Kabarondo-Kayonza: Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’imiryango y’abayigizemo uruhare nta makimbirane aharangwa.

Ngenzi Octavien ni uwambaye uwambaye indorerwamo z'amaso na Barahira Tito, bose bayoboye iyahoze ari Komini Kabarondo, bakaba barakatiwe igifungo cya burundu kubera ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi.

Nyuma yuko Ngenzi Tito na Barahira Octavien baburaniye mu gihugu cy’Ubufaransa, ku cyaha jenoside yakorewe abatutsi, bagakatirwa burundu, imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’imiryango y’aba bagabo ibanye ntawe ubangamiye undi.

Ubwo abanyamakuru b’Umuryango w’Abanyamakuru Baharanira Amahoro PAXPRESS, basuraga izi mpande zombi. Bavuze ko babanye neza ntawe ubangamiye undi. Kubafitanye isano na Ngenzi ngo ntacyo babura, ntibinatuma hari serivisi badahabwa.

Nzabanita Emertha ni mushiki wa Ngenzi,  atuye mu murenge wa Kabarondo, yaragizi ati « ibyabaye sinabizira, sinakanga umuturanyi wanjye, yaraburanye bamukatira burundu, ibyo ni ibye, rero abaturanyi duturanye turaho, nta mutekano mbura, abayobozi baranyobora nanjye nkabakundira, buri wese ahanirwa icyaha cye ».

Nzabanita yakomeje agira ati « Njye ndi mu Rwanda nsabana n’abarurimo, nta kintu mbura, abayobozi baranyakira nkuko namwe mbakiriye ».

Habimana Jean Bosco ni umwishwa wa Ngenzi, akaba anafite imwe mu mitungo ya Ngenzi nawe yavuze ko ntakibazo agirana n’abaturanyi by’umwihariko abarokotse jenoside yakorewe abatutsi. Yagize ati  « nta muntu tugira icyo dupfa, ahantu hose mu buyobozi baranyakira ».

Ryaka Jovite yarokotse jenoside yakorewe abatutsi, atuye mu kagali ka Kabura, umurenge wa Kabarondo nawe yavuze ko imibanire hagati y’imiryango y’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi n’imiryango y’abayikoze babanye ntawe ubangamiye undi. Yagize ati « Nkuko urubanza rwaciwe, rwarasomwe abanyakabarondo bararwakira, imibanire yakomeje nkuko yari iri nta makimbirane yigeze aba hagati y’abarokotse jenoside n’imiryango ifite abagize uruhare muri jenoside. Ibi byose tukabikesha Leta y’Ubumwe. Twakomeje kubana nkuko byari bisanzwe ».

Ngenzi yavukanaga n’abandi bavandimwe 3 aribo Nyirabagenzi, Nyirabiseruka na  Nzabanita bucura bwabo ari nawe waganiriye n’abanyamakuru ba PAXPRESS.

Barahira Tito na Ngenzi Octavien bahamijwe  n’Urukiko rw’i Paris mu gihugu cy’Ubufaransa, ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu mwaka wi 1994, bakoreye  muri paroisse ya Kabarondo ahahoze ari muri perefegitura ya Kibungo, ubu akaba ari mu karere ka Kayonza, Intara y’ Iburasirazuba . Bahanisha igifungo cya burundu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 + 17 =