Musanze na Nyabihu barishimira imbuto nshya z’ibirayi kuko izindi zitari zigitanga umusaruro uhagije

Abahinzi basarura imbuto nshya z'ibarayi mu karere ka Musanze

Abatubuzi bo mu karere ka Musanze na Nyabihu barishimira imbuto nshya z’ibirayi zabonetse kuko izo bari basanganywe zari zimaze gusaza kandi zitanga umusaruro muke. Ni mu gihe umushinga USAID Hinga Weze wemeza ko izi mbuto zizabafasha kugera ku ntego zabo harimo kongera umusaruro.

Rurangwa Maurice ushinzwe ubujyanama ku bijyanye n’imbuto muri Hinga Weze yavuze aya moko 6 y’ibirayi yiyongera ku yandi moko yari asanzwe azabafasha kugera ku ntego z’umushinga  Hinga Weze; kuzamura umusaruro w’abahinzi, kugeza umusaruro ku isoko no kurwanya imirire mibi (igwingira ry’abana no kuzamura imirire myiza y’abagore batwite). Uyu mushinga ukazafasha abagenerwabikorwa bawo kubona izi mbuto.

Nsabimana Emmanuel  ni umuhinzi akaba n’umutubuzi w’imbuto akorera mu murenge wa Jenda akarere ka Nyabihu yemeza ko imbuto nshya zifasha abahinzi mu byiciro bitandukanye, kuko abahinzi bakoreshaga imbuto zisanzwe igihe kirekire, izo mbuto zikaba zaragiye zicika kubera kumenyera ubutaka no kugenda zisaza bigatuma zigenda zigabanya umusaruro aho kugira ngo wiyongere.  Yizera ko izi mbuto nshya  zizabafasha kongera umusaruro. Cyane ko babonyemo amoko y’imbuto umuhinzi yifuza, imbuto yera vuba kandi imera vuba akaba ari igisubizo ku muhinzi.

Nsabimana Emmanuel, umuhinzi akaba n’umutubuzi w’imbuto akorera mu murenge wa Jenda akarere ka Nyabihu

 

Nsabimana akomeza agira ati «  iyo umuhinzi ahinga akeza vuba, iyo umuhinzi ahinga akabona imbuto abika ikamera vuba biramufasha haba mu kongera umusaruro haba no kubona amafaranga kugira ngo abashe gukomeza imirimo ye mu buryo bushimishije. »

Arongera ati « Hinga Weze ni umushinga dukorana cyane cyane baduhugura twe abatubuzi b’imbuto z’ibirayi, biradufasha kuko baza batwongerera ubumenyi kugira ngo tubashe kunoza umurimo wacu no kubona umusaruro ushimishije. Bityo n’abahinzi bakabona imbuto nziza nshya ibaha umusaruro  ibafasha kuva ku mbuto ishaje.

Kantesi Odette, umutubuzi w’imbuto w’ibirayi akaba umuyobozi wa SEKA company

 

Kantesi Odette  ni umutubuzi w’imbuto y’ibirayi akaba umuyobozi wa SEKA kampani ikorera mu murenge wa Gataraga akarere ka Musanze avuga iyi mbuto nshya ije gukemua ikibazo cy’abantu benshi bakoresha ibirayi ariko basa nkaho badafite andi mahitamo. Aragira ati « abantu benshi bazi ko kinigi aricyo kirayi cyiza bakwibwira bati ubwo idahari nta kindi kirayi nayisimbuza.  Izi mbuto zizafasha abantu mu ngeri zitandukanye ari abakoresha ibirayi mu rugo yaba abashaka guteka ifiliti, abone ko hari ikindi kirayi cy’amafufu cyiza, ushaka gutegura pure abone ko hari ikirayi gishya cyo kuyikoramo, ushaka imvange nuko, ukunda ikirayi cyocyeje izo mbuto zose zirahari. » Yongera ko umuhinzi azatera ubwoko bw’ibirayi agendeye ku butaka imbuto yishimiye, kuko  imbuto za kera zitari zigitanga umusaruro ugasanga zisohoye ibirayi bito cyane bingana n’amagi ariko  ngo ubutaka buzakira imbuto nshya umusaruro wiyongere.

Nzabarinda Isaac atuye mu murenge wa Kinigi akarere ka Musanze  nawe n’umutubuzi w’imbuto z’ibirayi yemeza ko kugera ku musaruro bisaba gusimburanya imbuto zitandukanye, ikindi ngo inganda zikora chips ntizabonaga umusaruro uhagije kuko zakoreshaga kinigi na gikungu. Kandi izi nganda ziri mu bizana amafaranga  zigatuma  haboneka isoko ndetse zigatanga n’akazi byose bikomotse ku kirayi. Avuga ko ubu bwoko bw’ibirayi buzazamura umusaruro wo kuhereza muri izi nganda.

Izi mbuto nshya zigera kuri 6 zije ziyongera kuzindi 19 zari zisanzwe zikaba zarakorewe ubushakashatsi mu gihe cy’imyaka 7.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 + 30 =