Abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu barasaba ko n’imiryango yabo yajya ihabwa ubwisungane mu kwivuza

Abamugariye ku rugamba rwo kubohora igihugu bo mu Kagali ka Cyanya, ni abicaye, barikumwe n'urubyiruko hamwe n'inzego zitandukanye z'Ubuyobozi.

Bamwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu bo mu Kagari ka Cyanya, Umurenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana, barasaba ko imiryango yabo nayo yajya ihabwa ubwisungane mu kwivuza kuko kuyibabonera ari ihurizo rikomeye.

Ibi byatangajwe ubwo abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu, bagaragarijwe urukundo n’urubyiruko rwo mu Karere ka Rwamagana, bafatanije n’aka Karere ndetse n’inzego z’umutekano; hizihizwa umunsi w’Intwali.

Ndayambaje Eugène w’imyaka 43 ni umwe mu bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu. Agaragaza imbogamizi bahura nazo, yagize ati “mu muryango w’abamugariye ku rugamba baha mutuweli (mutuelle) umuntu umwe gusa imiryango yindi babana nabo bagasigara nta bwisungane bwo kwivuza bafite”. Akaba asaba ko ubutaha imiryango yabo yajya ifashwa kubona ubwisungane mu kwivuza, kuko kubona ubwisungane mu kwivuza bibagora.

Ritararenga François nuwo mu Kagari ka Cyanya, afite abana 4, nawe yamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu.  Ati “ imbogamizi duhura nazo  kugira ngo tubone ubwisungane  mu kwivuza bw’umuryango wose biratugora cyane, kuko tuba dufite n’izindi nshingano ziba ziri mu rugo, turasaba ko umuryango wose wajya uzihabwa”.

Gusa nubwo bagaragaje izi mbogamizi bishimiye igikorwa bakorewe n’urubyiruko cyo kubibuka, babagaragariza urukundo kuko bibagaragariza ko batabibagiwe.  Ndayambaje yagize ati “urubyiruko rufite ikinyabupfura “.

Si Ndayambaje gusa wishimiye uburyo urubyiruko rwabagaragarije urukundo, Ritararenga nawe yavuze ko igikorwa bakorewe cyabanejeje cyane kuko kigaragaza ubufatanye bwiza bw’Abanyarwanda bakunda igihugu cyabo bagakunda n’abaturage muri rusange.

Yagize ati “kuba mwaje kwifatanya natwe biratunejeje bikomeye, tuzi neza ko urubyiruko rwacu rwatojwe neza kandi rugomba kubyubahiriza, kuko rufite uburere bwiza n’ikinyabupfura ari nabyo bagaragaje uyu munsi”.

Inkunga yakusanijwe na bamwe mu rubyiruko rwa Rwamagana, ikagenerwa abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu 4 bo mu murenge wa Kigabiro.

Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko mu Karere ka Rwamagana, Kabagambe Godfrey, yavuze ko  iki gikorwa kigiye kurushaho gushyirwamo imbaraga, bakaba biyemeje kujya begera abantu bamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu byibura buri gihembwe kugira ngo bakomeze kubashimira, babereke ko bari kumwe.

Ku kibazo cy’ubwisungane mu kwivuza,  Kabagambe  yagize ati “nk’urubyiruko ubu tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo turebe ko  imiryango yose y’abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu bajya babona mutuelle dufatanije n’ubuyobozi.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, agaruka kuri iki gikorwa cy’uru rubyiruko, yagize ati” kuzirikana ubutwari bwabo  ni igikorwa gihoraho mu mitima yacu n’igihe duhuye nabo mu buryo bumwe cyangwa ubundi, ibi kandi bikaba ari ukubaha agaciro kabo kandi nabo barakihesheje igihe babohoraga u Rwanda”.

Yanavuze ko nk’Akarere batera inkunga abamugariye ku rugamba rwo kubohora Igihugu babatera inkunga zirimo kubafasha kwiga imishinga, kubafasha kuyishyira mu bikorwa, kubafasha mu bijyanye n’ubuvuzi ku buryo ntawarembera mu rugo.

Uru rubyiruko rwatanze umuceri, akawunga, amavuta y’ubuto, isukari, amasabune, amakaye, amakaramu n’amavuta yo kwisiga bifite agaciro k’amafaranga y’u Rwanda 200.000. Bikaba byahawe abantu 4 bamugariye ku rugamba rwo kubora Igihugu n’imiryango yabo igizwe n’abantu 24.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 × 2 =