Akamaro ko gusasira imyaka

Umurima usasiye wagemuriwemo ingemye za puwavuro mu murenge wa Rweru.

Gusasira ni kimwe mu bifasha ngo umusaruro uboneke, iyo umurima usasiye ubika amazi kandi ibyo byatsi iyo biboreyemo bibyara ifumbire, nkuko Umuyobozi ushinzwe ibikorwa  mu mushinga Hinga Weze yabisobanuriye abagenerwabikorwa b’uyu mushinga bo mu mirenge ya Rweru, Mayange na Nyarugenge mu karere ka Bugesera.

Ubwo aba bagenerwabikorwa bari mu rugendoshuri mu murenge wa Rweru, basobanuriwe akamaro ko gusasira nka kimwe mu byongera umusaruro.

Ndagijimana Narcisse, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Hinga Weze yagize ati  “ Muziko tuba turwana no kubagara, umwanzi wa mbere w’imyaka ni ikirare, ahantu hasasiye ntago hazamo ikirare, amafaranga yo kubagaza uba uyabikije cyangwa uyazigamye. Iyo ubutaka butwikiriye, izindi mbuto z’ibyonnyi bituma zitamera”. Akomeza agira ati “ Uko wuhira, kuko amazi aba afite imbaraga, iyo hatarimo rya saso aragenda agaterura rya taka ryo hejuru ahasigaye hakamera nk’agasi itaka ntirihumeke. Ariko iyo hasasiye ubutaka bukomeza kumera neza”.

Ndagijimana Narcisse, Umuyobozi ushinzwe ibikorwa muri Hinga Weze, mu turere 10 ikoreramo.

 

Ikindi nuko “bwa butaka butarutse hari igihe buba burimo indwara zo mu butaka, zikaza zikanduza ingemye, umuhinzi akavuga ko yarwaje ibenja n’imyaka igasa niyahishije kandi ari ukuvomerera ahadasasiye ”.

Mu gihe cy’impeshyi, Ndagijimana yasobanuye ko isuri ya serwakira iyo ije itwara ubutaka bwo hejuru kandi aba aribwo buba burimo ifumbire.  Ariko ngo ubutaka busasiye ntago isuri ya serwakira ishobora kubutwara. Ikindi cyiza, iyo umurima usasayiye mu gihe cy’impeshyi, ntibisaba kuvomerera buri munsi ahubwo uvomerera inshuro 2 cyangwa 3 mu cyumweru. Bikaba byiza kuvomerera ni mugoroba.

Umushinga Hinga Weze, watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo ni ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

 

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
6 + 8 =