Abagore bakora ahavurirwa COVID19 bishimira ko abo bitaho bakira

Ibitaro bya Nyarugenge bivurirwamo abarwayi ba COVID19.

Ibitaro by’Akarere ka Nyarugenge byari byarubakiwe ahanini kwakira ababyeyi n’abana bato, kuri ubu byakira abarwayi barembye kubera icyorezo cya COVID 19, ubuyobozi bw’ ibi bitaro buvuga ko 70% by’ababikoramo ari abagore.

Ministeri y’Ubuzima mu Rwanda, 80% by’akazi k’ubuvuzi gakorwa n’abaforomo, n’ababyaza. Muri abo abagore barenga 70% binasobanura umubare munini wabo ahavurirwa COVID 19.

Abagore b’abaforomo bita ku barwayi barembye cyane muri ibi bitaro bavuga ko mu ntangiriro bitari byoroshye kumva ko bagiye kwita ku barwayi b’icyorezo cya COVID 19 cyugarije isi muri iki gihe. Ni abagore bari mu kigero cy’ imyaka 30 y’ amavuko.

Iyo bari mu kazi kabo ka buri munsi, baba bambaye bikwije harimo udutambaro twabugenewe bashyira mu mutwe, uturindantoki, inkweto ndetse n’ imyenda iri mu ibara ry’ ubururu, byose bigamije kubarinda kwandura COVID19.

Akazi bakora karebana no kunganira abaganga bita ku barwayi barembye haba mu kubashyira ku mwuka wa oxygène cyangwa ibyuma byongera umwuka, gutanga imiti inyuzwa muri za serumu gutanga imiti isanzwe n’amafunguro ku barwayi bamaze koroherwa ndetse no gukurikirana ibijyanye n’isuku y’abarwayi muri rusange dore ko aho baba barwariye nta barwaza baba bahari.

Mukantarindwa Laurence umuforomo wita ku barwayi ba COVID19 yagize ati” Ngitangira kwita ku barwaye COVID19, nari mfite ubwoba, hari igihe numvaga ntinye gutaha mu rugo, nigiriraga ubwoba, nkabugirira umuryango, abana ariko uko iminsi igenda iza, ngenda mbimenyera nkabona ni ibintu bisanzwe”.

Mugenzi we bakorana witwa nawe agira ati” Tugitangira kwakira abarwayi ba COVID19, ubwoba bwaraje ariko uko iminsi yagiye ishira, twagiye twumva ari ubuzima busanzwe. Hano tuba dufite ubwirinzi buhagije ku buryo nta mpungenge tuba dufite zo kuba twajyana COVID mu rugo. Ibyo bituma nshira impungenge, nkaganiriza umuryango ibijyanye n’akazi nkora, nkabamara impungenge zuko ntazigera mbanduza COVID.”

Nubwo bimeze gutyo ariko aba bagore bita ku barwayi ba COVID19, bavuga ko hari ikibatera imbaraga zo gukomeza akazi kabo.

Mukantarindwa Laurence yagize ati” Ikimpa imbaraga, ni ukubona ukuntu umuntu aza arembye ameze nabi, rimwe na rimwe ukabona ubuzima busa nkaho burangiye, ariko iyo witaye kuri iyo ndembe, ukabona agaruye ubuzima, arakize, nicyo kintu cyanteye imbaraga, kwita ku baba barembye ariko ukabona barakize”.

Mugenzi we Nyiramatabaro Marie Josée nawe ati ”Iyo ninjiye ahari abarwayi, nkabona ukuntu barembye, numva ngize umutima wo kubafasha, mba numva nakwitanga, ngakora ibishoboka byose kuko baba barembye kandi bababaye, mba mbona ko bankeneye, mba mpari nk’umuforomo, ndetse nk’umurwaza, iyo mbabonye mba numva umutima w’ubumuntu uganje muri njye, nishimira umusanzu ntanga nk’umuganga w’umugore.

Yaba abaganga bo ku bitaro bya Nyarugenge ndetse n’abakorera ku bitaro bya Kabgayi mu Karere ka Muhanga mu Ntara y’ Amajyepfo ahavurirwa abarwayi ba COVID19 bavuga ko kwita ku barwayi bitababuza kuzuza izindi nshingano baba bafite mu miryango yabo.

Nyirabenda Clarisse twamusanze ku bitaro bya Kabgayi. Mbere ya COVID19 yari umuforomo ukora mu gice cyita ku barwaye indwara z’ imbere mu mubiri none kuri ubu yita ku barwayi ba COVID19. Ibyo ariko ngo ntibimubuza kwita ku zindi nshingano z’urugo nubwo ngo akenshi bakora amasaha y’ikirenga. Niba yatangiye akazi mu gitondo, ngo ashobora kurenza isaha isanzwe yo gutaha ya saa kumi n’ imwe z’ umugoroba.

Yagize ati ”COVID isa nk’ iyongereye akazi twakoraga, ariko ntibitubuza kwita ku barwayi bayo tukabafasha, bisaba kwirirwa aho tubavurira, umuntu akabaha imiti, ibyo kurya n’ ibindi bakenera, abo mu muryango wanjye ntago banyishisha, narabasobanuriye iyo ngeze mu rugo, nitwararika isuku, nkita ku muryango wanjye, njye nabo dukorana ntawe urandura COVID kdi dukomeje kwita ku barwayi ari nako twita kubo mu miryango yacu.

Ku rundi ruhande ariko hari bamwe mu baganga bakoraga mu bijyanye no kuvura COVID19 banduye iyo virus, ariko nyuma bitabwaho barakira.

Umukozi muri Labo ku kigonderabuzima cya Gatenga utarashatse kuvuga amazina ye yagize ati ”Byatangiye numva mfite imbaraga nkeya, nkumva umubiri wanjye ucitse intege, nkayoberwa impamvu, ntago nakororaga, gusa numvaga umubiri wanjye ushyushye, ngiye kwipimisha basanga ni COVID, numvise mpungabanye, nanirwa kubyakira, ntangira kubona ibimenyetso birimo ibicurane, ntangira guhumeka nabi, numvaga nihebye, narebaga amakuru nkabona hari abapfuye, nshima Imana kuba baranyitayeho, nkaba narakize, nkagaruka mu kazi”.

Abarwaye COVID19 bakayikira, abafite ababo bayirwaye ndetse n’abaturage muri rusange bashima umusanzu utangwa n’abagore bakora ahavurirwa COVID19 mu Rwanda.

Uwizeye Vivine, umubyeyi upima ibiro 186, ni umwe mu bantu ba mbere barwaye COVID19 mu Rwanda yagize ati”Narakororaga cyane, nkumva ndabura n’umwuka, simpumurirwe, ku munsi wa 21 ndi mu bitaro, nibwo babonye ko virus yashize mu maraso, igihe cyose namaze ndi mu bitaro, ndi ku mwuka, ntahumeka neza, nkagera aho nywuvaho, nkagarura imbaraga, byatewe nuko nari nitaweho n’abaganga”.

Mutarambirwa Abdoul we amaze imyaka irenga 10 atwara moto mu mujyi wa Kigali yagize ati”Akazi kabo ngaha agaciro gakomeye kuko ni ubwitange, akazi bakora karimo risque yo kuba bahaburira ubuzima, ni ukwitanga bikomeye, bafasha igihugu. Hari igihe uwo bitaho ashobora kubanduza, bakandura mu buryo butateganijwe”

Mukampunga Francine, we afite musaza we wakize COVID19. ”Mfite musaza wanjye nkurikira, yatangiye yumva afite uducurane n’ agakorora gake, yumvaga ari grippe isanzwe ariko ageze kwa muganga bapimye basanga afite COVID, baramuvuye, bamuha imiti, ubu yasubiye ku kazi. Abaganga baritanze uburyo bwose buhagije, kwita ku barwayi ni ikintu utabona uko ubahembera.

Habumuremyi Jean Baptiste uyobora ikigonderabuzima cya Gatenga mu Karere ka Kicukiro kitaga ku barwayi ba COVID19 ariko kuri ubu kikaba cyarongeye kwakira abarwaye izindi ndwara avuga ko abagore ari bamwe mu bakoze akazi gakomeye mu kwita ku barwayi baganaga iki kigonderabuzima. ”Akazi kari kenshi, ambulance zizana abarwayi, kubakira, usanga nka 70% by’ abaganga twakoreshaga ari abagore, bagize uruhare rukomeye mu kwita ku barwayi ba COVID, iyo bataza kuba bahari ngo dufatanye, twe ubwacu ntacyo twari kwishoboza”.

Dr.Deborah Abimana, umuyobozi w’ibitaro by’Akarere ka  Nyarugenge nawe ashimangira uruhare rukomeye rugirwa n’ abagore bafatanije n’abagabo mu kwita ku barwayi ba COVID19.

”Akazi kenshi dufite ko kwita ku barwayi ba COVID19, abagore bakagiramo uruhare runinini bitewe nuko aribo benshi hano, nk’abaganga, twita ku barwayi, niwo muhamagaro wacu, tubitaho umunsi ku munsi, tukamenya ibyo bakeneye, ikindi tugafatanya n’imiryango yabo kuko hano nta murwaza uhaba nako kazi k’uburwaza nako turagakora”.

Umuyobozi mukuru w’ Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima RBC Dr.Sabin Nsanzimana avuga ko ari iby’ agaciro kubona abagore bari ku isonga mu guhangana n’ ikibazo cya COVID19.

”Muri iki gihe cya COVID19, abakobwa, abagore baritabiriye cyane ndetse ugasanga baranakora ibivunanye, birenze, ukabona ko ari ibikorwa by’ubutwari, binagaragaza n’ubundi, ubutwari baba bafite mu buzima burimo gutanga ubuzima no kurera, umwaka urenga urashize duhanganye na COVID, icyatumye abantu babishobora ni ugushyira hamwe hagati y’abagore n’abagabo. Nk’urugero, Ukuriye ibikorwa byo gupima COVID hano mu mujyi wa Kigali ni umugore, hejuru y’inshingano zo kuba umubyeyi, akora ibikorwa bikomeye, mu bapima muri labo za COVID naho dufitemo abagore n’abakobwa benshi, n’aho bavurira COVID, twishimira umusanzu batanga kandi uragaragara”.

Inzobere mu bijyanye n’ubuzima, akaba n’umukozi w’Ishami ry’Umuryango w’ Abibumbye ryita ku buzima mu Rwanda, Dr.Vedaste Ndahindwa avuga ko kwirinda COVID19 buri wese yabigira ibye, aribyo bizafasha mu kwirinda ko abakora mu buvuzi bwa COVID, basumbirizwa n’akazi kenshi.

”Ntibisaba ko abadakurikiza amabwiriza baba benshi, niyo babaye 1 cyangwa 2 bituma iki cyorezo gikomeza gukwirakwira. Nubwo dufite ibitaro n’ ibigonderabuzima, ntibihagije ngo abatuye u Rwanda babijyemo, hari ibihugu byateye imbere twari tuziko bifite inzego z’ubuvuzi zihagije, ariko nibo ba mbere bagize ibyago, babona abantu benshi bararengerwa, icyo nicyo tugomba kwitaho, urugero nko mu buhinde bafite benshi bandura n’abaremba, bageze aho babura umwuka wongererwa abarwayi, byaba bibabaje tubonye benshi baremba, inzego z’ubuvuzi zikabura icyo zikora. Turamutse tutirinze, ingaruka zaba kuri twese”.

André Gitembagara, ukuriye ihuriro ry’ Abaforomo n’ababyaza mu Rwanda we avuga ko abaforomo 258 aribo kugeza ubu banduye COVID19, muri bo ngo ntawigeze aremba. Kuri ubu hagendewe ku kuba ari bamwe mu bafite ibyago byinshi byo kwandura COVID19 bitewe n’ imiterere y’akazi bakora, kuri ubu bahawe inkingo za COVID19.

Ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku buzima OMS rivuga ko ku Isi muri rusange, abagore bagize 70% by’ abakora mu rwego rw’ubuzima. Uyu muryango uvuga ko muri iki gihe Isi yugarijwe n’ icyorezo cya COVID19 abo bagore ari bamwe mu bagira uruhare mu kwita ku barwayi ba COVID19 no kurengera ubuzima bwabo.

Uyu muryango uvuga abakora mu bijyanye no kuvura COVID19 muri iki gihe, akazi bakora gatuma bagira ibyago byikubye inshuro 3 byo kwandura COVID19 ugereranije n’abandi bantu muri rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 + 13 =