Rwamagana: Guhuza ubutaka byongereye umusaruro biteza imbere

Ubwo barimo gutera imbuto y'ibigoli, mu gishanga gihuza umurenge wa Musaha na Gahengeri.

Abahinzi bagera ku 137 bibumbiye muri koperative Twitezimbere, bahamya ko guhuza ubutaka, bahinga igingwa kimwe, byahinduye imibereho yabo, kuko umusaruro wiyongereye. Ibi babivuze ubwo akarere ka Rwamagana katangizaga igihembwe cy’ihinga A 2021.

Iki gihembye  cyatangirijwe  mu gishanga cyo ku matafari, gifite ubuso bungana na hegitali 15,  gihuriweho n’umurenge wa Musha na Gahengeri. Cyatewemo imbuto y’ibigoli.

Mukagasana Vestine atuye mu mudugudu wa Ruhita, mu Kagali ka Nyakabanda, umurenge wa Musha, akarere ka Rwamagana aragira ati “mbere nta musaruro twabonaga twahingaga mu kajagari, umuntu agahinga amisha imyaka agatera imbuto nyinshi kandi zitandukanye, uhinze amashu, amateke, intoryi, ibishyimbo, mbese nta gahunda twagiraga yo guhingamo”. Ariko aho bagiriye muri koperative bagahinga igihingwa kimwe ubu babona umusaruro. Ati “mbona akawunga ko kurya n’igikoma abana ntibicwe n’inzara, nkagurisha nkabona isabune yo gukaraba, umwambaro wo kwambara nkishyura mituweli n’abana bakiga”. Avuga ko kudakorera hamwe muri koperative ari ugusigara inyuma mu majyambere bigatuma umuntu ahora mubukene, ntagere ku  iterambere.

Nsabimana Jean Nepo wo mu Murenge wa Musha ni perezida wa koperative Twitezimbere, yagize ati “ Twatangiye guhinga iki gishanga 2018, twabanje guhingamo ibijumba bitugirira akamaro turarya kuko twari dufite inzara iteye ubwoba, nyuma duhingamo imboga tubona imirire myiza, tugura amatungo magufi, ubu tubona umusaruro tukiteza imbere, tugatanga umusanzu muri ejo heza, guhinga imbuto imwe tutavangavanga bitanga umusaruro”.

Mbonyumuvunyi Radjab, Umuyobozi w’ Akarere ka Rwamagana yasabye abahinzi guhinga igihingwa kimwe ku butaka buhuje kuko byongera umusaruro ndetse bigafasha gushaka isoko ry’umusaruro.

Aragira ati “Nka karere ka Rwamagana twihaye gahunda yo guhuza ubutaka kandi buri muturage azi ibihingwa bibereye igice atuyemo bishobora kwera kandi ku buryo bwiza. Kubera ko ubutaka buhingwa bugenda bugabanuka biradusaba kongera uburyo bwo guhinga kijyambere, nubwo tutahinga ahantu hanini cyane, ariko aho duhinga hakabasha kudutunga, bisobaniye ko tugomba guhinga hatoya ariko hakabyazwa umusaruro mwinshi”.

Yakomeje avuga ko mu bihugu by’Iburayi n’ Amerika bahinga ahantu hato cyane ariko hakera ibintu byinshi cyane, bikabatunga, bakanasagurira abafite ubutaka bunini buhingwa. Ati “ntabwo bikwiye  yuko twakomeza guhinga bya gakondo, ahubwo icyo mbasaba mwese ni uguhinga neza kandi bya kijyambere, tugahinga hatoya ariko habyara umusaruro mwinshi”.

Mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere, abaturage barasabwa guhinga vuba bakihutisha itera kuko imvura izacika vuba.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 20 =