OMS: Ingamba zo guhangana na COVID 19 zagabanije ubukana bwayo

Dr. Rosette Nahimana ushinzwe porogaramu y'inkingo mu Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda OMS; arimo gusobanura uko u Rwanda rwitwaye ndetse n'Isi muri rusange mu guhangana na COVID19 mu kiganiro n'umunyamakuru Umukunzi Média.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda OMS, rivuga ko u Rwanda rwafashe ingamba zikwiriye mu guhangana na COVID 19 ndetse n’Isi muri rusange.

Dr Rose Nahimana, ashinzwe porogaramu y’ikingira muri OMS, yaganiriye na The Bridge Magazine ku bijyanye nuko icyorezo cya COVID-19 gihaze mu Rwanda no ku Isi muri rusange.

The Bridge Magazine: Nka OMS mubona icyorezo cya COVID-19 gihagaze gite ku Isi?

Dr. Rosette Nahimana: Mu buryo bw’imibare itangwa buri munsi n’inzego z’ubuzima ziri mu bihugu bitandukanye ku Isi hose, urugero nk’imibare yatanzwe taliki ya 24 z’uku kwezi (Mutarama) yerekana ko abaturage bageze muri miliyoni 352 bamaze kwandura icyorezo cya COVID-19, muri abo miliyoni 5 n’ibihumbi magana atandatu na cumi na bitandatu bamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19. Ariko nanone twibukiranye ko muri aya mezi ashize ubwandu bwazamutse cyane kubera virusi nshya ya omicron, ariko muri iyi minsi iyi mibare iri kugabanuka bishimishije.

The Bridge Magazine: Nka OMS mubona mute ingamba zafashwe n’u Rwanda mu guhangana n’iki cyorezo?

Dr. Rosette Nahimana: u Rwanda navuga ko rwafashe ingamba zikwiriye kuva iki cyorezo cyakwaduka hakaboneka umuntu wa mbere urwaye COVID-19 ku butaka bw’u Rwanda, nanongeraho ko u Rwanda rwafashe ingamba zijyanye n’amabwiriza ya OMS mu rwego rwo kwirinda, urugero nko kwambara agapfukamunwa, guhana intera, gukaraba intoki inshuro nyinshi, za gahunda za guma mu rugo… ibi rero turabona ko ibyo byose bitanga icyizere ko mu minsi iri imbere iki cyorezo abantu bazabasha kubana nacyo kandi bigashoboka nkurikije uko abaturage bitabira kwitwararika kuri iki cyorezo.

The Bridge Magazine: Nk’uko mubivuze iki cyorezo abantu bagomba kugihashya burundu, ariko se iyo mwitegereje mubona kugihashya bigeze hehe?

Dr. Rosette Nahimana: Ubu ngubu biragoye, ntabwo byoroshye kuvuga ko umuntu yagihashya burundu kuko COVID-19, igifite amakuru menshi agikorwaho ubushakashatsi, gusa icyiza nuko ingamba zafashwe zigenda zikurikizwa neza. Urugero nko gukaraba intoki, guhana intera, kwambara neza agapfukamunwa, noneho ukongera n’iyi gahunda y’ikingira; ibi byose biratanga icyizere ko abantu bazageraho bakabasha gushyira ku murongo iki cyorezo. Ahandi dushingira icyizere cy’uko iki cyorezo kizahashywa n’uko hari zindi ndwara z’ibyorezo Isi yabashije guhashya burundu hifashishijwe inkingo, urugero nk’ubu turi mu nzira nziza zo kugabanya iseru, ndibuka ko nko mu myaka za 80 yabaye icyorezo, yewe igahitana n’abana, ariko kubera inkingo iseru igenda icika, natanga urundi rugero rwa Kokorishe nayo yaje ari icyorezo cyandura cyane ariko ubu kubera inkingo ubwandu bwagabanyije ubukana. Niho mpera rero nizera ko na COVID-19 abantu nibitabira kwikingiza abantu bazabasha kubana nayo nk’uko babana n’izindi ndwara.

The Bridge Magazine: Murabona ko ubuzima bugenda bugaruka, ibikorwa byinshi byarasubukuwe, n’izihe nama mwaha za guverinoma cyane ko iki cyorezo kigenda kihinduranya?

Dr. Rosette Nahimana : Inama twatanga n’uko ibihugu bikomeza gukurikiza umurongo uba watanzwe na OMS mu bijyanye no kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo bitewe na virusi nshya zihinduranya zigenda ziza; nka OMS rero inama tujya n’ugukorana hafi na za leta z’ibihugu tugahanahana amakuru ajyanye n’icyorezo bityo bikadufasha gufatanya gushakira umuti virusi nshyashya iba yaje cyane ko OMS ifite itsinda ry’impuguke zihita zikora ubushakashatsi kuri virusi iba yaje, hanyuma iryo tsinda rigatanga amabwiriza atuma abantu babasha kwirinda izo virusi nshya zihinduranya, ayo mabwiriza agatuma ibihugu bihangana n’ubwo bwoko bushya buba bwaje.

The Bridge Magazine: Nka OMS, umuturarwanda we arasabwa kugira iyihe myitwarire kuri iki cyorezo?

Dr. Rosette Nahimana: Umuturage arasabwa gukomeza kwirinda, ariko cyane cyane agasabwa kudatezuka ku ntego, akenshi ikijya kigaragara n’uko uko icyorezo gitinda abantu bashaka gucika intege, bagashaka kurambirwa, ariko icyo tumusaba ni ugukomeza gukaraba intoki, ni ugukomeza guhana intera na mugenzi we, ni ugukomeza kwambara neza agapfukamunwa, ni ukwitabira gahunda yo kwikingiza, kwikingiza rwose nicyo twabwira abantu ko aribyo bizadufasha cyane gutsinda uru rugamba rwo guhashya COVID-19.

The Bridge Magazine: Mukurikije uko iki cyorezo cyaje n’ingaruka cyateje mubona bikwiye gutanga ubuhe butumwa ku bayobozi?

Dr. Rosette Nahimana: Buriya ikintu cyose iyo cyaje kidusigira amasomo, hari igihe abantu bashobora kwirara bakibwira ko wenda indwara zashize ku Isi, ariko rero mu rwego rw’ubushashatsi biba bikenewe ko abantu babukora bakamenya izindi ndwara zishobora kuba zihishe mu nyamaswa abantu bakazanduzanya nta makuru bazi, biba bikenewe rero ko hahoraho ubushakashatsi bufasha kumenya icyorezo abantu, bakitegura guhangana nacyo hakiri kare.

The Bridge Magazine: Dr. Rosette Nahimana ndabashimiye cyane kuba mwaduhaye umwanya.

Dr. Rosette Nahimana: Murakoze namwe.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 + 13 =