Umusaruro mwiza iyo ugeze ku isoko urivugira

Umusaruro w'ibirayi

Mu bihingwa, umushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID, wibandaho harimo imboga n’imbuto, ibishyimbo bikungahaye ku butare, ibijumba bya orange bifite vitamin A n’igihingwa cy’ibirayi.

Akarere ka Nyabihu kari mu turere 10 uyu mushinga ukoreramo, igihingwa cy’ibirayi ni kimwe mu bihingwa byera muri aka karere. Nteziryayo Ignace, ushinzwe ubuhinzi mu mushinga Hinga Weze muri aka karere, ubwo yasuraga abahinzi bakuraga ibirayi, mu kagali ka Nyamugali, umurenge wa Kintobo, yabibukije ibyingenzi bituma umusaruro wabo warushaho kwiyongera ukanaba mwiza.

Yagize ati “ uburyo bwo gufata umusaruro harimo kunyomora ikirayi kikiri mu butaka; ukata ibirayirayi, ushobora kubiha amatungo cyangwa ukabishyira ahantu bikazavamo ifumbire y’imborera. Kunyomora bituma ikirayi gikomera, wagikura ntigikomereke”.

Yakomeje ababwira ko gukurisha isuka atari byiza kuko bishobora gukometsa ikirayi, hakoreshwa uduti dusongoye; kugira ngo ikirayi kigumane ubuziranenge bwacyo, ugasarura ukora uturundo wirinda kubikomeretsa. Ikindi ngo mbere yo kubipakira ubanza kubivangura, ukareba ko ntakirwaye cyangwa cyakomeretse kirimo; ukirinda gushyira ibirayi ku zuba kuko ribyangiza, kubera ko iyo ubyanitse ku zuba uba ubyongereye uburozi bwitwa solanine ituma ikirayi gisharira.

Nteziryayo Ignace, ushinzwe ubuhinzi mu mushinga Hinga Weze, asobanurira umujyanama w’ubuhinzi uko umusaruro w”ibarayi wakiyongera kandi ari mwiza.

 

Ignace yanababwiye ko bibujijwe gukura ibirayi mu gihe cy’imvura no mu gihe cy’izuba ryinshi. Kandi ko ibirayi bitabikwa ahantu hashyushye kuko iyo ubihabitse bisa nibyahiye, mu minsi mike bigatangira kunuka.

Ikindi nuko yabibukije ko bibujijwe gushyira ibirayi aho abantu barara, kuko nabyo bikenera umwuka (oxygène) kandi n’umuntu awukenera kuko byaba bibaye nko gusaranganya umwuka hagati y’umuntu n’ibirayi. Ibi byose ngo ubyubahirije umusaruro uba mwiza ntakabuza.

Ibanga ryo kugira umusaruro mwiza

Muri icyo kiganiro, Nteziryayo Ignace yanabasubiriyemo ibintu 5 umuhinzi agomba kwitaho akazabona umusaruro mwiza:

  • Gutegura umurima neza ;
  • Guhingira igihe ;
  • Gukoresha imbuto z’indobanure ;
  • Gukoresha ifumbire y’imborera n’imvaruganda ;
  • Kurwanya ibyonnyi n’indwara ( Gusura ibihingwa mu murima no kubagarira ku gihe).

Intego y’umushinga Hinga Weze ni ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
17 − 12 =