Kigali:  Kwisuzuma hakoreshejwe Oraquick, byunganiye amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Uko bipima virus ya SIDA, bakoresheje ORAQUICK mu matembabuzi yo mu kanywa

Uburyo bwihuse bwo gusuzuma Virusi itera SIDA hakoreshejwe igikoresho cya ORAQUICK gifasha kumenya niba mu matembabuzi yo mu kanwa harimo abasirikare barwanya Virusi itera SIDA yo mu bwoko bwa 1 n’ubwa 2 mu macandwe, ni uburyo bamwe mu baturage  bavuga ko buri kunganira amwe mu mabwiriza yo kurwanya icyorezo cya COVID-19 .

Ubusanzwe abashaka kwisuzumisha ubwandu bwa Virusi itera SIDA bajya ku bigo nderabuzima n’ibyigenga ariko ugasanga hari umurongo w’abaje kwipimisha ndetse bakahamara umwanya munini bategereje ibisubizo. Mu rwego rwo kwirinda ikwirakwizwa ry’ubwandu bw’icyorezo cya Coronavirusi hubahirizwa gusiga intera hagati y’umuntu n’undi.

Uko ORAQUICK ikoreshwa

Ushaka kwipima  akoza  icyo  gikoresho ku ishinya yo hasi inshuro imwe indi ku yo hejuru maze akagishyira mu icupa mu gihe kitari munsi y’iminota 20 kandi itarenze 40, kakamugaragariza niba afite cyangwa adafite ubwandu bw’agakoko gatera Sida, atiriwe ajya gutonda umurongo ku kigo nderabuzima.

Iyo iki gikoresho kimaze mu icupa igihe cyateganyijwe, kigaragaza imirongo ibiri ifite ibara ritukura, umwe uri iruhande rw’inyuguti ya ‘C’ n’indi ya ‘T’. Iyo haje uturongo tubiri uba ufite ubwandu, kaba kamwe kari ku nyuguti ya C,uba uri muzima. Iyo habonetsemo ibara ry’umutuku hose, nta gisubizo nyacyo kiba gihari.

Umuntu asabwa kuba afite isaha ibara neza iminota; kutagira icyo arya cyangwa anywa mu gihe cy’iminota nibura 15 mbere y’uko yipima; agomba no kudakora isuku mu kanwa nibura mbere y’iminota 30 y’uko yipima.Ugize ikibazo ahamagara ku 114 bakamufasha.

Nyuma y’uko ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) gikwirakwije ibikoresho byo kwisuzuma virusi itera SIDA byiswe ORAQUICK Hiv Self-Test’  ku buntu kugira ngo umurongo w’abipimisha  ku bigo nderabuzima ugabanuke, hubahirizwe intera yagenwe hagati y’umuntu n’undi , nk’uko amabwiriza Leta yashyizeho yo kurwanya ikwirakwizwa rya COVID 19 abivuga.

Bamwe mu batuye i Nyamirambo mu karere ka Nyarugenge, umurenge wa Rwezamenyo, bavuga ko iki gikoresho cyaje cyunganira amabwiriza yo kwirinda corona virusi kuko batakijya kwisusumisha ahari abantu benshi ku bigo nderabuzima aho bashoboraga kwandurira corona virusi kubera ubucucike bw’abaje kwisuzumisha.

Bizimana Ali yagize ati ’’Iki gikoresho cyunganira uburyo bwo gusiga intera ya metero hagati y’abajya kwipimisha Virusi itera SIDA kuko niba ngikoresheje n’undi akagikoresha ku kigo nderabuzima bazakira bake babone n’uko babicaza basize metero corona virusi ntibe yabaca urwaho.”

Umumararungu Ketia nawe ati ”Igikoresho ORAQUICK cyaje gikenewe kuko nisuzuma nkabona igisubizo mu gihe gito mu gihe kumara igice cy’umunsi utegereje ibisubizo wegeranye n’abandi kwa muganga byashobora kugukururira COVID-19.”

Ingabire Dina ni umwe mu batanga  ORAQUICK avuga ko uburyo bwo kwisuzuma bwunganira ibwiriza ryo gusiga intera hagati y’abantu .

Yagize ati ”’Nakira umwe ku wundi nkabaha iki gikoresho nkabasobanurira uko gikoreshwa bakisuzuma batagombye kujya gutonda kwa muganga, ubu buryo bwunganira ingamba Leta yafashe kuko niba nakira abantu ku bigo nderabuzima bazagabanuka abajyayo kuko hazajyayo abanduye gusa bitume bubahiriza gahunda yo gusiga metero.”

Bamwe mu bakora ku bigo nderabuzima bisuzuma virusi itera SIDA baravuga ko kwisuzuma hakoreshejwe igikoresho ORAQUICK byatumye gusiga metero hagati y’abantu baje kwipimisha bishoboka.

Nyiransanzamahoro Rachel na Mukamurenzi Donathile bakora muri serivisi yo gusuzuma ubwandu bwa Virusi itera SIDA bavuga ko kuri ubu bashoboye kubahiriza intera hagati y’umuntu n’undi kubera ORAQUICK.

Rachel yagize ati “Uburyo bwo kwisuzumisha igikoresho ORAQUICK butaraza twakiraga abantu bagera kuri 60 ugasanga bicaye begereranye ariko ubu twakira nka 25 bakicara basize metero hagati yabo mu kwirinda kwandura coronavirusi ntekereza ko ubu buryo bwatwunganiye.”

Donathile nawe ati “Mbona ubu buryo bwo kwisuzuma bwaraje bwunganira amabwiriza yo gusiga metero hagati y’abantu kuko ubu twakira abantu bake kuko akenshi abatugana ari abafite ibisubizo by’uko banduye no gusiga intera bikoroha mu gihe mbere twakiraga n’abataranduye baje kwipimisha ku bwinshi ubu si benshi.”

Ahatangirwa ORAQUICK ku buntu hazaguka

Dr Béatha SANGWAYIRE, Umuyobozi mu ishami rishinzwe kwirinda  no gusuzuma virusi itera SIDA mu kigo cy’igihugu gishinzwe ubuzima (RBC) avuga ko hataraboneka umubare w’ibi bikoresho uhagije ariko ko  bateganya kwagura aho bitangirwa ku buntu.

Yagize ati ’’Bitewe n’amikoro igihugu gifite ntiturabona umubare w’ibikoresho byo kwisuzuma twifuza, ariko bishobotse twakwagura tukabishyira aho bikenewe hose kuko ubu buryo bwo kwisuzuma bwunganirana cyangwa bwuzuzanya n’amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa rya COVID-19 hubahirizwa intera ya metero hagati y’abantu bake bazajya bagana amavuriro, kuko abandi bazaba bisuzumiye mu ngo.”

Yongeraho ko n’ababitanga bagomba gushishikariza ababagana gukoresha ORAQUICK, ibintu bifasha mu kugabanya umurongo aho bari basanzwe bisuzumishiriza, hanirindwa ikwirakwizwa rya COVID-19 kuko umuntu azajya yipima atagombye kujya ahari abantu benshi akanahamara umwanya munini ategereje.

Mu bushakashatsi bwakozwe, abantu bagera kuri 900 bahawe iki gikoresho cya ORAQUICK ngo bakipimishe ibisubizo byavuye muri ubu bushakashatsi n’ibyavuye mu bundi bwakoreshejwe ibizamini bya laboratwari biri ku rwego rwa kane, imibare yerekanye ko abantu 153 banduye virusi itera SIDA mu gihe 724 nta bwandu bari bafite. Ubu buryo bwitwa HIV Self-Test (Kwipima Virusi itera Sida), bwatangiye igeragezwa mu Rwanda tariki ya mbere Ukuboza 2017. Muri 2018 Ukuboza nibwo Ikigo cy’igihugu gishinzwe  buzima (RBC) cyakwirakwije ibi bikoresho hirya no hino mu ma farumasi 20 mu mujyi wa Kigali ariko zifite amashami mu ntara igikoresho ORAQUICK kikaba kigura amafaranga y’u Rwanda 4000, abarenga 5700 bakaba ari bo bamaze kwisuzuma.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 + 16 =