Hinga weze izageza imbuto nshya y’ibirayi ku bahinzi

Aha ni mu materasi yahinzwemo ibirayi byakoreweho ubushakashatsi, mu murenge wa Tare abahinzi babikuye, babishyira mu mifuka

Mu murenge wa Tare akarere ka Nyamagabe hakorewe ubushakashatsi bw’imbuto nshya y’ibirayi bugera kuri 6, abahinzi bemeza ko ibagezeho yabaha umusaruro mwiza. Ni mu gihe  USAID Hinga Weze yabijeje ko izabagezaho iyi imbuto.

Karengera Narcisse atuye mu murenge wa Muganza mu karere ka Nyaruguru aragira ati « turi mu nama y’Igihugu y’Umushyikirano twagejeje ku Mukuru w’Igihugu ikibazo cy’imbuto y’ibirayi none uyu munsi ndabona ko igisubizo cyabonetse, amata yabyaye amavuta. »

Akomeza asobanura  ko ngo nubwo bavuga ko mu majyepfo bakunda ibirayi bya kuruza batayikunda yonyine. Ati «turayikunda ariko inganda zo ntiziyikunda kuko tutabona uyitugurira, none uyu munsi habonetse nibyo inganda zizakunda. Icyo nasaba ni kimwe turi abatubuzi ni uko  tuzajya dukeneye kubona imbuto twayibona. »

Nyiramacumbi Louise atuye mu kagali Nyamigina umurenge wa Tare nawe yemeza ko ikibazo cy’imbuto cyari gihari ariko ubu  ngo bagize amahirwe kuko imbuto yatuburiwe mu mudugudu wabo bagiye kuyibona nkuko bababwiye yuko Hinga Weze izabagezaho imbuto shya. Akomeza avuga ko nibageraho bazayihinga bakabona umusaruro utubutse bakihaza bagasagurira n’amasoko bakabona amafaranga.

Sharamanzi Vincent atuye mu kagali ka Muganza, umurenge wa Muganza akarere ka Nyaruguru, aragira ati « nsanzwe ndi umuhinzi utubura imbuto z’ibirayi, izi mbuto nshyashya zije zunganira izo twari dusanzwe dufite, ibirayi bikunda ubutaka bwacu birahera cyane, rero n’amahirwe tugize  tugiye kongera izo twari dufite. Tuzahinga tweze byinshi kandi n’abahinzi batubura imbuto babone imbuto nshyashya ziyongera kuzo bari bafite. »

Umuyobozi wa Hinga Weze ni uwambaye ingofero ari kumwe n’abayobozi batandukanye n’abari bitabiriye umunsi w’imurika no kwita amazina imbuto nshya y’ibirayi

Daniel Gies Umuyobozi w’umushinga USAID Hinga Weze yashimiye Ikigo mpuzamahanga gishinzwe  guteza imbere ubuhinzi n’ubushakatsatsi ku birayi n’ibijumba CIP  yakoze ubushakashatsi ku mbuto nshya y’ibirayi  anashimira ubufatanye Hinga Weze ifitanye na RAB (Ikigo k’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi)  ndetse n’imikoranire myiza hagati ya Hinga Weze n’abahinzi anabizeza ko izakomeza kubafasha kugira ngo imbuto nshya y’ibirayi ibagereho.

Uhagarariye Ikigo mpuzamahanga gishinzwe  guteza imbere ubuhinzi ubushakatsatsi ku birayi n’ibijumba CIP Dr Sindi Kirimi, yavuze ko guhera 2010 uwari minisitiri w’ubuhinzi n’ubworozi Agnes Karibata yamusabye ko batakomeza gukora ubushakashatsi ku bijumba gusa ahubwo babukora no ku birayi mu rwego rwo guteza imbere ubuhinzi bw’ibirayi. 201 3 bazanye amoko y’ibirayi atandukanye mu Rwanda, 2018 nabwo bazanye amoko mashya y’ibirayi,  n’uyu munsi 2020 bazanye andi moko 6 y’ibirayi, akaba ari ubushakashatsi bwari bumaze imyaka 7.  Sindi yatanze urugero ko iwabo mu gihugu cya Kenya ibirayi byahawe izina rya Ndamira bifite 60% by’umusaruro w’ibirayi.

Amazina yahawe amoko y’ibirayi mashya ni Ndamira, Twigire, Seka, Icyerekezo, Jyambere n’Igisubizo.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 × 30 =