“Abagikerensa Covid-19 ndababuriye, nimusigeho”

Dr Isaac Ndayishimiye, umwe mu baganga bitaga ku barwayi ba Covid19 aganira n'umunyamakuru wa The Bridge, uko byari byifashe.

Dr Ndayishimiye Isaac, umuganga wari ushinzwe gukurikirana abarwayi ba Covid-19 mu Karere ka Rubavu nk’umwe mu bari kurugamba mu guhashya Covid-19, arasaba abanyarwanda kutirara kuko byagaragaye ko icyo cyorezo cyandura mu buryo bwihuse kandi ngo bikaba bishoboka ko benshi bayandura ariko ntigabaragaze ibimenyetso, asobanura ko nk’umuganga wakurikiranye cyane abarwaye Covid-19, yiboneye ubukana bw’iyi ndwara.

Dr Ndayishimiye avuga ko abantu bose batarasobanukirwa n’ubukana bwa Covid-19, kimwe n’abakiyikerensa badakwiye kugira iyo myitwarire kuko aho bagana haba hatizewe, ni nayo mpamvu abashishikariza kwikingiza ndetse no gukurikiza amabwiriza yose ajyanye no kwirinda Covid-19, by’umwihariko buri wese ugejeje imyaka amubwira ko ikimuha icyizere cyo guhangana na Covid-19 harimo gufata urukingo, kwambara neza agapfukamunwa, gukaraba neza intoki hakoreshejwe amazi meza n’isabune ndetse no kwirinda gukorera ahantu hatari umwuka hadafunganye…

Dr Isaac Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye na The Bridge Magazine muri gahunda y’umushinga iterwamo inkunga na RGB na UNDP, irabagezaho ibiganiro ku byiza byo kwikingiza COVID-19 ndetse no ku ngamba z’igihugu zo kuzahura ubukungu bwahungabanyijwe n’icyorezo cya COVID-19.

The Bridge Magazine: Muri umwe mu baganga bamaze ighe mu rugamba rwo kurwanya Covid-19. Ese wadusubirira inyuma ukatubwira muri make uko uru rugamba mwarubonye?

Dr Isaac: Kugira ngo tubyumve neza nasubira aho indwara ya Covid-19 yaturutse Wuhan mu Bushinwa mu mwaka wa 2019, icyo gihe hari mu kwezi kwa 12, ariko mu kwezi kwa gatatu gusa iki cyorezo cyari cyamaze gukwira ku Isi hose aho abarenga miliyoni 120 bamaze kwandura naho abarenga miliyoni 2 bamaze gupfa.

Iyo turebye rero tukayigereranya n’zindi ndwara n’ibindi byorezo yo yandura vuba cyane kandi ibimenyetso byayo birihisha ku buryo wayandura ariko ugatinda kumenyakana, cyane ko usanga ari inkorora, umuriro, n’ibicurane kandi n’ubusanzwe izo ndwara abantu basanzwe bazirwara, Covid-19 n’indwara kugira ngo uyimenye bisaba gupima kuko nta kindi cyatuma umenya ko umuntu ayifite.

Ikindi kibi k’iyi ndawara n’uko ifata abantu bose n’ukuvuga abato n’abakuru. Ikindi nuko iyi ndwara izahaza cyane uyirwaye cyane cyane iyo imusanganye ubundi burwayi, cyangwa se abageze mu zabukuru ndetse n’abagore batwite, iyi ndwara kandi izahaza ubukungu kuko iyo uyirwaye ntacyo ubasha gukora, ndetse kandi aho cyageze gifata umubare munini w’abarwayi kubera ko kuyanduzanya byoroshye.

Muri make rero uru rugamba ntirworoshye kuko Covid-19 n’izindi zayikurikiye nka Delta byose birazahaza kandi bisaba ko abantu bose babyumva.

The Bridge Magazine: Hari abantu bagishidikana k’ubukana bw’iyi ndwara, wowe wabaye hafi y’abayirwaye wabwira iki abo bantu?

Dr Isaac: Icyorezo cya covid-19 nabonye ari icyorezo gikomeye kandi kidatoranya imyaka, nabonye abana bato bapfa by’umwihariko umwana muto ukivuka wamupima ugasanga covid niyo imwishe, nabonye abari kigero cyanjye bapfa bazize covid-19, nabonye abantu bakuze bapfa batazize izindi ndwara ahubwo ari covid-19; rero ntitoranya uwo ariwe wese arayirwara,ushaka kubimenya neza wareba abayirwaye bakajya aho ivurirwa(treatment center)bakavurwa bagakira nibwo wamenya ubukana bwayo

The Bridge Magazine: Uvuze ko ari indwara ifite ubukana, noneho tubwire iyi ndwara uburyo iyi ndwara izahaza umugore utwite cg wonsa?

Dr Isaac:  Hari Ubushakashatsi bwakozwe na CDC (Center for Disease Control) bwerekana ko ku mugore utwite urwaye Covid-19 aba afite ibyago byikubye 3 byo gupfa ugereranyije n’umugore utwite udafite Covid-19. Nkanjye aho twakiriraga abarwayi mu bitaro bya Gisenyi mu Karare ka Rubavu, abenshi mu bagore batwite twakiriya mu gihe twahanganaga na delta, wasangaga ibyago byo gupfa biri hejuru ku mugore utwite utarikingije.

Ni nayo mpamvu ubushakashatsi, nubwo butarajya ahagaragara, nkurikije ubunararibonye nakuye mu gukurikirana abarwayi ba Covid-19 batwite nsanga imibare y’abarembaga cyane ndetse n’abapfa yabaga iri hejuru.

The Bridge Magazine: Mwahanganye n’iyi ndwara urukingo rutaraza, na nyuma yaho ruziye. Ese wabitugereranyiriza?

Dr Isaac: Biratandukanye cyane, kuko mbere y’urukingo twabonaga imibare ihora izamuka y’abarwayi, ariko aho urukingo ruziye imibare yaragabanutse cyane kugeza aho ibitaro bya Nyarugenge na Kanyinya byagezeho umubare w’abarwayi uba muto bisubukura ubundi buvuzi.

The Bridge Magazine: Mwabwira iki umugore wonsa cyangwa utwite ugushidikanya kuri uru rukingo?

Dr Isaac: Ingaruka zo kutikingiza ziruta cyane ingaruka zo kwikingiza ukarwara Covid19, kuko bigaragara ko iyo utwite ukarwara Covid-19 ingaruka zikugeraho ndetse zikagera no ku mwana, niyo mpamvu rero nagira inama abagore batwite kwikingiza kugira ngo birinde ingaruka zitari nziza zamugeraho aramutse arwaye Covid19.

The Bridge Magazine: Hari abarwayi cyangwa se ababyeyi bagiye barwarira mu rugo ariko kandi n’abana bakaba bari kumwe, n’iyihe nama mwagira umubyeyi warwara Covid-19 kandi ari kumwe n’abana?

Dr Isaac: Icyo kibazo ni kiza kuko rwose ingero nkizo twagiye duhura nazo, ugasanga umubyeyi ararwaye kandi abana bakeneye ko abaterura, abitaho ababa hafi, nkababaga barwariye mu rugo twabagiraga inama zo kwirinda cyane ndetse bakanarinda abana babo kuko ingaruka uburwayi bwe bwagira ku bana be ntabwo zaba ari nziza.

The Bridge Magazine: Hari ubundi bwoko bushya bwa Covid bwaje bwitwa omicron, mwiteguye mute guhangana nayo mute?

Dr Isaac: Omicron yatangiriye muri Afurika y’epfo kandi mwabonye ko yageze no mu Rwanda, hari ingamba zatangiye gushyirwaho zo kuyirinda ni nayo mpamvu abaganga tutabereyeho kuvura gusa, ahubwo no kwigisha biri mu nshingano zacu, niyo mpamvu ubu turi kwibutsa abantu ko badakwiye kudohoka, ahubwo bakwiriye kubahiriza amabwiriza yose agamije gukumira Covid-19.

The Bridge Magazine: Nk’umuganga ubona ari irihe somo Covid itwigisha?

Dr Isaac: Covid 19 hari masomo menshi yatwigishije, urugero nk’isuku hari amasomo menshi ajyanye n’isuku nko gukaraba intoki, kurinda umubiri wacu, ubona ko hari abantu benshi bakora siporo bagamije kugira ubuzima bwiza, ikindi Covid19 yatwigishije wenda kitajyanye n’ubuzima, yatwigishije kwizigamira, hari rero amasomo menshi twayikuyemo.

The Bridge Magazine: Ese hari abo mwagiye mubona Covid19 yahitanaga babaga barwaye izinda indwara batabizi?

Dr Isaac: Byagiye bigaragara nibyo, naguha urugero rwa diyabeti, abantu babaga barwaye batabizi, hari indwara z’umuvuduko nazo twagiye tuzibona kandi zatumaga barwayi baremba, isomo rero n’uko abantu bakwiye kujya bamenya uko bahagaze.

The Bridge Magazine: Bivuze ko abantu bakwiye kujya bipima bakamenya uko bahagaze?

Dr Isaac: nibyo byaba byiza, gukoresha isuzuma ry’umubiri iteka ni ngombwa, kuko buriya hari ndwara zitandura, ariko akenshi zikandura kubera ubuzima tubayemo, urugero nko kurya nabi, kudakora siporo, ni byiza ko umubiri w’umuntu ugomba guhora uwurinda ko wakwandura izo ndwara, ayo niyo masomo twasigaranye ko tugomba guhora dufite amagara mazima.

The Bridge Magazine: Nk’umuganga, mwebwe ku giti cyanyu iyi ndwara yabasigiye ayahe masomo?

Dr Isaac: Nk’umuganga hari amasoko twakuyemo, urugero nko gukora ubushakashatsi, kuko twabonye ko iyo ukoze ubushakashatsi bituma ubasha no kwitegura icyorezo iyo cyaje, irindi somo n’uko twasanze ari ngombwa kugira ubushobozi bwo kwikorera inkingi, kuko nk’uko mubizi inkingi nyinshi ziva hanze y’igihugu, tubaye rero tuzikorera inaha byagabanya ubukana bw’icyorezo.

The Bridge Magazine: Dusoza n’iyihe nama yihariye mwageza ku Banyarwanda?

Dr Isaac: Inama naha abanyarwanda ni ugukomeza kwirinda kuko Covid-19 ntaho irajya, dukomeza twirinde twubahiriza amategeko n’ingamba zashyizweho, dukomeza duhane intera, dukarabe intoki neza, bityo twese hamwe duhashye iki cyorezo

The Bridge Magazine: Turabashimiye cyane, Dr Isaac Ndayishimiye.

Dr Isaac: Murakoze

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 + 25 =