kitashoboye kumenyekana, byagaragaye ko nta bwishingizi butegetswe cyari gifite mu gihe cyateza impanuka, cyibwe cyangwa cyambuwe ku ngufu nyiracyo, ugitwaye cyangwa ugifiteho uburengenzira.
Kwishyura indishyi abahohotewe n’inyamaswa z’agasozi ziri muri pariki n’ahandi hantu hakomye, cyangwa ku rutonde rushyirwaho n’iteka rya minisitiri ufite ibidukikije mu nshingano ze.
