“Ubuzima buzasubira nkuko bwahoze, ubwo inkingo za COVID-19 zigeze mu Rwanda”

Ubwo inkingo za mbere zagera Rwanda zo mu bwoko bwa AstraZeneca. Ifoto: Imbuga nkoranyambaga.

Kuri uyu wa Gatatu, Taliki ya 3 z’ukwezi kwa 3, 2021, mu masaha ya saa mbiri za mu gitondo, niho inkingo  240.000 zo mu bwoko bwa AstraZeneca zari zigeze mu Rwanda. Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko ubwo inkingo zageze mu Rwanda igisubizo kizageraho kikaboneka, ubuzima bugasubira uko bwari bumeze mbere y’iki cyorerezo cya COVID-19.

Mu kiganiro Minisitiri w’Ubuzima Dr Daniel Ngamije yagiranye na Televisiyo y’u Rwanda yasobanuye uko izi nkingo zije ari igisubizo, uko zizatangwa, abazihabwa, anamara impungenge kubazifite izi nkingo.

U Rwanda rumaze kwakira icyiciro cya mbere cy’urukingo rwa COVID-19. Ubutumwa bwa mbere, kubona twakiriye izi nkingo 240.000 za AstraZeneca, ni ubutumwa bw’icyizere. Icyizere nticyaraje amasinde nkuko hari hashize amezi 4 arengaho abanyarwanda babibwiwe, inkingo zatangiye kuboneka nuko zitabonetse uko zikenewe.

Kandi byibura hakenewe kuzakingirwa abantu miliyoni 7 n’ibihumbi 800 birengaho gato.

Umugambi nuko byibura 60 % by’abaturage b’Igihugu babona urukingo bivuze ko mu gihe twese tutararubona dukomeza kwirinda.

Abazaherwaho bahabwa urukingo ni abafite ibyago byo kwandura kurusha bandi  no kuzahazwa na COVID-19. Buri wese uri hejuru y’imyaka 18 igihe kizagera tumugereho, ariko ubu ngubu mureke duhere ku bafite ibyago byinshi byo kwandura no kuzahazwa niriya ndwara.

Abazakingirwa n’abakozi bo kwa Muganga guhera ku Mujyanama w’Ubuzima kugeza ku Muganga mukuru wo mu Bitaro bya Kaminuza ndetse n’abandi bakozi bakora mu Bitaro no ku Bigo Nderabuzima.

Abandi n’abafite indwara karande n’abantu bakuru bafite hejuru y’imyaka 65  baba bafite indwara karende cyangwa batazifite.

Nta muntu uzijyana kwa Muganga ngo ajye kwikingiza atahamagawe.

Dr Ngamije yamaze impungenge abantu badafitiye icyizere izi nkingo

Izi nkingo zikoze neza zemejwe n’Umuryango w’Abibumbye wita ku Buzima  ndetse n’izindi nzego zikurikirana iby’imiti, harimo urwego rwo muri Amerika, Iburayi ndetse n’Urwego rwo mu Rwanda rukurikirana iby’imiti. Izi nkingo zirizewe ntacyatuma bataziterwa.

Muri icyo kiganiro, Minisitiri Dr Ngamije yanavuze ko ku isaha ya saa moya n’iminota 15 z’ijoro izindi nkingo 102.960 zo mu bwoko  bwa Pfizer ziragera mu Rwanda.

Izi nkingo zose zikaba zizakingira abantu 171.430 kuko umuntu ahabwa dose ya mbere ndetse niya kabiri. Dose ya kabiri umuntu akayihabwa nyuma y’ibyumweru 8 na 12. Ibi bigatuma urukingo rwa kabiri rwongerera ingufu urwa mbere, bigatuma umubiri ugira ubudahangarwa buhagije bwo kurinda indwara ya COVID-19.

Gahunda yo gukingira izatangita ku wa Gatanu, Taliki 5 ukwezi kwa 3, 2021.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
34 ⁄ 17 =