Rwamagana: Abayobozi bo mu Murenge wa Karenge bahigiye kuzaba abambere

Umuhanda w’ibirometero 2 na metero 100 wubatswe ku mihigo, uva kuri gare ya Rwamagana ukagera i Gakiriro.

Guhera k’umuyobozi w’Isibo, uw’Umudugudu, uw’Akagari, uw’Umurenge, mu murenge wa Karenge bahigiye kuzaba abambere. Ni mu kiganiro bagiranye n’Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba ubwo yabasuraga.

Ubwo abayobozi bari bagiye guhiga babanje kwibutswa gukorera ku mihigo; harimo kugira umudugudu utanga ubwisungane mu kwivuza, utarimo icyaha, wirinda Covid19, ukora irondo, unakurikirana ubuzima bwabo bayobora.

Namahirwe Olive atuye mu Murenge wa Karenge, ni umuyobozi w’isibo y’ubutwari yagize ati “icyo ngiye gukora ni ugufasha ba mudugudu kwesa imihigo, nshishikariza ingo zange nyobora ingamba zo kwirinda Covid19, gutanga ubwisungane mu kwivuza, kuburyo kugera kuri 30/08/2021 abaturage bo mu isibo yange bazaba basoje kuyitanga”.

Uwingeneye Claudine, ni umuyobozi w’umudugudu wa Kabasore  nawe yagize ati ”  Muri make iki kiganiro Umuyobozi w’Intara aduhaye, mu byukuri ni  nk’urwibutso, nubwo twari dusanzwe tubikora ariko ubu tugiye gushyiramo imbaraga,  cyane ko atubwiye ko tugiye guhiga, kandi guhiganwa uharanira  kuba uwambere. Ntiwaba uwambere utakoze, byangabikunda nubwo umwe yakurushaho igice yaba agutwaye wa mwanya wa mbere”.

Yakomeje agira ati  “umudugudu uzira icyaha ubundi  ni ukurwanya ruswa, ihohoterwa ry’abana, dutangira ubwisungane mu kwivuza ku gihe, kandi tuzabifashwamo nabo twasize inyuma tuyobora, tugiye gushyiramo imbaraga kugira ngo tube abambere, tugiye gusanga abo tuyobora tubegere umunsi kumunsi, tubigishe ku buryo iriya tariki duhanye y’isezerano tuzaba twabigezeho, kandi buri muntu akaba ijisho rya mugenzi we”.

Umuyobozi w’akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjabu yagize ati “Muri Rwamagana twiyemeje ibintu 17, buri mukuru w’umudugudu yasinyanye na Gitifu w’Akagari, uw’Akagari asinyana  nuw’Umurenge harimo yuko bazagira ubwisungane mu kwivuza bose, bakazagira ejo heza, bakirinda icyaha icyo aricyo cyose, bakirinda amakimbirane yo mu muryango, gukubita no gukomeretsa, gusubiza abana bose mu ishuri no  kwirinda gusambanya abana”.

Umuyobozi w’Intara y’Iburasirazuba, Emmanuel Gasana  yagize ati “mu gusura ibyiciro bitandukanye mu nzego z’ubuyobozi, naje gutanga ubutumwa bwo gushyira imbaraga muri gahunda za Leta twihaye harimo kugira umudugudu utarangwamo icyaha, kugira ubwisungane mu kwivuza,  gufatanya mu kuzamura imibereho myiza, kuzamura ubumwe n’ubwiyunge, ukwibeshaho no kwigira, kubahiriza no kumenya neza gahunda za Leta zifasha kubaka iterambere”. Uyu muyobozi yanabwiye abayobozi ko azagaruka guhemba umudugudu wabaye uwambere, ndetse bakanawuremera.

Mu kwesa imihigo,  Akarere ka Rwamagana, kari ku kigereranyo cya 99% kandi kiyemeje ko nindi mihigo bataresa neza bazaba bayirangije mu gihe gito.

Nyuma yo guhiga hanatashywe umuhanda wa kaburimbo w’ibirometero 2 na metero 100 nawo wubatswe mu mihigo, ukaba uva kuri gare ya Rwamagana ukagera I Gakiriro.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 9 =