Wifashishije imyanzuro y’urubanza  rwabereye mu mahanga, waregera indishyi – Haguruka

Uturutse iburyo ni Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mataba, Habumuremyi Thadée, naho ibumoso ni Murekatete Jeanne d’Arc, Umukozi mu Muryango Haguruka. Aha ni muri salle y'Umurenge wa Mataba.

Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi bo mu Murenge wa Mataba akarere ka Gakenke, baribaza uko baregeye indishyi mu rubanza rwa Neretse Fabien waburaniye  i Buruseli mu gihugu cy’Ububiligi. Umuryango Haguruka ni umwe mu bafashije abaziregeye ndetse n’abataraziregeye bagana pariki bagatanga ikirego, uyu muryango ukabafasha.

Murekatete Jeanne d’Arc ni umukozi mu muryango Haguruka, Umuryango uharanira Uburenganzira bw’Umugore n’ubw’Umwana, yavuze ko mu rubanza rwa Neretse Fabien waburaniye mu Bubiligi ku cyaha cya jenoside yakorewe abatutsi, agahabwa igihano cy’igifungo cy’imyaka 25, hagaragaye ikibazo cy’ indishyi kandi  abaziregeye banazemerewe, igisigaye ari ukuvuga ngo zizava hehe ? Yagize ati «  Bari ya bantu baregeye indishyi twarabegereye umwe ku wundi, tukagenda tubwira buri umwe indishyi yemerewe ».

Murekatete yakomeje asobanura ko Haguruka ari umuryango nubundi uburanira abantu, ndetse ngo imyanzuro y’urubanza rwa Neretse izoherezwa hano mu Rwanda, rwifashishwe ku batanze ikirego cy’indishyi babifashijwemo na Haguruka. Yagize ati « twarababwiye ngo ni mugende muperereze kugira ngo mumenye imitungo neretse afite kugira ngo tuzabafashe ».

Ibi bikaba byaraje bisubiza ikibazo cya Hagenimana Anastase utuye mu kagali ka Buyang,e Umurenge wa Mataba, wari wabajije ati « Urabona ko interahamwe zagendaga ahantu hose zigasenya, ugasanga Neretse yarabigizemo uruhare tukibaza tuti nk’umukene w’inaha yazaregera izo ndishyi. Ese  nk’umuntu w’umukene kubona iriya myanzuro  yayibona ate kugira ngo nawe abone uko yaregera indishyi”.

Murekatete yagize ati “Abatararegeye indishyi bazegere parike, kiriya cyaha niba kidasaza, no kuregera indishyi ntibisaza, twaganiriye na parike na CNLG (Komisiyo y’Ubumwe n’Ubwiyunge),  tubasaba ko babitekerezaho bagafashwa kugira ngo bazaregere indishyi. Imyanzuro y’urubanza nimara kuboneka hagaterwaho kashe impuruza bazafatira imitungo ».

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umusigire w’Umurenge wa Mataba, Habumuremyi Thadée yavuze ko abaregeye indishyi begerewe, hakaba harimo  utararegeye indishyi ariko washakaga kuziregera, baka baramweretse inzira anyuramo bafatanije n’umuryango Haguruka.

Abaregeye indishyi nabo mu Murenge wa Mataba ndetse hari nabari hanze y’uyu Murenge ariko bawuvukamo nkuko uyu muyobozi yabivuze. Indishyi zaregewe zirenga   ibihumbi 300 by’amayero.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 16 =