Gen BEM Habyarimana avuga ko Bucyibaruta nta bushobozi yari afite bwo guhagarika “ubwicanyi”

Gen. BEM Emmanuel Habyarimana w'imyaka 69

Ku cyumweru cya gatandatu cy’urubanza ruburanishwamo Bucyibaruta Laurent, humviswe umutangabuhamya Gen. BEM Emmanuel Habyarimana w’imyaka 69.  Uyu yari yasabwe n’uruhande rwunganira uregwa.

Ubuhamya yatanze mu gihe cy’amasaha arenga atatu,  yavuze ko azi  Bucyibaruta kuva mu mwaka wa 1980 i Kibungo. Ati “nagiye gukorera i Kibungo kuva mu 1986 twajyaga duhura kuko nari nshinzwe ibijyanye n’iperereza. Mu 1994 twabanye ku Gikongoro hagati ya Gicurasi na Nyakanga mu gihe yari perefe naho njye nshinzwe amasomo mu ishuri rikuru rya gisirikare ryari ryarimukiye ku Kigeme.”

Richard Gisagara umunyamategeko wunganira abaregera indishyi muri uru rubanza yamubajije niba atazi uko Bucyibaruta yitwaye ubwo habaga ubwicanyi bwa Kibeho, Murambi, Cyanika na Kaduha bwabaye mu kwezi kwa kane?  Gen. BEM Habyarimana ati “sinari mpari ariko nakurikiraga ibyaberaga hirya no hino mu gihugu nka officier militaire.” Me Gisagara amubaza niba bivuze ko yamenya n’imyitwarire ya Bucyibaruta muri icyo gihe? Amusubiza agira ati “iyo yo sinayimenya kimwe n’uko n’ubu ntashobora kuyimenya.”

 Nyamara yaburijemo ibitero by’interahamwe

Gen. BEM Habyarimana wavuze ko ari dogiteri mu bijyanye n’umutekano mpuzamahanga (Dr. en sécurité internationale) yabwiye urukiko ko yinjiye mu ishuri rikuru rya gisirikare mu mwaka wa 1974 akiga amashuri atandukanye ajyanye n’igisirikare, ndetse agakora imirimo itandukanye ijyanye no kwigisha no guhugura abasirikare, aza no gushingwa iperereza rya girisikare i Kibungo ari na ho yamenyaniye na Bucyibaruta. Ati “Bucyibaruta rero twakoranye nka perefe tukaba twaranahuriraga mu nama z’umutekano za perefegitura.” Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 1990 asubiye mu Rwanda avuye kwiga mu bubiligi, yagiye mu ishuri rikuru rya gisirikare nyuma y’ukwezi kumwe gusa intambara iba irateye. Ati “turwana bavuze ko abantu bageze mu Bubiligi ari ibyitso by’inkotanyi baramfunze mfunganwa n’abandi bantu 20, nafunganwe n’abasivili benshi. Abafunzwe bari benshi bageraga nko ku bihumbi 10 bagenda bafungurwa gahoro gahoro, njye mfungurwa muri Nyakanga 1991 nyuma y’uko urukiko rwa gisirikare rubonye ko nta cyaha mfite ariko ntibansubijemo.”

Gen. BEM Habyarimana yavuze ko yasubiye mu gisirikari mu ntangiriro za Mata 1994 mu Mutara na bwo nari nshinzwe iperereza rya gisirikare. Ati “hari hashize imyaka itatu ntakora ibya gisrikare sinifuzaga no gusubiramo, ubwo nagiye mu Mutara ndi major.”

Nyuma y’itariki ya 7 Mata 1994, BEM Habyarimana yavuze ko  yabonye interahamwe mu makamyo ziza kwica abantu bari bahungiye i Nyagatare bageraga nko ku bihumbi 30. Ati” narwanye na bo ndabirukana baragenda ariko nyine aho bagendaga banyura mu maparuwasi hirya no hino bagendaga bica abantu.” Perezida w’urukiko yamubajije ati”wavuze ko i Nyagatare hari impunzi (deplacés politiques) watubwira abo ari bo?” BEM Habyarimana amusubiza ati “abo ni abantu bari barahunze imvururu zagendaga zituruka ku mashyaka menshi yari yaramaze kuvuka, abo bantu rero bari barahungiye ahantu hari abasirikare ba MINUAR aho i Nyagatare. Interahamwe zaje kwica abantu bari mu ishuri rya EAV Nyagatare ndabirukana, izo nterahamwe zari zivuye za Murambi kwa ba Gatete. ”

Yarinze abarokotse Jenoside i Kibeho

Gen. BEM Habyarimana yabwiye urukiko ko tariki 17 Mata 1994 bamujyanye mu ishuri rikuru rya gisirikare nk’umuyobozi ushinzwe amasomo ati “nkeka ko byatewe nuko abantu batishimiye ko nabujije interahamwe kwica abantu mu Mutara, ku rundi ruhande bakaba barashakaga no kunshyira ahantu ntakomeza gukurikirana ibyo interahamwe zakoraga.” BEM Habyarimana yavuze kandi ko ageze i Kigeme yahise ajya kureba Bucyibaruta kuko bari baziranye kimwe n’abandi bayobozi, asanga ahangayitse cyane kubera interahamwe zicaga ahantu hose nta buryo buhari bwo kuzihagarika nuko amubwira ko igihe bazaba bakeneye ubufasha ubwo ari bwo bwose kugira ngo bagire umuntu bafasha nk’ishuri rya gisirikare bajya bababwira. Ati “hari abantu bazanye i Kigeme, hari nk’abo musenyeri yazanye abavanye i Kibeho bari barokotse turabarinda. Twageze i Kigeme harabaye ubwicanyi muri Mata kuko hari ibitaro n’ishuri na paruwasi hari abo twarinze harimo na musenyeri ukiriho na n’ubu n’abandi bagendaga batuzanira.”

Yongeraho ko Musenyeri amuzanira abo bantu bamusobanuriye uko byari byaragenze i Kibeho. Ati “twaje abantu benshi barishwe nko mu ishuri rya Murambi ariko n’i Kibeho ni kimwe nk’uko mu Mutara naho byagiye bigenda, naragendaga nagaruka nkasanga abantu babishe.” Abajijwe icyo yabwira urukiko ku iyicwa ry’abanyeshuri bo mu ishuri ry’abakobwa rya Marie Merci i Kibeho tariki ya 7 Gicurasi 1994, BEM Habyarimana ati ” Mpagera nasanze barishwe gusa nabimenye mbibwiwe na musenyeri Misago wari unzaniye abana bari baraharokokeye.”

Ku kibazo cy’uko Bucyibaruta yaba yarishe abantu, umutangabuhamya yagize ati “Bucyibaruta ni umuntu utarashoboraga kwica abantu kuko na we ubwe ari umuntu wahigwaga cyane ko yari afite n’umugore w’umututsi. I Kibungo yakoranye neza n’abantu bose, i Gikongoro naho nakwemeza ntashidikanya ko na ho yitwaye neza, yisanze ari mu bihe bikomeye atagizemo uruhare, nta ngabo yari afite.” Abajijwe niba yemera ko impunzi zajyanywe ku ishuri rya Murambi aho zaje kwicirwa bigizwemo uruhare na Bucyibaruta, BEM Habyarimana ati “igitekerezo gishobora kuba cyari cyiza ariko kubera kutagira ubushobozi buhagije bwo kubarinda bikaza kurangira bishwe, ibyo ntibivuze ko ku ikubitiro igitekerezo cyari kibi.”

Ntiyemera ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi 

Me Gisagara yamubajije niba yemera ko habayeho jenoside yakorewe abatutsi? Gen. BEM Habyarimana ati” njye sinavuze jenoside yakorewe abatutsi navuze Genocide rwandais (ugenekereje ni jenoside y’abanyarwanda Ndlr) nzi ko hishwe abanyarwanda ni bo nabonye bicwa abahutu n’abatutsi, iyo ni indi sujet ntashaka kujyamo.”

Ubushinjacyaha na bwo bwabajije Gen. BEM Habyarimana  buti “wavuze ko hari n’abahutu bishwe ubwo wemera double genocide?” Asubiza agira ati “oya njye sinemera double genocide, nemera genocide rwandais ni ukuvuga ko hishwe abanyarwanda bicwa n’abanyarwanda n’abandi bantu batumye ibyo bishoboka ntabwo ari double genocide.”

Uretse kuba yarabaye muri Leta ya mbere, Gen. BEM Habyarimana Emmanuel wabaye minisitiri w’ingabo mu mwaka wa 2000-2002 ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru aho atuye mu gihugu cy’ u Busuwisi.  Yabwiye urukiko ko yahisemo guhunga mu mwaka wa 2003 kuko hari ibyo yabonaga bitagenda yabivuga ntibigire icyo bitanga.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 × 11 =