Iyo ukoresha ibiyobwangenge umubiri utegeka ubwonko

Mukarurubibi Dancilla umuganga w’indwara zishingiye ku bitekerezo

Ku muntu ufata ibiyobyabwenge, imbaraga z’ubwonko zijya munsi y’imbaraga z’umubiri, akaba ariyo mpamvu ababinyweye bakora ibikorwa bibi batatinyuka gukora batabifashe nko gusambanya abana, gufata ku ngufu, gukubita no gukomeretsa nkuko byatangajwe na Mukarurubibi Dancilla umuganga w’indwara zishingiye ku bitekerezo.

Mu kiganiro cyo kurwanya ibiyobyabwenge by’umwihariko mu rubyiruko cyateguwe na komisiyo ya UNESCO ikiraro hagati y’igihugu kinyamuryango n’ishami ry’umuryango w’abibumbye rishinzwe uburezi, ubumenyi n’umuco hamwe n’umuryango w’abanyamakuru b’abagore Women.

Bamwe mu rubyiruko bo mu karere ka Nyamasheke baganirijwe ku ngaruka zo kunywa ibiyobyabwenge

Mukarubibi Dancilla umuganga w’indwara zishingiye ku bitekerezo aganira n’urubyiruko rwo mu murenge wa Kagano akarere ka Nyamasheke yaragize ati « ubuzima bw’umuntu uko bukora tugira umubiri tukagira n’ibitekerezo bishingiye ku bwonko , ubusanzwe ubwonko butegeka umubiri, iyo umuntu akoresha ibiyobyabwenge ubwonko bugenda bunanirwa, iyo bumaze kunanirwa kubera gukoresha ibiyobyabwenge biba ikinyuranyo ,aho kugira ngo ubwonko butegeke umubiri , umubiri utegeka ubwonko, imbaraga z’ubwonko zikajya mu nsi y’imbaraga z’umubiri ».

Yakomeje asobanura ko aribwo umuntu atangira gukora ibikorwa bibi uko umubiri ubimutegetse nta gutekereza agahita abikora. Nk’ubusambanyi , ubwicanyi , kwiyambura ubuzima, ubujura n’ibindi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 + 8 =