Ababyeyi ntibacikanwe na gahunda yo kwipimisha babikesha abajyanama b’ubuzima 

Dr. Beatha SANGWAYIRE ushinzwe agashami ko kwirinda virusi itera SIDA muri RBC

Muri gahunda ya “guma mu rugo” yatangiye gukurikizwa guhera taliki ya 20 Werurwe 2020, abaturage bari mu bihe bidasanzwe by’amabwiriza abategeka kuguma mu rugo mu kwirinda ikwirakwira ry’icyoreza cya corona virusi, hirindwa ingendo zitari ngombwa, bamwe mu bajyanama b’ubuzima bo mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kiagli  baravuga ko nta mbogamizi bahuye nazo mu gukurikirana ababyeyi batwite muri iyi gahunda.

Nyiransabimana Josephine, ni umwe mu bajyanama b’ubuzima  bakorera ku kigo nderabuzima cya Kacyiru na bagenzi be baravuga ko nta mbogamizi bahuye nazo kubera Corona virusi babikesha ku ukwita cyane ku babyeyi mu kubafasha  kudacikanwa na gahunda yo kwipimisha.

Nyiransabimana yagize ati ’’Nta mbogamizi twabonye kuko umubyeyi naramujyanaga bagahita bamukorera ibyo bagomba kumukorera mu gitondo saa kumi n’ebyiri n’umugabo we nkababwira bakamuha ubufasha bwihuse.”

Tuyisenge Jeannette nawe ati ’’Nta mbogamizi twahuye nazo cyane, n’ababyariraga mu rugo kubera kubura uko bagera ku kwa muganga twabafashije guhita tubagezayo  mbere y’amasaha y’uko bagira ikibazo.”

Niyonkuru Goreti nawe yagize ati ’’Jye nta mbogamizi nahuye nayo twavuganaga kuri telefoni byaba ngombwa tukifashisha umuyobozi w’umudugudu.”

Ku ruhande rw’ubuyobozi bw’Ikigo cy’Igihugu cyita ku Buzima (RBC) Dr. Beatha SANGWAYIRE ushinzwe agashami ko kwirinda virusi itera SIDA avuga ko mu gihe cya ‘’Guma mu rugo” hatanzwe amabwiriza ku bajyanama b’ubuzima yo gukangurira abagore batwite gahunda z’ubuzima no kubibutsa inshongano zabo.

Yagize ati ’’Mu gihe cya guma mu rugo twatanze amabwiriza ko wa mubyeyi uri mu mudugudu utwite afite inshingano zo kumwibutsa kuri telefoni bakavugana serivisi agenewe zigakomeza bakipimisha hamwe n’umugabo we.”

Ku rundi ruhande ariko hari abahuye n’imbogamizi muri “Guma mu rugo” bakeneye ubuvugizi barimo abakora umwuga w’uburaya.

Gahunda y’abajyanama b’ubuzima yashyiweho mu 1995 mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ingenzi mu rwego rw’ubuzima, harimo abantu batabasha kugera ahatangirwa serivisi z’ubuzima n’ubuke bw’abatanga serivisi z’ubuzima.

Mu Rwanda habarizwa abajyanama b’ubuzima barenga ibihumbi 45. Ku rwego rw’umudugudu batanga umusanzu mu kugabanya imfu z’abana bapfa bari munsi y’imyaka itanu, kuvura malariya, gutanga serivisi zo kuboneza urubyaro, gukurikirana ababyeyi batwite no kubagira inama no gutanga amakuru ku bafite ibibazo byihutirwa bakoresheje itumanaho.

Amakuru atangazwa n’umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu n’iterambere mu karere k’ibiyaga bigari (GLIHD) avuga ko usibye abagore batwite bitabwaho n’abajyanama b’ubuzima, uyu muryango ugiye gukora ubuvugizi ku bindi byiciro birimo abakora akazi k’uburaya n’abandi batagerwaho na  serivisi zo kwirinda ubwandu bwa virusi itera SIDA uko bikwiriye nko kwegerezwa udukingirizo, utwuma two kwipima VIH n’ibindi muri ibi bihe bya coronavirus.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 − 3 =