Guhinga no korora kijyambere ni isoko y’iterambere mu muryango

Niyibizi Yohani Baptista, ari mu murima we, asarura ibinyomoro

Umuhinzi mworozi ukorana n’umushinga Hinga Weze,mu karere ka Nyabihu, nyuma yo guhabwa amahugurwa n’uyu mushinga umusaruro we wariyongereye kuko asigaye abikora kinyamwuga akoresha imbuto z’indobanure n’ifumbire.

Mu bagenerwabikorwa 200.000, umushinga Hinga Weze ukora nabo mu turere 10 ikoreramo,  Niyibizi Yohani Baptista ni umwe muribo akaba umuhinzi mworozi, atuye mu kagali ka Gatovu umurenge Kintobo, akarere ka Nyabihu aragira ati «  njyewe natangiye umwuga w’ubuhinzi bw’ibinyomoro umwaka ushize, noneho impamvu nawuhisemo nuko mbona umpa umusaruro,  no muri gahunda yo kurya imboga n’imbuto mu rwego rwo kurwanya imirire mibi nkuko twabyigishijwe n’umushinga Hinga Weze uterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID ».

Akomeza agira ati « Ibi kubihitamo bimpa amafaranga abana bakarya, Hinga Weze rero yaje muri uyu murenge intera inkunga impa amafumbire nkoresha, ubundi bampa n’imbuto z’indobanure nkoresha hamwe n’ubumenyi bwo kubikoresha ».

Niyibizi yungamo ati « Ubwo rero nahisemo guhinga imbuto n’imboga. Imboga mpinga mwazibonye niziriza borokori, murabona ko ari nziza, umurama ni Hinga Weze yawumpaye, noneho ngahinga na karoti, nazo bampaye umurama wazo, ubwo rero ibyo nibyo nahisemo kuko bimpa amafaranga bigatuma ngira nicyo ngeraho hamwe n’umuryango wanjye. Mwabonye na biriya bishyimbo n’imbuto ikungahaye ku butare ngufiya nabyo mwabonye ukuntu bimeze. Buriya mubyo nkora ndeba icyanteza imbere n’icyangirira akamaro akaba aricyo mpinga ».

Aho ibishyimbo bya feri bitandukaniye n’ibisanzwe ku musaruro

Niyibizi akomeza agira ati « Biriya bishyimbo bya fer (bikungahaye ku butare), ntago bihwanye n’ibishyimbo twari dusanzwe duhinga; igishyimbo kimwe gitewe, uruheke rumwe twita intete ishobora kuzavaho imisogwe 40 noneho ya misogwe 40 irimo nk’impeke  100 cyangwa 200 urumva rero ntaho bihuriye n’ibisanzwe bya kera. Kuko intete imwe idashobora kuvaho imisogwe irenga 20 ».

Arasobanura uko bahinga ibinyomoro

Niyibizi avuga ko nubwo ibinyomoro byera bitinze ariko bitanga umusaruro, kuko kugira ngo usarure haba hashize umwaka bikarekeraho kwera nyuma y’imyaka 2. Ugatera ibindi. Ariko ngo watangira gusarura, ukamara amezi 5 usarura kandi buri cyumweru ariko usarura. Aho Niyibizi, yabihinze yahateye ibiti 400.000 kuri ari 8, ahantu avuga ko azahakura amafaranga atari munsi ya miliyoni 2 kandi we n’umuryango we barariyeho. Ati « Wahinze ibinyomoro bikagukundira nta yindi myaka wahinga ». Aha, Niyibizi, asigaye ahinga ibinyomoro mbere yahahingaga ibishyimbo inshuro 1 mu mwaka akaheza ibiro 400 kuri ari 8. Kuko ibishyimbo bigufi bitakera, umushingiriro ukaribwa n’inyoni kandi n’ibiti byo kubishingirira bikabura, byamuhaga umusaruro muke cyane, ahitamo kubisimbuza ibinyomoro.

Aha ni mu rugo kwa Niyibizi Yohani Baptista, arimo agaburira inkoko ze.

 

Uretse guhinga imboga n’imbuto, yorora inkoko

Niyibizi akomeza agira ati “ Ziriya nkoko ni zimwe zitera amagi, nizo kunganira ibi binyomoro, ukenera kurya igi, inyama, aho kugira ngo mfate amafaranga njye kugura inyama, nafata inkoko yanjye akaba ariyo ndya. Inkoko niba narayiguze  amafaranga y’u Rwanda 2000 ari umushwi, mu mezi 3, 4 nyigaburira neza izaba igeze ku mafaranga y’ u Rwanda 5000, 6000; urumva aho kugira ngo mfate ibihumbi 5 njye kugura inyama z’inka nabaga inkoko tukayirwa nkabona na ryagi, umugore n’abana nabo bikaba uko kandi nkagurisha nkagura ibindi dukenera, ndetse nkabona n’ifumbire. Hinga Weze yatumye tumenya kurya neza tunasagurira amasoko.”

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 11 =