Uburyo wonsa umwana ntagwingire

Aha ni mu murenge wa Rurembo, ubwo ababyeyi bigishwaga uburyo bagomba konsa abana babo, bagakura neza haba mu gihagararo no mu bwenge.

Mu konsa umwana harimo ibyiciro bibiri; icyambere kigizwe n’amazi, amara umwana  inyota n’icyakabiri kigizwe n’intungamuburi arizo zituma umwana yiyongera ibiro. Aya mashereka yose n’ingenzi ku mwana nkuko byasobanuwe n’umuganga ushinzwe imirire ku bitaro bya Shyira.

Kuva taliki ya 1 Kanama buri mwaka u Rwanda n’Isi yose muri rusange  batangira icyumweru cyahariwe konsa. Insanganyamatsiko iragira iti « Dufashe ababyeyi konsa no guha abana imfashabere ikwiye, duteza imbere imbonezamikurire y’abana bato ».

Ineza Espérence, Umuganga ushinzwe imirire ku bitaro bya Shyira yaganirije ababyeyi ba Rurembo, akarere ka Nyabihu uburyo umubyeyi akwiye konsa umwana we ntagire ikibazo cyo kugwingira. Ndetse yanavuze ko muri Nyabihu abana barenze icyakabiri bari munsi y’imyaka itanu baba baragwingiye kandi umwana wagwingiye ngo iyo agiye mu ishuri  ntago yiga ngo atsinde nk’umwana utaragwingiye.

Ikiganiro kirambuye ku konsa, Ineza Espérance yagiranye naba babyeyi

Icyo wakora kugira ngo wonse umwana ahage

Icyambere ni ukonsa umwana ibere rimwe utamuhindagura, yamara kurihumuza byibura mu minota 10 ukabona kumuha irindi.  Kuko konsa umwana ugomba gufata umwanya uhagije ntakindi urangariye. Umwana agomba konka akivuka kuko umuhondo ufite akamaro gakomeye kandi ukaba uza igihe gito.

Mu gihe umwana yonka, umubyeyi agomba kureba umwana, amwitayeho kuko akenshi umwana iyo yonka aba areba umubyeyi we mu maso.

Impamvu ugomba guhindurira umwana ibere aruko irindi rihumuje

Umubyeyi ahindura ibere aruko irya mbere rihumuje kubera ko mu mashereka harimo ibyiciro bibiri: Amashereka ya mbere iyo wonsa umwana habanza ayamazi, uko ukomeza konsa umwana hakagenda haza amashereka afashe harimo intungamubiri nyinshi n’amavuta menshi. Iyo wonsa bwa mbere uba ugira ngo umwana yonke ashire inyota, uko ukomeza konsa umwana ya mashereka ya kabiri niyo abasha guhaza umwana akaba ari nayo atuma umwana yiyongera mu biro.

Kuko, iyo wonsa umwana iminota itanu umukuraho, umwana aba yiyonkera amazi gusa, uwo mwana ntabwo azigera akura neza. Ikindi nuko umwana agomba konka igihe cyose abishakiye yaba ku manywa na nijoro.

Ikibubwira ko umwana akeneye konka

Ibimenyetso umwana agaragaza ko akeneye konka; niyo ayishyira intoki mu kanywa, akonka ibipfunsi, akarira, agashyira imyenda mu kanwa cyangwa waba umuteruye ugasanga umutwe we nturi hamwe, nta mahoro afite.

Kurira n’ikimenyetso cya nyuma kigaragaza ko umwana akeneye konka gusa ntibikwiye ko umubyeyi ategereza ko umwana abanza akarira kugira ngo abone kumwonsa.

Igihe umwana afatira imfashabere

Kuva umwana akivuka kugeza ku mezi 6, umwana agomba konswa ntakintu na kimwe avangiye uretse imiti muganga yamwandikiye. Nubwo amashereka ari ikiribwa cy’ingenzi kugeza umwana agize nibura imyaka 2. Iyo umwana yujuje amezi 6 ahabwa imfashabere. Kuko amashereka atamuhaza, ahubwo akuramo ½ cy’ibimutunga ikindi kikava mu mfashabere. Iyo mfashabere ikaba igomba kuba igizwe n’indyo yuzuye ikubiyemo: ibitera imbaraga, ibyubaka umubiri n’ibirwanya indwara.

Ibitera imbaraga harimo: Ibijumba, imyumbati, ibitoki, ibirayi n’ibindi.

Ibirinda indwara ni: imboga z’amoko yose n’imbuto.

Ibyubaka umubiri harimo: ibishyimbo, amashaza, soya n’ibikomoka ku matungo aribyo indagara, amata, amagi, inyama, amafi n’ibindi.

Ineza Espérence, Umuganga ushinzwe imirire ku bitaro bya Shyira waganirije ababyeyi ba Rurembo, uko bagomba konsa abana bagakura neza.

 

Mu kiganiro Ineza Espérance yagiranye n’ababyeyi ba Rurembo yakomeje agira ati: Umwana agomba guhindurirwa indyo kuri buri bwoko, Umwana kandi agomba guhabwa ibiryo binobye kuko nta menyo aba afite kandi akaba arinzwe kurobanura ibiryo. Ibi bikazarinda umwana kugwingira no kugira imirire mibi. Kandi umwana akaba agomba guhabwa iri funguro inshuro 4 ku munsi.

Umwana ufite amezi 6 kugeza ku 9 ntabone ibiribwa bikomoka ku matungo, ntago akura neza kuko amagufa ye adakomera, ngo arambuke kandi ubwonko bwe ntibukura neza akaba ariyo mpamvu umwana agomba kubona ibiribwa bikomoka ku matungo.

Uyu muganga asoza iki kiganiro, yashimiye umushinga Hinga Weze kuko ari umufatanyabikorwa mwiza unakorera by’umwihariko mu Kerere ka Nyabihu, ibitaro ba Shyira bibarizwamo. Kuko ubunganira wita ku mirire myiza y’umwana n’umubyeyi. Ibi bikagira uruhare rw’igabanuka ry’imibare y’abana bahuye n’ikibazo cy’igwingira muri aka karere.

Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP), ivuga ko konsa neza mu Rwanda bihagaze ku kigero cya 87%. Naho gushyira umwana ku ibere ku isaha ya mbere akimara kuvuka biri ku kigero cya 80%,  ni mu gihe abagore bonsa ku Isi bangana na 38%.

Hinga Weze ku bufatanye na Porogaramu Mbonezamikurire y’Abana Bato (NECDP), bizihije icyumweru cyo konsa bakangurira ababyeyi kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana, bonsa abana igihe gihagije.

Hinga  Weze ikorana n’ababyeyi 20.441 mu rwego kubafasha kubona indyo yuzuye, kuyitegura n’ubumenyi ku konsa umwana agakura neza, mu turere 10 ikoreramo aritwo: Bugesera, Gatsibo, Kayonza na Ngoma (Iburasirazuba); Karongi, Ngororero, Nyabihu, Nyamasheke na Rutsiro (Iburengerazuba) na Nyamagabe (Amajyepfo).

Umushinga Hinga Weze, watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu Gishizwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi RAB ku nkunga y’Umuryango w’Abanyamerika Wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID. Intego yawo akaba ari ugufasha abahinzi basaga 530,000 mu turere 10 ikoreramo mu kwita ku buhinzi no kunoza imirire by’umwihariko umwana n’umugore, ndetse no gufasha abahinzi mu guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 ⁄ 10 =