Amashyamba nk’ibihaha bidufasha guhumeka umwuka mwiza bibungabungwe

Aha ni mu Kagali ka Bugarama, umurenge wa Kibirizi, ahatewe ibiti bivangwa n'imyaka mu materasi. Ibi byatewe muri uyu murenge ni 9.200 ku buso bwa hegitali 8 n'igice.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahangwa w’ibiti hanatangizwa igihembye cy’amashyamba, abaturage barasabwa gutera ibiti aho bitari no kubibungabunga. Ku bufatanye na Hinga Weze, mu murenge wa Kibirizi, akarere ka Nyamagabe hatewe ibiti  9.200 ku buso bwa hegitali 8 n’igice.

Kabayiza Lambert, Umuyobozi wungirije  w’akarere ka Nyamagabe ushizwe iterambere ry’ ubukungu yagize ati « aha twakoreye mu murenge wa Kibirizi mu kagali ka Bugarama twateye ibiti bivangwa n’imyaka ku materasi, ku buso bungana na hegitali 8 n’igice yarasanzwe akoze ariko haburaga ikintu cyo kuyongerera uburyohe.  Hari ukongera gushyiramo ifumbire  ndetse no gutera ibiti bivangwa n’imyaka hari n’urubingo ruzajyaho aho rutari tubifashijwemo n’ umufatanyabikorwa Hinga Weze kuko niwe udufasha kongerera uburyohe aya materasi ».

Uyu muyobozi yanavuze ko hateganijwe ko uyu munshinga uterwa  nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, uzabafasha kongerera amaterasi uburyohe ku buso bwa hegitali 50.

Ati « Hari n’ibindi bice bakoreramo mu murenge wa Buruhukiro aho baciye amaterasi ku buso bwa hegitali 50, ni ukuvuga ngo mu bikorwa twafatanije byo guca amaterasi muri uyu mwaka bingana na hegitali 100 ». Yakomeje avuga ko hatewe ibiti bivangwa n’imyaka by’ubwoko 3 harimo kaleyandara, arinusi na gereveriya. Kareyandara  akaba ari ibyatsi bishobora kugaburirwa amatungo kuko ari ibyatsi bongera umukamo. Arinusi na gereverira n’ibiti bivangwa n’imyaka amashami yayo avamo imihembezo bashobora kwifashisha bashingirira ibishyimbo, ariko noneho cya giti kikanakura kibazwa kikazavanwamo urubaho.

Ndagijimana Narcisse, Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Hinga Weze mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo, aragira ati « Gahunda y’Igihugu cyacu ni uko twongera ibiti aho amashyamba ashaje akavugururwa, aho ibiti bitari bigaterwa kuko aribyo bihaha by’igihugu cyacu kugira ngo duhumeke umwuka mwiza, birwanya isuri, bidufasha gufumbira, akamaro k’igiti ni kenshi. Gutera ibi biti, akaba ari nka kimwe mu ntego dufite yo gufasha umuhinzi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere ».

Akomeza agira ati « Uretse gutera ibi biti bivangwa n’imyaka turimo no kongera ibiti by’imbuto ziribwa kugira ngo bizamure imirire myiza, sinibyo gusa za mbuto zivuyeho, izo umuturage atakoresheje ku meza ye azishyira ku isoko agakuramo amafaranga agashobora guhaha n’ibindi kandi akagira n’ishoramari riza mu buhinzi ».

Uyu mwaka, uyu mushinga uzakora amaterasi hafi hegitali 620 zose zizaterwaho ibiti bivangwa n’imyaka muri tumwe mu turere 10 ikoreramo. Uretse ku materasi batera ibiti no kubundi butaka.

Mazimpaka Callixte ni umwe mu bitabiriye gutera ibiti, atuye  mu kagali ka Bugarama mu murenge wa Kibirizi, yagize ati « kuri, aya matersai hari hariyo urubingo gusa narwo rwari rutangaiye gusaza, Hinga Weze yagiye ituvugurira, ibi biti nabyo baduhaye tuzabifata neza kuko babiduhereye igihe, aho twagiye tubibona byatanze umusaruro, rero twari twarashakishije aho tubikura tukahabura, none tugize amahirwe turabibonye tuzabifata neza, tubyiteho tunabibungabunge ».

Musengimana Dathiva nawe yari yitabiriye igikorwa cyo gutera ibiti, akaba ni umwe mu bahinzi 530.000 uyu mushinga uzafasha mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, yagize ati «  Bifite akamaro, bakunze kuvuga ngo nutema kimwe ujye utera 2, ikindi isuri ntiyabura muri iyi misozi nkiyi ngiyi, bizadufasha gufata ubutaka, ibiti bimwe binavamo imiti, ibindi tukanabyifashisha mu kubaka no gukomeza gufata ubutaka, ahari imikingo ntihatenguke ».

Kuri uyu wa gatanu,  taliki ya 23 Ukwakira 2020 u Rwanda rwizihije ku nshuro ya 45 isabukuru yo gutera amashyamba hanatangizwa igihembwe cy’amashyamba 2020/2021. Insanganyamatsiko iragira iti « Amashyamba ni Umusingi w’Imibereho myiza y’Abaturage n’Iterambere rirambye ».

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 ⁄ 3 =