RBC: Urukingo rutanga icyizere mu guhashya COVID 19

Umuvugizi w'Ikigo gishinzwe Ubuzima RBC, Julien Mahoro Niyingabira hamwe n'umunyamakuru; asobanura aho urugamba rwo kurwanya COVID 19 ruhagaze.

Umuvugizi w’ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima RBC, avuga ko urugamba rwo kurwanya COVID-19 ruhageze neza ndetse ko byose babikesha kuba umubare munini w’abanyarwanda n’abaturarwanda waritabiriye kwikingiza inkingo zose ziteganyijwe.

Uyu muvugizi aranashishikariza abatarikingiza kwitabira kwikingiza cyane ko inkingo zegerejwe abaturage hirya no hino mu gihugu.

Julien Mahoro Niyingabira ni Umuvugizi wa RBC, yaganiriye na The Bridge asobanura aho urugamba rwo kurwanya COVID 19 rugeze.

The Bridge Magazine: Mwatubwira muri rusange aho urugamba rwo kurwanya COVID-19 rugeze, cyane ko hadutse iyihinduranije yiswe Omicron?

Julien: Nibyo koko, nkuko mumaze iminsi mubibona hashize iminsi imibare y’abandura igenda izamuka bitewe n’ubu bwoko bushya bwa corona buzwi nka Omicron, icyo turi gukora rero n’ugukomeza gushyira imbaraga mu kwigisha no gukangurira abantu bose kubahiriza ingamba ziriho zo kurwanya COVID-19; duhana intera, dukaraba intoki neza, twambara neza agapfukamunwa, ariko kandi tugashimangira ko abantu bose bagejeje igihe bakwiye kwikingiza.

The Bridge Magazine: Umaze kuvuga ko imibare y’abandura muri iyi minsi yazamutse, ese byaba bifitanye isano n’ubu bwoko bushya bwa omicron?

Julien: Nibyo koko bifitanye isano, kuko iyi virusi nshya imiterere yayo igaragaza ko yihuta cyane mu kwandura, iyi virusi yandura vuba kandi mu gihe gito igahita igera ku bantu benshi, iyo niyo mpamvu ituma muri iyi minsi mubona cyane kandi mwumva imibare y’abandura igenda ijya hejuru. Hari isano rero ihari kuko itaraza imibare yari hasi, ariko aho iziye niyo mpamvu mubona iyi mibare izamuka kandi hari abantu benshi basuzumwa bagasanganywa ubwo bwandu bushya bwa virusi ya omicron, gusa natwe ntitwicaye ubusa turimo gukomeza gukaza ingamba cyane ko byagaragaye ko iyi virusi nubwo yandura cyane ariko itazahaza uyirwaye mu gihe aba yarikingije.

The Bridge Magazine: Ese ugereranyije uko ubwandu bushya buhagaze, iyi omicron abayirwaye barangana iki?

Julien: Kugeza ubu ntabwo twahita tumenya imibare nyayo uko ihagaze, cyane ko hari ibipimo cg se ibizamini by’ibanze bibanza gukorwa kugira ngo abaganga bemeze neza ko koko ubwoko umurwayi runaka agaragaza ari omicron cg se delta. Gusa icyo abantu bakwiye kumenya n’uko ubu bwoko bushya bwa Omicron buhari hano mu Rwanda, icyo tubasaba ni ugukomeza gukaza ingamba zo kwirinda zashyizweho kugira ngo duhashye iki cyorezo.

The Bridge Magazine: Ese hari ubutumwa bw’ingenzi mwaha abantu kugira ngo barusheho kwirinda?

Julien: Ubutumwa bw’ingenzi natanga n’uko abantu bakwiye kureka gukerensa iki cyorezo, kuko kirahari kandi hari abo kizahaza, ni byiza ko rero ko abantu bakangukira kwitabira kwikingiza no kureka kudohoka ku ngamba cyane ko usanga kugeza uyu munsi hari bamwe batarumva akamaro k’urukingo cg se akamaro ko kubahiriza ingamba zashyizweho. Icyo dushishakariza abantu n’uko inkingo zihari hirya no hino ku ma site ndetse no ku bigo nderabuzima bakwiye gukomeza kwitabira kwikingiza kuko byagaragaye ko urukingo arirwo rwa mbere rutanga icyizere mu guhashya iki cyorezo.

The Bridge Magazine: Muri gahunda yo gukingira hirya no hino mu gihugu mwatubwira bihagaze bite, ese ubwitabire bumeze bute?

Julien: Ni byo koko gahunda yo gukingira irakomeje kandi imibare irashimishije, ubu abarenga ibihumbi magana ane (400.000) bamaze guhabwa urukingo rushimangira kandi gahunda irakomeje, turanasaba abatararufata kubyitabira; abarenga miliyoni eshanu (5.000.000) nabo bamaze guhabwa inkingo ebyiri, naho abarenga miliyoni umunani (8.000.000) bamaze kubona doze imwe y’urukingo. Ibi nibikomeza gutya bizaba bigana heza kuko intumbero n’ugukingo  byibuza 70% by’abanyarwanda bazaba bahawe urukingo bitarenze uyu mwaka 2022.

Ikindi gishimishije n’uko imibare y’abazahara hagiye hasi cyane kubera ko benshi barwara barikingije bigatuma batazahara, mboneyeho gusaba abantu benshi kwitabira iyi gahunda yo kwikingiza

The Bridge Magazine: Hari abantu benshi bakigaragaza ko bifuza urukingo rwa Phizer gusa, wababwira iki ?

Julien: Icyo nababwira n’uko inkingo zose zirimo gutangwa zifite ubushobozi bwo gukingira COVID-19 kandi zikabarinda mu buryo bumwe, cyane ko zose ziri ku rutonde rw’inkingo zemejwe n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima. Rwose ndasaba abantu kutagira amakenga yose, inkingo zose ziri hano mu Rwanda ziremewe kandi zirizewe.

The Bridge Magazine: Hari n’abavuga ko hari inkingo zimwe baterwa bakazahara, akaba ariyo mpamvu batazizera, abo wababwira iki?

Julien: Icyo navuga n’uko muri rusange ingaruka umuntu ashobora guterwa n’urukingo ari ingaruka abaganga bemeza ko zisanzwe kandi zitagumaho, abenshi bavuga ko barware umutwe, baremererwa akaboko bateyeho n’ibindi… ariko muri rusange uterwa urukingo asabwa ko ibyo bimenyetso birengeje iminsi itatu agana kwa muganga agafashwa.

The Bridge Magazine: Mwatubwiye imibare y’abamaze guhabwa urukingo rushimangira, ese ubundi iyi gahunda yo gushimangira irareba bande?

Julien: Iyi gahunda yo gushimangira ubundi irereba umuntu wese urengeje imyaka 18 kandi wabonye inkingo ebyiri cg urundi rwuzuye, bitangira twahereye ku bakuze; kimwe n’abandi bantu bamaze amezi atatu bahawe inkingo zuzuye. Kuri ubu rero Leta, ku bufatanye n’ibindi bihugu ndetse n’indi miryango mpuzamahanga inkingo zikomeje kwinjira mu gihugu ni nayo mpamvu ubu ibyiciro byose bigejeje igihe kandi byakingiwe byuzuye, bose bari guhabwa urukingo rushimangira.

The Bridge Magazine: Nka RBC mu mibare mufite mubona Covid-19 yaragiye igira ingaruka zifite ubuhe buremere ku buzima bw’abagore bonsa n’abatwite bagize ibyago byo kuyandura?

Julien: Abagore batwite ni kimwe mu byiciro bishobora kuzahazwa na COVID-19 mu gihe batwite, nta mibare nyayo mfite, ariko nsubiye inyuma muri bya bihe bya COVID-19, iyo urebye imibare myinshi y’abitabye Imana ni abagore bari batwite, ibyo bisobanuye ko umugore utwite aba akwiye kwitabwaho by’umwihariko kubera ko aba afite intege nke. Aha rero mbonereho mpe ubutumwa bw’ingenzi abagore batwite bihutire kwikingiza kuko byagaragaye ko COVID-19 iyo ibagezeho ibazahaza.

The Bridge Magazine: Abagore bonsa bo bimeze gute?

Julien: Abagore bonsa sinavuga ko bo bazahazwa cyane na COVID-19, ariko nabo kimwe n’abatwite nabashishikariza kwitabira iyi gahunda yo kwikingiza kugira ngo bagize ibyago byo kwandura ntibabe bazahara.

The Bridge Magazine: Muri iyi minsi abana bari mu mashuli, hari abiga bataha, ababyeyi babo ndetse n’abarezi babo mwabaha ubuhe butumwa?

Julien: Ubutumwa nabaha n’ugukora ibishoboka byose bagashyiraho ingamba zatuma abana batanduzanya hagati yabo, kuko abana imiterere yabo isaba kubakurikirana cyane, abarezi, abayobozi b’amashuli bagakurikirana ko ingamba zashyizweho zikurikizwa, zirimo kureba ko abana bicara neza bategeranye, bambaye neza agapfukamunwa, bakaraba intoki mbese ko ingamba zose zashyizweho zikurikizwa. Icyo gihe twese tuzaba duhagaze neza mu kurwanya iki cyorezo. Ababyeyi nabo nuko barasabwa kubahiriza ingamba mu rugo kugira ngo barinde abana babo ariko kandi banarinde abo bigana.

The Bridge Magazine: Ndabashimiye cyane, Murakoze

Julien: Namwe Murakoze

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published.

Solve : *
30 ⁄ 15 =