Gakenke: Kubona akazi muri gahunda yo gusana imihanda byabateje imbere

Urubyiruko ruri gusana gusana umuhanda mu karere ka Gakenke.

Bamwe mu rubyiruko rwabonye akazi muri gahunda yo gusana imihanda y’ibitaka yangiritse hifashishijwe amasosiyeti y’ urubyiruko bo mu karere ka Gakenke intara y’amajyaruguru, baravuga ko kubona akazi muri gahunda yo gusana no gufata neza imihanda yangiritse (Road Maintenance Program) byabateje imbere binyuze mu gukora mishinga y’ubworozi ishamikiye kuri ako kazi, ubucuruzi no kwizigamira.

Ibi ni ibyatangajwe na Izere Uwimanikunda Sandrine na bagenzi bagenzi be batuye mu mirenge ya Janja na Muzo babonye akazi mu   gusana umuhanda witwa DR 45 KAZIBA- MUZO- JANJA w’ibirometero 15.4(15.4 Km) babarizwa muri sosiyeti izwi ku izina rya ATECOGA Ltd bavuga ko kubona akazi muri gahunda yo gusana imihanda byabateje imbere binyuze mu matsinda yo kwizigamira, ubworozi bw’amatungo magufi barateganya no gukora ubucuruzi.

Izere Uwimanikunda Sandrine avuga ko iterambere ryiyongereye ugereranyije n’ubuzima yabagamo mbere yo kubona akazi muri gahunda yo gusana imihanda

Yagize ati “Kuba nkora mu muhanda byaramfashije, turakora bakaduhemba inaha kuhororera birakunda norora intama n’ingurube. Ngereranyije n’ubuzima nari mbayemo ntaratangira gukora mu muhanda n’ubu ngubu, mu by’ukuri iterambere riri kugenda ryiyongera, turahembwa tukayakoresha tukabonamo inyungu kuko nizigamira mu bibina mbanamo na bagenzi banjye.”

Urubyiruko rukora akazi ko gusana umuhanda DR 45 KAZIBA- MUZO- JANJA wangijwe n’imvura.

Jean Sauveur Manishimwe utuye mu murenge wa Janja nawe avuga ko gukora mu muhanda byamuteje imbere.

Dusengimana Epimaque utuye mu murenge wa Muzo nawe ati “Jyewe ku giti cyanjye kubona akazi mu muhanda byanteje imbere kandi biramfasha bigatuma ngera ku rwego rwo gushinga butiki kandi ubucuruzi bukaguka.”

Yagize ati” Kuna narabonye akazi mu muhanda nari nkennye ariko ubu niteje imbere naguze amatungo magufi ariyo ihene, intama n’ingurube kandi nzakomeza kuzamuka mu ntera kuko gukora mu muhanda birunguka.”

Jean Pierre Habimana , umukozi muri MINIYOUTH ushinzwe ihangwa ry’imirimo.

 

Ku rundi ruhande, Jean Pierre Habimana umukozi ushinzwe ihangwa ry’imirimo muri Minisiteri y’Urubyiruko avuga ko iyi gahunda yitezweho ugutanga imirimo ku rubyiruko no gukora neza imihanda bikanoza ubuhahirane n’imigenderanire mu turere.

Yaize ati “Icyo twiteze kuri iyo gahunda ni mu gutanga imirimo ku rubyiruko no gukora neza imihanda bikanoza ubuhahirane n’imigenderanire mu Turere.’’

Gahunda yo gusana no gufata neza imihanda yangiritse yatangiriye mu turere twa Gakenke, Gisagara, Nyabihu na Rwamagana ku bufatanye na Minisiteri y’ibikorwa remezo, Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu na Minisiteri y’urubyiruko. Iyi gahunda imaze imaze gutanga imirimo ibihumbi 10 ku masosiyete y’ubwubatsi y’urubyiruko agera ku 153 mu turere twose tw’igihungu uretse utw’umujyi wa Kigali na Nyamasheke. Hatanzwe inguzanyo y’ibikoresho bizagenda byishyurwa buhoro buhoro aho ikigega BDF kizabishyurira uruhare rwa 25%.

Clémentine Nyirangaruye

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 22 =