Kayonza: Barishimira isuku n’isukura bagezeho babikesha umushinga wa USAID-Gikuriro  Program

Amavomero bishimira ko USAID Gikuriro Program yabahaye

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Kayonza bitabiriye igikorwa cyo gufunga ku mugaragaro umushinga USAID-Gikuriro Program barashima ibikorwa by’isuku n’isukura bagejejweho n’ uyu mushinga. Uyu mushinga ukaba warakoreye mu tugari 50 mu bijyanye n’isuku n’isukura 

Mukamunana Angelique wo mumudugudu wa Gihima, akagari ka Mburabuturo, avuga ko  Gikuriro yabigishije  isuku harimo kugira ubwiherero bwiza bwuzuje ibisabwa busakaye, bupfundikiye, bukurungiye, bukinze. Agira ati  “Mbere wajyaga mu bwiherero wareba munsi ukabona umwanda wo munsi mu musarane kuko nta biti byabaga biriho”.

Avuga ko Gikuriro yabigishije gukora kandagira ukarabe kuko mbere wavaga mu bwiherero ugakarabira mu ibase, undi nawe yavamo akayikarabiramo.

Ati, “Gikuriro yaduhaye amavomero, ubu tuvoma amazi meza,  kuko mbere ntayo twagiraga, yaduhaye n’amajerekani yo gukoresha mugushyiramo amazi bigatuma tunywa amazi meza asukuye, za nzoka twajyaga turwara zaragabanutse”. Avuga ko yanabigishije  gukora ibikoresho by’isuku birimo isabune bakayifurisha,  bakanayikaraba.

Mukandori Marcelline w’imyaka 46 y’amavuko wo mu Murenge wa Mukarange, avuga ko Gikuriro yabigishije isuku n’isukura, harimo kugira umugozi w’ubwanikiro bw’imyenda kuko mbere banikaga ku miyenzi. Akomeza avuga ko babigishije kubaka agatanda k’amasahani kugira ngo mu gihe bamaze kuyoza bayanikeho, baze kuyariraho yumutse bityo ntibibaviremo kurwara indwara ziterwa n’umwanda harimo tifoyide.

USAID-Gikuriro Program, mu kurwanya imirire, yahaye abaturage amatungo magufi

 

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Murenzi Jean Claude yashimiye ibyo bagezeho babikesha Gikuriro Program, asaba n’ubufatanye mukubisigasira. Yagize ati  “ Nubwo umushinga Gikuriro program ushoje imirimo yawo muri aka Karere, ariko ibikorwa byo gufasha abaturage kunoza isuku biri munshingano zacu  bigomba kuzakomeza.

Umuyobozi wa Gikuriro Program ku rwego rw’igihugu Alemayehu Gebre Mariam, ashimira ibyo bagezeho n’ubufatanye bwa Guverinoma y’u Rwanda. Ati “Twakoreye mu mirenge itandukanye yo mu karere, mu midugudu igera kuri 420, twabonaga hugarijwe n’ibibazo by’imirire mibi ndetse n’isuku nkeya. Kuri ubu, byaragabanutse kubera imikoranire myiza n’ubuyobozi”. Avugako imirire mibi yari kukigero cya 40%, ubu bakaba basize iri kuri16.5%.

Uyu muyobozi yinibukije abaturage kuzakomeza kubungabunga ibyo bakoze birimo gukomeza kwita ku kurya indyo yuzuye n’isuku.

Umushinga Gikuriro Program usojeje umaze imyaka itanu, ubwo watangizaga imirimo yawo mu kwa cyenda 2016.  Waje uje kunganira ibikorwa bya Leta y’u Rwanda. Ingo ziyandikishije zikitabira ibikorwa bya Club y’isuku zigera mu bihumbi 38.000. Hubatswe utuzu tw’amazi 13 mu rwego rwo kwegereza amazi abaturage, hatunganywa amavomero y’amasoko 15, hatangwa amajerekani ibihumbi 10.590 mu rwego rwo gufasha abaturage kunywa amazi meza, hubakwa ubukarabiro 4 ku Kigo Nderabuzima  mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya Covid 19.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
34 ⁄ 17 =