Umushinga Masenge Mba Hafi wakuye mu bwigunye abangavu babyaye imburagihe

Abangavu babyaye imburagihe bigishijwe kudoda n'umushinga Masenge Mba Hafi, ubu bifitiye icyizere.

Mu kurwanya inda z’imburagihe mu bangavu n’ingaruka zazo mu muryango nyarwanda, akarere ka Kayonza k’ubufatanye n’umushinga Masenge mba hafi bateguye igikorwa cy’iminsi 3, hagamijwe kurinda ihohoterwa  n’abahuye n’ikibazo ngo babone ubufasha mu mategeko.

Ubu bukangurambaga bw’iminsi 3 mu kurwanya isambanywa ry’abana bwateguwe ku bufatanye bwa Learn Work Develop (LWD), Akarere ka Kayonza na Police y’Igihugu ishami ryo kurwanya ihohoterwa.

Nyirarukundo Denise w’abana 2 wo  mu Kagari ka Rukara yavuze ko umushinga Masenge mba hafi wabafashije cyane,  kuko babigishije kwitinyuka bagakora, kujya mu matsinda, korora, gucuruza ukajya mu isoko no kudoda. Yanagize ati “badufasha kutubonereza urubyaro, bakaduha puridansi, ibinini, bakatwigisha no kubara ukwezi kwacu tukabimenya kandi babidufashamo ku buntu ntakiguzi”.

Nyirarukundo yageze muri Masenge mba hafi afite imyaka 16, ahantu avuga ko yungukiye byinshi. Aho yagize ati “ ikintu cya mbere sinarinzi gukora, nari umuntu babwira bati akira amafaranga 5000 nkumva ko ntangaruka ariko kuva ngeze muri Masenge mba hafi, namenye ko iyo ukoze nta muntu wakwinjirira mu buzima bwawe ngo amenye uko ubayeho, byatumye nganira na bagenzi banjye nkumva ibibazo bafite, bituma numva  ibyanjye byoroshye mbasha kubisohokamo, ubu ndi umudozi njyana imyenda ku isoko”.

Mukamutara Vestine wo mu mu mudugudu wa Buyonza, akagari ka Rukara ni mukuru w’abakobwa, akana n’ubakobwa wabyaye inda y’imburagihe. Yavuze ko bamuhisemo kugira ngo azajye avugira  abakobwa aribo bita barumuna babo ku kibazo byose bagize. Yagize ati “Mbafasha uko nshoboye, kuko ubuzima nanjye mba narabunyuzemo, nkababwira ko ubuzima butarangiye. Ntitukiheza, inda zaragabanutse, uburara bushobora kudushora mu busambanyi bwaragabanutse.Batubwira ko nubwo twabyaye tutagomba kwiheba, ngo twiheze, tugomba kwiyumvamo imbaraga”.

Uwambayinema Jeanine wo mu Mudugudu w’Uruyenzi, Akagari ka Rukara, Umurenge wa Rukara ni Masenge w’abakobwa, yavuze ko basanga imiryango yagize ikibazo cyo kugira abana batwita ari batoya cyangwa se ari na bakuru, bakayigisha ko umwana wese ari nkundi niba umwana atwaye inda amahirwe ye atarangiriye aho.

Yagize ati ”Twihanganisha abo babyeyi, tukabigisha ko niba umwana amaze kumenya gufata icyo kurya nicyo kunywa, umwana wabyaye agomba gusubira ku ishuri”. Ikindi nuko bafasha uwahuye n’ikibazo kwiyakira, ntabe wenyine, uwahuye n’ubwandu akabona imiti kugira ngo ubuzima bukomeze.

Jean Claude Mwiseneza, Umuyobozi wa Learn Work Develop (LWD) mu Rwanda.

Jean Claude Mwiseneza ni Umuyobozi wa Learn Work Develop (LWD) mu Rwanda yavuze ko Umushinga “Masenge mba hafi”, urimo ibikorwa bikubiye mu bice 3. Guteza imbere umuryango, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurinda uburenganzira bw’umwana. Abagenerwabikorwa  bakaba bari mu byiciro 4.

Yagize ati “Tumaze iminsi 3 dukorana na Police ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa,   abakorera bushake badufasha mu mushinga wa “Masenge mba hafi” bo mu Midugudu,  barimo ba masenge na bakuru babakobwa. Kubufatanye n’ubuyobozi inda z’imburagihe zirimo ziragenda zigabanuka, ingamba dufite ni uko bimanuka bikagera kuri 0”.

Umuyobozi muri Police y’Igihugu mu Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa mu Rwanda, ACP Muhisoni Rose,  yasabye abahohotewe gutangira  amakuru ku gihe, anasaba bakuru b’abakobwa kwegera barumuna babo, bakabigisha kuko hari ijoro ryanze gucya kuribo, bakareka umuco wo gucece, bakaba abavugizi baho batuye, kandi asaba ababyaye kutazongera kwishora mu ngeso mbi ahubwo bakaba intangarugero, bandebereho, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we.

Yakomeje agira ati “Mutange amakuru haba ku ngo zifite amakimbirane kuko hari aho bituma abana bishora mu ngeso mbi no mu biyobyabwenge. Abahuye n’ikibazo bakivuge kuko dufite ubuyobozi bwiza. Uwahohotewe agera ku Isange One Stop mbere y’amasaha 72 bakamuha imiti imubuza gusama, nimubuza kwandura agakoko gatera SIDA kandi bakamuha ubuvuzi kubuntu.

ACP Muhisoni Rose yunze ati “Umwana ni ukuva agisamwa kugera ku myaka 18, ntabwo aba yakwifatira icyemezo, aba akirerwa, ntahohoterwa iryo ariryo ryose agomba gukorerwa. Uwo hejuru y’iyo myaka aba afashwe ku ngufu kandi ntibikuraho ko uwabikoze akurikiranwa mu gihe uwahohotewe akidegembya ntashobora kubireka”.

ACP Muhisoni Rose, Umuyobozi muri Police y’Igihugu mu Ishami rishinzwe kurwanya ihohoterwa mu Rwanda.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza, Murenzi Jean Claude yavuze ko abenshi babyaye inda z’imburagihe. Asaba kudahishira ababateye inda kuko ababyeyi bamwe babihishira ngo batifungishiriza abakwe, kandi ataribyo. Yanasabye aba bakuru b’abakobwa kuganiriza  barumuna babo ibyo bahuye nabyo, ufite ikibazo akakivuga mu buryo bwihariye, bagatangira amakuru ku gihe n’ababyaye bagasubira mu ishuri kuko baba bakiri bato.

Aho yagize ati “Mutange amakuru kubabateye inda kuko ni icyaha, kubakurikirana bikaba inshingano zacu k’ubuyobozi, niba mushaka ko dutsinda iki kibazo tugomba kugifatanya tukakirwanya, tukagitsinda kuko ikibi ntigishobora kunesha icyiza”.

Learn Work Develop (LWD), igiye kumara igihe cy’umwaka ishyira mu bikorwa umushinga “Masenge mba hafi” iterwa inkunga na RGB (Ikigo cy’Igihugu cy’Imiyoborere) k’ubufatanye  na UNDP.

Abagenerwa bikorwa ba Masenge mu Murenge wa Rukara ni 344. Masenge mba hafi ifatanya na LWD kugira ngo bakore ubukangurambaga mu kurwanya isambanwa ry’abana no kurwanya inda z’imburagihe mu bangavu n’ingaruka zazo mu muryango nyarwanda.

Mu rubohero bahaherwa inyigisho n’ubundi bufasha burenga icumi, harimo ubujyanama, kwigarurira icyizere, kubaha inyigisho zijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, kwizigama no kurera abana neza.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 ⁄ 7 =