Ubuhamya bw’umubyeyi wakomeje konsa yaranduye Covid-19

Umugwaneza Léatitia, umubyeyi wakomeje konsa umwana igihe yari arwaye COVID19 agakira atamwanduje. Ifoto: The Bridge

Umugwaneza Léatitia ni umwe mu babyeyi banduye Covid-19 kandi afite uruhinja yonsaga, muri iki kiganiro aratanga ubuhamya bw’uburyo yanduye ariko kandi akarinda umwana we yonsanga kwandura Covid-19. Aragira inama abantu bagikerensa Covid-19, abakangurira kwitabira kwikingiza.

Umugwaneza Léatitia, Umukozi mu Muryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro, PAX PRESS yaganiriye na The Bridge Magazine muri gahunda y’umushinga iterwamo inkunga na RGB hamwe na UNDP, tubagezaho ibiganiro ku byiza byo kwirinda no kwikingiza COVID-19 ndetse no ku ngamba z’igihugu zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19.

The Bridge Magazine: Tubwire uburyo watahuyemo ko wanduye covid 19?

Léatitia: Umugabo wanjye niwe wabanje kumva ibimenyetso, yiyumvishemo ibimenyetso ajya kwisuzumisha, ariko icyo gihe bamupima ntayo bamusanzemo, ariko nanjye ntangira kubyiyumvamo, hashize iminsi asubira kwipimisha, nibwo noneho bayimusanganye, nanjye mpita njyayo bayimpimye bayisangamo.

The Bridge Magazine: Umaze kumenya ko wanduye wabyakiriye ute cyane ko wonsaga?

Léatitia: Nibyo koko naronsanga, ubwo nabajije abaganga niba n’umwana namupimisha, bambwira ko atari ngombwa gupimisha umwana, ahubwo bambwira ko ngomba kumurinda no kwirinda nabona hari impinduka ku mwana nkihutira kumuzana kwa muganga.

The Bridge Magazine: Wakomeje konsa igihe wari urwaye, wabigenzaga ute kugira ngo utanduza umwana?

Léatitia: Icyo twakoze n’ugupimisha abandi bose tubana mu rugo, dusanga ni bazima, hanyuma njyewe n’umugabo wanjye tujya mu cyumba, aba ariho twibera nta gusohoka, noneho rero uburyo namurinzemo ntabwo nari nkimarana nawe igihe kinini, umwanya munini yawumaranaga n’umurera njyewe nkahura nawe gusa ngiye kumwonsa, ubwo iyo najyaga kumwonsa byansabaga kuba nambaye neza agapfukamunwa, nakarabye neza, yewe n’abatuzaniraga ibyo twakeneraga nk’ibiribwa n’ibindi ntawakoraga ku wundi ahubwo bari bafite aho babitereka twe tukabyiha, twamara kubikoresha tukabisubiza aho babisanga bakaza bakabijyana. Ubwo rero twagumye mu cyumba nyuma twubahiriza amabwiriza, tunywa imiti neza hanyuma nyuma y’igihe baduhaye dusubira kwipimisha dusanga twarakize, ubwo kandi n’abayobozi baraduhamagaragara kuri telephone kugira ngo bumve uko tumeze.

The Bridge Magazine: Wanduye Covid-19 utarafata urukingo, cyane ko Minisiteri y’Ubuzima yari itaratangaza ko umubyeyi wonsa n’utwite bemerewe kuruhabwa. Imaze kubitangaza wabyakiriye ute?

Léatitia: Bamaze kuvuga ko ababyeyi bonsa nabo bemerewe gufata urukingo, nabanje gushidikanya, ariko kubera ko nari nararwaye iyo ndwara byantinyuye kujya kwikingiza, nubwo nari mfite impungenge ko nabura amashereka, ariko rero maze kurufata nta kibazo na kimwe nagize nakomeje konsa kandi neza.

The Bridge Magazine:  N’ubu hari ababyeyi nkawe usanga bagifite ingingimira ku bijyanye no kwikingiza wabaha iyihe nama ushingiye ku cyizere wagize nyuma y’aho ukingiriwe COVID-19?

Léatitia: Inama nabagira ni ukwitabira kwikingiza kuko nanjye narikingije kandi nta ngaruka nabonye, nakomeje konsa umwana wanjye nk’uko bisanzwe, kandi iyo wikingije uba wongereye ubudahangarwa bw’umubiri wawe, rero nabashishikariza gufata urukingo.

The Bridge Magazine: Ni iyihe nama waha ababyeyi bonsa baramutse bagize ibyago byo kwandura Covid 19?

Léatitia: Ababyeyi ubutumwa bwihariye nabaha, n’ugukomeza kwirinda, bagakomeza bagakurikiza ingamba, harimo kwambara agapfukamunwa, gukaraba intoki neza, kuko ababyeyi bafite inshingano zo kurinda umuryango wabo, ababyeyi rero nibakomeze bashishikarize abo mu rugo gukomeza gukurikiza ingamba ziriho zo kurwanya Covid-19

The Bridge Magazine: Ndabashimiye cyane Umugwaneza Laetitia, kubera umwanya waduhaye.

Léatitia : Murakoze cyane.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 + 25 =