Igituntu gishobora gufata igice icyaricyo cyose cy’umubiri cyane cyane ibihaha _ Dr. Yvès Habimana
Dr. Yvès Habimana Mucyo ushinzwe ishami ryo kurwanya igituntu muri Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), asobanura uko igituntu gishobora gufata urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri.
Igituntu n’indwara yandurira mu myanya y’ubuhumekero, yibasira cyane ibihaha kuko arirwo rugingo rwakira umwuka rukawukwirakwiza mu mubiri w’umuntu. Ariko ishobora gufata igice icyaricyo cyose cy’umubiri ikaba ifite aho ihurira n’imibereho rusange y’abantu harimo imirire, ubucucike n’imyumvire.
Igaragara ahari abaturage bari mu bihugu biri mu nzira y’amajyambere n’ibikennye kuko ibihugu byateye imbere iyi ndwara itaharangwa akaba ari nayo mpamvu hadashyirwamo ingufu mukuyishakira urukingo.
Yamenyekanye mu mwaka wi 1947, iterwa n’agakoko ka bacille de Koch, uyirwaye ayanduza undi igihe amuhumekeyeho, akorora, yitsamuye, avuga, aririmba, uko ahumeka umwuka we usohokamo twa dukoko tukinjira mu wundi muntu.
Mu Rwanda abafite igituntu benshi n’abari hagati y’imyaka 15 na 44.
Naho 2, 4 mu bantu 100.000 bakirwaye mu mwaka 2024 cyarabishe.
Ni mu gihe 96% by’abana bari munsi y’imyaka 5 barwara igituntu bagikira bitewe nuko ababyeyi babo babaha imiti neza.
Abafite igituntu na HIV, 84% nibo bakira.
Abantu bamwe baziko igituntu gifata mu bihaha cyangwa se igituntu cyo mu magufa ariko nahandi cyahafata.
Dr. Yvès Habimana Mucyo ushinzwe ishami ryo kurwanya igituntu muri Kigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC), avuga ko igituntu gishobora gufata urugingo urwo arirwo rwose rw’umubiri.
Yagize ati “bya bisebe by’imifunzo mujya mubona, gishobora kuba ari igituntu, gifata no mu mwanya ndangagitsina, agakoko gatera igituntu bacille de Koch iyo kageze mu bihaha gatuma birwara, amaraso agatembereza ka gakoko no mu zindi ngingo z’umubiri. Aho agakoko kanyura hose, kaba gashobora gutuma harwara ndetse hari aho kagera kakahatinda bitewe nuko abasirikare b’umubiri bagatangiriye ntibatume kahava”.
Dr. Yvès asaba abantu kucyipimisha igihe bafite ibi bimenyetso.
Inkorora irengeje ibyumweru bibiri, kubira ibyuya, umuriro, gutitira, kubabara mu gatuza, ikizibakanwa, guta ibiro no kugira uduturugunyu.
Ubuhamya bw’uwakize igituntu baramaze igihe kirekire barabuze indwara
Usengumuremyi Eric, aganira na The Bridge Magazine (thebridge.rw), yavuze ko mu 2014 yarwaye igituntu ariko ntibahita bamenya ko aricyo arwaye kuko aho yivuzaga hose baburaga indwara.
Umunsi ku munsi yataga ibiro agera naho uruhu rwe ruhinduka ukabona rujya kuba inzobe nk’umuntu ufite amaraso make. Ntiyigeze akorora.
Yagize ati « Papa yanjyanye ku bitaro i Kabgayi banshisha mu cyuma, basanga cyarandenze, bavuga ko narinkwiye ibitaro ariko nubwo narindwaye nari mfite imbaraga nibwo bwa mbere nari ndwaye umubiri wanjye ugifite ubudahangarwa. Najyaga kunywera imiti kwa muganga buri gitondo mu gihe cy’amezi atandatu. Bongeye kunsuzuma basanga narakize ».
Yakomeje agira ati « n’Imana yandinze kuko mbanaratashye Yeruzaremu nshya, ubu haba hashize imyaka 12 narapfuye. Bamaze kubimbwira nahise nibuka ko ku ishuri hari umuhungu w’i Kibungo twasangiraga kuri table imwe warwaye igitundu, niho nagikuye kuko bahise bamwohereza iwabo ariko yaranyanduje. Ndashima Imana ko ntanduje abavandimwe n’ababyeyi kuko twaririrwanaga tunasangira nk’ibisanzwe. Nagiye mu kato bambwiye ko nkirwaye».
Gupima igituntu byateye imbere
Dr. Yvès avuga ko mbere uburyo bapimaga igituntu byatangaga igisubizo ku kigero cya 48% ariko kuri ubu haje imashini yitwa GeneXpert ibona ko umuntu afite igituntu ku kigero cya 98%.
Kuri ubu hari imashini 91 zikorera ku ma site 86 zipima igituntu. Ndetse hakaba n’ibitaro bitanu byigenga bizifite harimo, La croix du Sud, ahakunzwe kwitwa kwa Nyirinkwaya. Mu bitaro bya Leta, kwisuzumisha igituntu ni ubuntu ndetse n’imiti itangirwa ubuntu.
