Rwamagana: Kubika ibyangombwa by’ubutaka mu ikoranabuhanga bituma bizera umutekano wabyo

Abakozi b'IREMBO' bari gusobanurira abayobozi uburyo batanga serivise.

Bamwe mu baturage bitabira gushaka serivise z’ubutaka bo mu murenge wa Muyumbu, mu Karere ka Rwamagana, baravuga ko ubu buryo bw’ikoranabuhanga bwo kubika ibyangombwa by’ubutaka mu ikoranabuhanga, butuma imbogambogamizi zo gusiragira bajya kubishaka, gutakara, kwibwa, gucika n’ibindi bivaho.

Ni muri urwo rwego mu Karere ka Rwamagana bari mu cyumweru cyahariwe gutanga serivise z’ubutaka (Land week) iki gikorwa kikaba cyatangiriye mu Murenge wa Muyumbu muri aka Karere.

Abasaba serivise z’ubutaka baraza bagakora (declaration) kumenyekanisha ku ‘IREMBO’ kuko ariyo itanga amakuru kubusabe bwa serivise, bakagukorera declaration, bakakwereka ibyo ugomba kwishyura bakaguha impapuro z’inyemezabwishyu bakakwereka nahakurikiye ugomba guhita ujya.

Bamporiki Simon utuye mu Kagari ka Nyarukombe arashima ibyiza bya serivise yo kubika ibyangombwa mu ikoranabunga n’uburyo yihuta. Ati “Mbere byaragoranaga nko kuva ahangaha ku Murenge wa Muyumbu ukajya ku Karere ka Rwamagana”.

Bamporiki anavuga ko nta muntu uzongera gusiragira. Ati “Icyambere birihuse bituma udasiragira, ikindi ni uburyo bwo kubibika neza igihe cyose ushakiye ibyangombwa by’ubutaka, aho waba uri hose ukabibona mu ikoranabuhanga”.

Mukankusi Epiphanie utuye mu Mudugudu wa Byange, Akagari ka Bushenyi avuga ko uburyo babikaga ibyangombwa byabo by’ubutaka butari bwizewe kuko n’umuntu yashoboraga kubituma umwana akabimuzanira, kandi kongera kuzabona ibindi bikaba byagorana, cyangwa se wanabibika mu ivarisi ugasanga imbeba zaranabiriye.

Ati “Rwose ni byiza kuko ufite telephone cyangwa se ufite n’umwana afite za WhatsApp wabibikaho, ubu buryo bw’ikoranabuhanga ni bwiza, kandi bunihutisha serivise”.

Théogène Gahonzire ni Umuyobozi w’Ishami ry’Ibikorwaremezo n’Ubutaka mu Karere ka Rwamagana asobanura ko ubu bari mu turere dutangiranye serivise zo gutanga ibyangombwa by’ubutaka koranabuhanga kandi bagitangira babonye ko serivise iri gutangwa neza.

Ati “Mu bibazo ahanini turimo kwakira ni ubusabe bwa serivise zijyane nihererekanya zishingiye kubugure, abasaba guhindura amwe mu makuru y’ibitabo by’ubutaka cyane nkababa baraguze ari ingaragu cyangwa batunze imitungo nyuma bamwe mubagize imitungo bakitaba Imana, nkabasaba gucamo ibice ubutaka gukosoza imbibi cyangwa se guhuza ubutaka”.

Nyirabihogo Jeanne d’Arc ni Umuyobozi wungirije ushinzwe iteramber ry’ubukungu mu karere Ka Rwamagana avuga ko muri uyu mwaka hari umwihariko w’uburyo bw’ikoranabuhanga, aho umuntu atagihabwa icyangombwa cy’ubutaka, ahubwo umuturage atanga dosiye (dossier) ye igakorwa, aho ari akabasha kubona icyangombwa cye yabishaka akakempurima cyangwa agakomeza kukibika mu ikoranabuhanga.

Ati “Uyu mwaka tuzakora amadosiye menshi kandi byihuse kuko wa mwanya twafataga wo kujya kwempurima ibyangombwa duhamagara duhereza abaje gusaba serivise, tuzawugaruza udufashe kuba twakora amadosiye menshi, bikaba igisubizo kuri twebwe ndetse n’abaturage mu guhabwa serivise nziza kandi yihuse.

Icyumweru cy’ubutaka cyatangiye taliki 06/02/2023, kikazarangira kuri 17/02/2023.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 × 20 =