Ubuhamya bwa Minisitiri Dr. Bizimana mu rubanza rwa Bucyibarita

Minisitiri Dr. Bizimana Jean Damascène, watanze ubuhamya mu rubanza rwa Bucyibaruta Laurent ushinjwa ibyaha bya jenoside yakorewe abatutsi 1994; rurimo kubera mu rukiko rwa rubanda i Paris.

Dr. Bizimana Jean Damascène yavukiye ku Cyanika ku Gikongoro 1963, ubu  atuye i Kigali akaba ari Minisitiri muri Mininisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda MINUBUMWE. Yakoze inyandiko amaze kumenya ko Bucyibaruta ari mu Bufaransa mu 1997.

Muri 1999 ashaka umuryango  Survie nyuma na yo iza kumugeza kuri FIDH (Fédération internationale pour les droits humains) yatanze ikirego nawe yifatanya nayo.

Mbere yuko  Dr. Bizimana aba Minisitiri yari Umuyobozi muri Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya jenoside (CNLG).

Dr. Bizimana azi Bucyibaruta kuva mu 1982 ubwo yiyamamarizaga kuba depite icyo gihe  we akaba yari umwarimu.

Dr. Bizimana ari mu baregera indishyi kubera ko nta cyizere yari afite ko urubanza rwa Bucyibaruta Laurent ruzaba. Mu makuru atanga ibirimo yabihawe n’abatangabuhamya babyiboneye (témoins directes) harimo  padiri Niyomugabo, madame Bernadette Mukaneza umugore wa Katabarwa wari mubyara we ndetse na Katabarwa ubwe.

Ubuhamya Dr. Bizimana yatanze hakoreshejwe ikoranabuhanga we ari i Kigali mu rukiko rwa rubanda I Paris taliki ya 30 Kamena 2022.

Ndibuka abantu bose bishwe mbere na mbere padiri Joseph Niyomugabo wishwe nabi, nkibuka ababyeyi banjye bari abaturage basanzwe n’abavandimwe banjye biciwe i Cyanika. Narangije amashuri mu 1982 nza kwigisha kugera mu 1988, icyo gihe nabonye akarengane kakorerwaga abatutsi, icyo gihe nibwo nakoranye cyane na padiri Niyomugabo.

Icyo gihe nashatse kuba padiri kugirango ndwanye akarengane, mu 1988 kugera 1991 nigaga i Bukavu mu iseminari nkuru. Mu kwa 10/1990 nari mu rugo iwacu Cyanika. Tariki 5/10 abapolisi ba komini baje iwacu bavuga ko baje gusaka ko twakoranaga n’inkotanyi. Icyo gihe batwaye amafaranga ibihumbi 20 bavuga ko yari ayo koherereza inkotanyi ku rugamba.

Murumuna wanjye baramujyanye baramufunga. Nanjye nagize ubwoba padiri Niyomugabo yarantwaye tariki 7/10 angeza Kitabi ndakomeza njya i Bukavu. Mu kwa 6/1990 nagarutse mu biruhuko abatutsi bakomezaga gutotezwa, hari inyigisho z’urwango zibasiraga abatutsi.

Muri 1991 nagombaga kujya mu Busuwisi gukomeza amasomo yanjye muri pères blancs. Icyo gihe burugmestre Ngezahayo yanyimye laisser passer ariko nyuma nza kuyibona mfashijwe na superefe. Nagiye kwaka passeport mfashijwe n’aba pères blancs mpita nyibona nta kibazo. Ubwo nagiye Fribourg kwiga.

Muri 1992 nagombaga kujya muri Burkina Faso ariko mu kwa 7/1992 nabanje kuza mu biruhuko mu Rwanda nsanga ibihe byakomeje kuba bibi ku batutsi. Mu biruhuko bya noheli 1993 nagarutse mu Rwanda, nsanga ibintu ari bibi cyane, hari za grenades, imyigaragambyo, ibitero ntinya kuhatinda mpita nsubira muri Burkina Faso.

Dr. Bizimana yamenyaga amakuru y’umuryango akoresheje telefone

Nakomezaga guhamagara padiri Niyomugabo na mubyara wanjye Aloys Katabarwa watwaraga Bucyibaruta nkabaza amakuru y’iwacu. Nanavuganaga n’umugore wa Katabarwa.

Tariki 8/4/1994 padiri Niyomugabo yambwiye ko impunzi zari zatangiye kugera kuri paruwasi n’ababyeyi banjye barimo. Inzu zari zatangiye gutwikwa. Superefe Ndengeyintwari yakoresheje inama ari kumwe na capitaine Sebuhura bahamagarira abahutu kwica abatutsi ubwo bituma abatutsi batangira guhunga.

Tariki 10/4/1994 padiri Niyomugabo yambwiye ko yahamagaye perefe Bucyibaruta amubwira imibereho mibi impunzi zari zifite amusubiza ko nta kundi yagira ngo aramubwira ngo niyirwaneho ashishikajwe n’urupfu rwa Habyarimana.

Ubwo ariko tariki 10/4/1994 perefe yaje kuri paruwasi amusubiriramo ko ntacyo yamumarira. Umugore wa Katabarwa witwaga Mukaneza yambwiye ko perefe yaje kuri superefegitura ya Karaba abonana na superefe na burugmestre wa Karama Ngezahayo n’abandi bakozi ba komini. Muri ako kanama havuzwe ko abatutsi bagomba guhurizwa hamwe hagakoreshwa mégaphone zihamagarira abatutsi kujya ahantu hamwe.

I Murambi ahahungiye abatutsi ntabyo kurya bari bafite

Havuzwe ko hagomba kujyaho za bariyeri ziciweho abantu benshi. Ikindi n’uko hemejwe ko abatutsi bagera kuri paruwasi batagomba kuhava kandi ntabyo kurya bagomba guhabwa ndetse n’amazi yaganagayo barayaca. Hari abahutu batatu bageragezaga kugemurira abatutsi kuri paruwasi barishwe biba nk’uburyo bwo kwihaniza abahutu ngo badafasha abatutsi.

Tariki 10/4/1994 nabashije no kuvugana na mama wari kuri paruwasi ambwira ko nta cyizere cyo kubaho kuko bari barababuriye ko abatutsi bazatsembwa. Indi tariki navuga ni 14/4/1994 nagerageje guhamagara ariko ntibyashobokaga kuko telefone zari zaraciwe. Nyuma nibwo Bernadette yambwiye ko perefe yaje gukoresha inama kuri superefegitura agakoresha inama yarimo ba burugmestre batatu n’abandi bakozi bakoreraga muri ayo makomini. Iyo nama hemejwe ko amazi akatwa na bariyeri zigakazwa kandi hagakomeza guhigwa abatutsi.

Uko Dr. Bizimana yaretse umuhamagaro wo kwiha Imana

Nagombaga kugaruka mu Rwanda mu kwa karindwi 1994 ariko ntibyakunda njya i Toulouse gukomeza amasomo ya théologie. Nasabye kujya mu Busuwisi kuruhuka njya Toulouse muri nzeri 1994. Muri 1996 nahisemo kuva mu nzira ya gipadiri kubera kubona abapadiri bamwe bahakanaga jenoside harimo n’abayigizemo uruhare, ubwo barabinyemereye .

Muri nzeri 1996 narahinduye niga amategeko, nyuma njya kwiga Montpellier nza kugaruka Toulouse kwiga doctorat nyirangiza muri 2004 nsubira mu Rwanda mba umwarimu wa kaminuza, nkorera umuryango witwa RCN (Umuryango w’Ababirigi uharanira ubutabera na democratie), nyuma nkora muri za komisiyo zitandukanye zagiye zishyirwaho mu Rwanda, mba senateri, nza no kuyobora CNLG nyuma rero mba ministre.

Muri ibyo bihe byose nakomeje gukora nk’umushakashatsi ku mateka ya jenoside. Muri 2001 nasohoye igitabo « L’église et le génocide au Rwanda », igitabo natuye abantu bo mu muryango wanjye 84 bishwe muri jenoside.

Ubuhamya uwari umushoferi wa Bucyibaruta akaba mubyara wa Dr. Bizimana yamubwiye

Uyu mushoferi, avugwa mubo Bucyibaruta yarinze ko bicwa kuko yari umututsi.

Mubyara wanjye Aloys Katabarwa yambwiye ko tariki 7/4/1994 yari yaraherekeje umugore wa perefe i Kiziguro. Tariki 8/4/1994 bagaruka bahagarikiwe i Rwamagana babajyana kuri jandarumeri. Komanda aha uniforme militaire (imyenda ya gisirikare) umushoferi babaha n’abajandarume bo kubaherekeza kugera ku Gikongoro.

Bageze yo Katabarwa yarahagumye bamuha icyumba cyari hafi ya salon. Yambwiye ko hari abayobozi bakundaga kuhaza barimo cyane capitaine Sebuhura, col. Simba rimwe na rimwe. Mu byo bavuganaga harimo guhuriza hamwe abatutsi i Murambi bakavuga kandi abatutsi bari bataricwa na we baza kumuvugamo. Nyuma yaje kwiyemeza gutoroka ajya kwihisha kwa Mureramanzi umuhutu w’incuti ye kugera tariki 23/4/1994. Nyuma yiyemeza kujya iwe Cyanika nijoro ageze iwe aguma kwihisha kuko umugore we wari umuhutu yari yarabwiye abantu bose ko yapfuye. Abafaransa baje muri operation turquoise umugore wa Katabarwa yagiye kubareba abasaba ko baza kumujyana baraza baramutwara bamujyana i Nyarushishi, nyuma muri 1996 yaje gupfa azize indwara.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 ⁄ 3 =