Isi turimo idusaba gukoresha ikoranabuhanga _Mayor Mbonyumuvunyi

Amakuru y'abashyingiranywe abikwa muri mudasobwa.

Iyo uteje imbere umugore, uba uteje imbere umuryango, umuryango watera imbere n’igihugu kikaba giteye imbere, nti byagerwaho udakoresha ikoranabuhanga ukora ibigezweho bijyanye n’igihe.

Byavugiwe mu birori byo kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore wahuriranye n’icyumweru cyahariwe kwimakaza ihame ry’uburinganire n’iterambere. Ku rwego rw’Akarere ibirori byizihirijwe mu Murenge wa Gishari mu Karere ka Rwamagana. Mu byagarutsweho harimo no gukoresha ikoranabuhanga mu bikorwa by’iterambere hibandwa ku buringanire.

Kuri uyu munsi, imiryango yabanaga mu buryo butemewe yasezeranye imbere y’ubuyobozi n’amategeko, hatangwa amatungo magufi ku miryango itishoboye arimo inkoko n’ ihene, kugira ngo barwanye igwingira; abakobwa babyaye baremerwa imashini zidoda; umuryango waremewe matera; hari n’abaremewe ibikoresho by’isuku birimo amasabune n’amabase.

Abayobozi bafatanije gukata umutsima n’imiryango yari imaze gusezerana imbere y’amategeko.

Tuyishimire Ernestine utuye mu mudugudu w’Ururembo, Akagari ka Kinyana yahawe imashini yo kudoda ya kijyambere. Yavuze ko azajya adawunilodinga (download) kuri yutubi (YouTube) akareba za modeli zigezweho akadodera abamugana. Ati “ubwo mbonye imashini bizamfasha kwiteza imbere”.

Uwanyirigira Claudine ni Umuhuzabikorwa w’inama y’igihugu y’abagore mu Karere ka Rwamagana yavuze ko bizihije uyu munsi mu rwego rwo kwishimira ibyagezweho n’umugore haba mu mibereho myiza, ubukungu na politike.

Ati “Ubundi mbere twari tuzi ko umugore ari uwo mu gikari, guteka, adashobora kugera kubikorwa by’indashyikirwa, ariko ubu ushingiye ku ikoranabuhanga usanga kugirango iterambere rigerweho abagabo n’abagore, abakobwa n’abahungu bagomba kubigiramo uruhare, kuko usanga abagore bafite telephone kandi ni ngombwa ko umugore agomba kugira uruhare muri rya terambere binyuze mu ikoranabuhanga no kugira gahunda yo guhanga udushya ntibibe byabindi byo kuvuga ngo telephone ni iyo kwitaba gusa si ukuvuga amakuru yo muri karitsiye yayandi adafite umumaro, ahubwo ni ukuzikoresha mu bikorwa by’iterambere aho wahamagara mugenzi wawe uti mbonye aho twajya gufata inguzanyo”.

Bahawe imashini, bakazajya bakoresha ikoranabuhanga bareba moderi zigezweho, bazidode biteze imbere.

Yakomeje agira ati “Hari aho usanga abana b’abakobwa babaheza mu masiyanse (science), mu bumenyingiro, umwana w’umukobwa yabwira umubyeyi we ko agiye kwiga amashanyarazi, umubyeyi ati uramenye utazankoraho, kandi icyo umuhungu yakora n’umukobwa yagikora”.

Yongeho ati “Ni muze rero rya koranabuhanga duhere iwacu twumve ko niba haguzwe mudasobwa umuhungu ayikirigite n’umukobwa bibe uko, muri bwaburinganire n’ubwuzuzanye umugabo natunge telephone ariko nawe mugore ayitunge”.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab n’abandi bayobozi bahawe indabo n’abagore babashimira ko baje kwifatanya nabo mu kwizihiza umunsi wabo.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu yagize icyo avuga ku ikoranabuhanga. Ati “Isi turimo si iy’abagabo gusa, abagore, si iy’abanyarwanda, ni isi duhuriyemo n’abandi, ikaba idusaba gukoresha ikoranabuhanga, ari nayo mpamvu mubyo twatanze harimo n’ibikoresho by’ikoranabuhanga”.

Yagize ati “hari aho twagiye dutanga simatifone (smart phone), hari ahangaha twatanze imashini za kijyambere zo kudoda, aho kugirango abantu bakomeze kudodesha urushinge n’intoke nkuko twakoraga kera bya gakondo. Turi mu ikoranabuhanga, turi mu iterambere tukaba twongeye gushishikariza abagore gukora ibikorwa bijyanye n’ikoranabuhanga, kugirango bamenye moderi zigezweho zikunzwe kugirango ibyo badoda bibashe kugurwa cyane”.

Mbonyumuvunyi yakomeje agira ati “N’abahinzi kugirango babone imbuto n’ifumbire bajya muri nkunganire bifashisha telefone kugirango bayigemo.  Icyo tubashishikariza abafite smart phone bajye berekwa aho bashobora kwinjira muri internet babashe kubona uburyo bushyashya bugezweho.

Bamwe bahawe amatungo.

Umunsi mpuzamahanga w’umugore watangiye kwizihizwa ku rwego rw’isi mu mwaka wa 1975, byemejwe n’umuryango mpuzamahanga w’abibumbye (ONU). Insanganyamatsiko igira iti “Ntawe uhejwe guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire”.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 12 =