U Rwanda rwahawe inkunga y’ibikoresho byo kwirinda COVID-19

U Rwanda rushyikirizwa inkunga y'ibikoresho byo kwirinda COVID-19, na Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zahaye u Rwanda inkunga y’ibikoresho byo kwa muganga bifite agaciro ka miliyoni 131 z’amafaranga y’u Rwanda. Bikazifashishwa mu kurinda abaganga, abaforomo, abakozi bo ku bitaro ndetse n’abarwayi COVID-19.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman, niwe washyikirije ibi bikoresho, Umuyobozi Wungirije w’ Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), James Kamanzi. Bikaba bigizwe n’uduphukamunwa dukoreshwa mu buvuzi, uturindantoki tw’abaganga, inkweto zo mu bwoko bwa bote zambarwa n’abaganga, n’udupfukamunwa two mu bwoko bwa “N95” tuzifashishwa mu gufasha abarwayi bafite ibibazo byo guhumeka. Ibi bikoresho bikazahita bihabwa abaganga mu bitaro n’ibigo nderabuzima 349 mu turere 25 mu gihugu hose.

Ibi bikoresho b’ubwirinzi bizwi nka (Personal Protective Equipment)  byatanzwe na Minisiteri y’Ingabo yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ibishyikiriza umushinga uterwa inkunga na USAID, ukanaba ukorana na Minisiteri y’Ubuzima y’u Rwanda mu gufasha ibitaro n’ibigo nderabuzima mu turere dutandukanye mu Rwanda witwa “Ingobyi.”

Iyi nkunga yatanzwe uyu munsi, ni imwe mu nkunga ihwanye na miliyari 11 y’amafaranga y’u Rwanda Leta Zunze Ubumwe za Amerika zimaze guha u Rwanda, mu rwego rwo kurufasha muri gahunda yarwo yo kurwanya COVID-19. Harimo inkunga yo kubaka kandagira ukarabe zubatswe mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, imfashanyo muri gahunda yo gukangurira abanyarwanda kwirinda no kurwanya COVID-19, n’ibindi bikoresho bikenerwa mu buvuzi nka za mashini zifasha guhumeka bita “ventilators”; ibikoresho byagenewe kubika neza imyanda ngo itanduza abayegereye (biohazards bags); imiti yabugenewe, amasabune yo gukaraba ndetse n’ibitanda byahawe ibitaro bitandukanye.

Iyi nkunga yabonetse ku bufatanye n’Ikigo Gishinzwe Ubutabazi cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika (The United States Overseas Humanitarian Disaster Assistance and Civic Aid (U.S. OHDACA), gitewe inkunga na Minisiteri y’Ingabo ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, cyangwa The United States Department of Defense (U.S. DOD).  Inkunga ya OHDACA ifasha Minisiteri y’Ubuzima mu Rwanda mu kubaka ubushobozi mu guhangana na COVID-19. Inkunga ya OHDACA ikaba ishimangira ubushake bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu kwifuriza u Rwanda ubuzima buzira umuze.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 7 =