Nyabihu: Gucukura ibyobo ku misozi byarwanije isuri

Aha ni ku musozi, uri muri Mukamira aho abakerarugendo baca bitwaje inkoni nini zibafasha guterera umusozi, hakaba haragiye hacukurwa ibyobo birwanya isuri.

Abahinga ku misozi miremire, imwe mu nzira abajya gusura ibirunga bacamo mu murenge wa Mukamira akarere ka Nyabihu, bavuga ko uburyo bwo gucukura ibyobo ku misozi byatumye ubutaka bwabo budatwara n’isuri cyangwa ngo  amazi amanuke arengere imihanda.

Muri aka karere ka Nyabihu higanjemo imisozi, ndetse imwe akaba ariyo abakerarugendo banyuramo bajya gusura ibirunga, kuri iyo misozi abahinzi bakunze guhingaho ibirayi. Kuri ubu bagiye bacukuramo ibyobo bifata amazi kuko amazi yaturukaga hejuru y’iyo misozi yatwaraga ubutaka, ifumbire, igakateza isuri n’imyuzure mu mihanda.

Ubwo umunyamakuru wa The Bridge Magazine yaganiraga n’umujyanama w’ubuhinzi mu kagali ka Gasizi, umurenge wa Mukamira,   Eric Nsengiyumva yaragize ati «  Gufata amazi atura ku misozi byakemuye ikibazo cy’isuri yatwaraga ubutaka bwacu ndetse hakagendamo n’ifumbire, ayo mazi ubu ninayo tunifashisha dutera umuti tutagombye kuza tuyikoreye tuyavanye mu rugo ».

Eric arasobanura uko bacukura ibi byobo bifata aya mazi : «ducukura ibyobo tugashyiraho uruzitiro rw’ibyatsi n’ibiti akaba arirwo rufata amazi aturuka ku misozi, hagati y’icyobo n’ikindi dushyiramo intambwe ihagije ngo namanuka ikindi cyobo kiyafate kuko dusigamo umwobo muto amanukamo ku muvuduko muto adatwara ubutaka. Ndetse niyo yamanutsemo itaka riguma mubyatsi tukarifata tukarisubiza mu murima. Muri iryo taka iyo uteyemo ibirayi byera neza kuko riba ririmo ifumbire nziza ».

Ibi bikaba byarakemuye ikibazo cy’ubutaka  bwagendaga burimo n’ifumbire, amazi bafashe muri ibyo byobo bakayifashisha batera umuti mu gihe mbere bayavanaga  mu rugo. Ikindi gikomeye ngo nuko amazi atakimanuka ngo yuzure cyangwa arengere mu mihanda kuko mbere yuzuraga ntubone imihanda abantu bakagira ikibazo cyo kwambuka.

Eric akomeza agira ati « aho amazi yatwaye ubutaka wasanga nta musaruro uhari, harakushutse, ariko aho twatangiye gucukura ibi byobo amazi ntagitwara ubutaka n’ifumbire umusaruro wariyongereye,  ubu bwatsi nzabwahira mbushyire amatungo ni inyungu kuko ubutaka bwacu buba bugumaho ntibugende ».

Mu bishanga biri munsi yiyi misozi hari ibiyaga byagiye bihavuka biturutse ku mazi yamanukaga ku misozi agatwara imirima n’amazu by’abaturage.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
14 − 5 =