Kudasobanukirwa ibigize indyo yuzuye biteza igwingira mu miryango

Imbonerahamwe yerekana amako y’ibiribwa bigize indyo yuzuye n’ikiciro bibarizwamo. @USAID Hinga Weze

Uwizeyimana Chantal ni umubyeyi utuye mu Karere ka Musanze afite abana babiri bagwingiye ariko we akavuga ko bisa n’ibyamushobeye kuko azi neza ko abagaburira indyo yuzuye.

“Aba bana njya nibwira ko babaroze. Nawe se ntibashyira uturaso ku mubiri. Kandi rwose mbaha igikoma cyiza kivanze ibigori, amasaka n’uburo. Yewe n’ibiribwa ndikokora nkabagaburira neza ».

Ukomeje kuganira n’uyu mubyeyi usanga ibyo yita indyo yuzuye atariyo kuko yitiranya ibiribwa bitandukanye n’intungamubiri. Nyirajyambere Jeanne D’Arc, ni impuguke mu birebana n’imirire akaba anakorera umushinga USAID Hinga Weze ufite ibikorwa bigamije guteza imbere imirire myiza. Yemeza ko hakiri ikibazo cy’ubumenyi buke mu birebana no gutegura indyo yuzuye.

“Urugero: umuntu arakubwira ati umwana wanjye muha uruvange rw’amafu, kubera iki agira imirire mibi? Ukamubaza uti urwo ruvange rw ‘amafu ni uruhe? Akakubwira ati njye mfata amasaka nkayavanga n’ibigoli n’ingano. Ni ukuvuga ngo yafashe amoko atatu y’ibiribwa ariko biri mu bwoko bumwe bw’ibiribwa ni ukuvuga ngo byose n’ibinyampeke. Rya funguro yahaye umwana we ntago ari ifunguro ryuzuye”

Ibisobanuro bya Nyirajyambere bihuye n’ibyatangajwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) mu Ibarura gikora ku mibereho y’ingo (EICV) aho cyagaragaje ko 33% by’abana bari munsi y’imyaka itanu bafite ikibazo cy’igwingira giterwa n’ubumenyi buke ku gutegura indyo yuzuye ndetse n’ubukene.

Ni ibiki bigize indyo yuzuye?

Nyirajyambere Jeanne d’Arc asobanura ko mu Rwanda dukoresha amoko 6 y’ibiribwa: ibinyabijumba cyangwa ibinyamafufu, ibinyampeke, amavuta, ibinyamisogwe byumye, ibikomoka ku matungo n’imboga n’imbuto.

Yagize ati ‘’iyo ufashe ibinyamafufu n’ibinyampeke n’amavuta dusanzwe turya, biragenda bikaduha intungamubiri zitera imbaraga. Dufite ibyo bita ibinyamisogwe ariko byumye, ni ukuvuga ngo nkiyo uriye amashaza cyangwa ibitonore tubishyira mu mboga, ahubwo ugomba kurya bya bishyimbo byumye ariko bikungahaye ku butare. Ibinyamisogwe n’ibikomoka ku matungo, biduha intungamubiri zubaka umubiri. Imboga n’imbuto biduha intungamubiri zo kurwanya indwara. Indyo yuzuye nuko iguha izi ntungamubiri uko ari eshatu”.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 + 11 =