Ubumuga bw’ibirenge buravurwa bugakira

Uyu mwana ikirenge kimwe cyavukanye ubumuga clubfoot aha hari plâtre , yatangiye kuvurwa

Ubu bumuga bw’ibirenge (clubfoot) buravukanwa aho ikirenge cy’umuntu gikandagiza umugongo w’ikirenge, cyangwa agatsinsiko kakareba imbere, amano areba inyuma ni mu gihe ubusanzwe ikirenge gikandagiza ubworo bwacyo, amano areba imbere. Ubu burwayi bukaba buvurwa bugakira igihe umwana ubufite avuwe atarerenza imyaka ibiri y’amavuko.

Uwahoze akora muri ubu buvuzi yemeza ko umwana uvuwe atararenza imyaka ibiri y’amavuko avurwa agakira atabazwe kuko umwana akorerwa ubugororangingo,  agashyirwaho plâtre (isima), agakatwa  agatsi ko ku kirenge inyuma hejuru y’agatsinsino kugira ngo umwana azabashe gukandagiza ikirenge neza kitareba hasi,  nyuma agahabwa inkweto zabugenewe  zambarwa ijoro n’amanywa uko umwana agenda akira azambara ni joro gusa nyuma akageraho akazireka. Umwana aba akize mu gihe cy’imyaka itanu(5).

Uyu mwana nawe yavukanye ubumuga bw’ibirenge clubfoot

Uyu mukozi akaba akangurira ababyeyi kwita ku bana bavutse bakareba ko nta kibazo cy’ibirenge bafite, ababifite bakihutira kubajyana kwa muganga bakavurwa hakiri kare, babarinda ko  byazabaviramo ubumuga bwa burundu.

Amwe mu mavuriro avura iyi ndwara ya clubfoot: Intara y’Amajyepfo ni  ibitaro bya Kabgayi, Nyanza, HVP Gatagara, CHUB, Kigeme, Gikonko na Munini. Intara y’Iburasirazuba ni ibitaro bya Gahini, Rilima, Nyamata na Nyagatare. Intara y’Iburengerazuba ni ibitaro bya Kibuye, Kibogora, Gihundwe na Gisenyi. Intara y’Amajyaruguru ni ibitaro bya Nemba, Ruhengeli na Byumba. Umujyi wa Kigali ibitaro bya Muhima, Kibagabaga, Masaka n’ikigo nderabuzima cya Gikondo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 ⁄ 11 =