Paris: Umushakashatsi yavuze uko u Bufaransa bwafashije mu kwihutisha jenoside

François Graner, Umushakashatsi wavuze uko u Bufaransa bwafashije mu kwihutisha jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Mu rukiko rwa Rubanda ruherereye i Paris mu Bufaransa ahakomeje kuburanishirizwa urubanza rwa Laurent Bucyibaruta wahoze ari perefe wa perefegitura ya Gikongoro ku byaha bifitanye isano na jenoside yakorewe abatutsi akurikiranwaho, umushakashatsi yavuze uko u Bufaransa bwafashije mu kwihutisha jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Uko u Bufaransa bwafashije mu kwihutisha jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda bigaragarira mu bitabo bibiri byanditswe na François Graner, umushakashatsi muri Centre National de Recherche Scientifique (CNRS) akaba n’umwe mu bagize umuryango. Mu buhamya bwe Graner yabwiye urukiko ko igitabo cya mbere cyasohotse mu 2014, kandi mu kwandika icyo gitabo akaba yarifashishije inyandiko zinyuranye akavugisha n’abasirikare bakuru bayoboraga operation turquoise.

Mu 2020, Graner yasohoye igitabo cya kabiri aho yifashishije abanyamateka batandukanye, ibyo yabonye mu bushakashatsi bwe bikaba bihura cyane n’ibyagaragajwe na prof. Vincent Duclert ndetse na raporo yakozwe na guverinoma y’u Rwanda kandi ko ubushakashatsi yakoze bwafasha urukiko kumva uburyo jenoside yakozwemo n’ababigizemo uruhare.

Uruhare rw’Ubufaransa mu bwicanyi bw’abatutsi mu 1990

Umushakashatsi Francois Graner yabwiye urukiko ko U Bufaransa bwari buzi iby’ubwicanyi bw’abatutsi ariko ko butagize icyo bubikoraho ahubwo bugatera ingabo mu bitugu u Rwanda mu rugamba rwo kurwanya FPR.

Ati: “Mu 1990 hatangiye kuba impuruza ko hashobora kuba jenoside, ibyo bikagaragarira mu gufata ibyitso kuva mu kwezi kwa cumi 1990, n’iyicwa ry’abatutsi muri Kibirira no mu Mutara. Icyo gihe umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yavuze ko igitero cy’inkotanyi cyabaye cyiza kuko kizatanga uburyo bwo kwica abatutsi, naho umukuru wa jandarumori we avuga ko abatutsi atari benshi bityo ko kubarimbura bitazagorana na gato.”

Yakomeje agira Ati: “Nyuma y’ubwo bwicanyi hari imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye ko hakorwa amaperereza kuri ubwo bwicanyi. Itangazamakuru mu Bufaransa ryatangiye kugaragaza ko hari umugambi wagutse mu kurimbura abatutsi wari urimo gutegurwa. Ububirigi bwahamagaje ambasaderi wabwo mu gihe u Bufaransa bwo butigeze bubikora ahubwo bwashakishije uburyo bwatera ingabo mu bitugu u Rwanda mu rugamba rwo guhangana na FPR no kuyibuza ko yakomeza kugira ibice yigarururira. Iyo nkunga yakozwe mu buryo bwa gisikare, dipolomasi no mu itangazamakuru. Muri politiki Elysée (Perezidansi y’Ubufaransa) yashyigikiye icyiswe ubumwe bw’abahutu havuka hutu power kugirango bahangane na FPR, ibyemezo byatumye u Bufaransa bujya ku mugaragaro inyuma y’abahezanguni b’abahutu”.

Umushakashatsi François Graner yabwiye urukiko uko politiki y’Ubufaransa yari iteye mu 1994 n’uko yari iyobowe, ati: “Politiki y’u Rwanda muri 1994 yari iyobowe cyane n’ibiro bikuru by’umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, ahari abajyanama babiri ba perezida Mitterrand uwari ushinzwe Afurika n’uwari umujyanama mu bya Gisirikare bandikiraga perezida iby’ingenzi yaheragaho afata ibyemezo. Ibyakorwaga byose mu biro by’umukuru w’igihugu bikaba byari bigamije kurinda isura y’u Bufaransa muri Africa.”

Uyu mushakashatsi kandi yabwiye urukiko rwa Rubanda uko nyuma y’aho jenoside itangiriye u Bufaransa bwakomeje gahunda yo gufasha abahezanguni b’abahutu mu kwihutisha jenoside, ati: “Nyuma y’aho jenoside itangiriye, u Bufaransa bwakomeje gahunda yo gufasha abahezanguni b’abahutu mu kwihutisha jenoside, abategetsi bahurije hamwe abatutsi bagombaga kwicwa, ingabo n’abajandarume nabo bagira uruhare mu bwicanyi kimwe n’abasirikare barindaga umukuru w’igihugu kandi ibyo byose u Bufaransa bwari buzi uko byakorwaga”.

Yakomeje agira ati: “Muri Kamena taliki 22 hatangijwe operation Turquoise, zimwe mu ntego zayo hakaba harimo guhagarika FPR yari ikomeje kwigarurira ibice byinshi. Operation Turquoise itangira abafaransa bari bazi neza ko abatutsi bishwe ariko amakuru ubuyobozi bw’ingabo z’abafaransa bwari bufite yose ntiyahabwaga ingabo zari mu Rwanda”.

Ingabo z’Ubufaransa mu burengerazuba bw’u Rwanda

Mu buhamya bwe, François Graner yavuze ko ingabo z’abafaransa zageze mu gace k’uburengerazuba ni ukuvuga Cyangugu, Gikongoro na Kibuye mbere ya FPR, zakirwa neza n’abayobozi barimo perefe Bucyibaruta ku Gikongoro. Ati: “Bamwe mu bayobozi n’ingabo z’abafaransa bemeje ko basanze abayobozi ba gisivili bakorana n’udutsiko tw’abicanyi bagatanga urugero rwa perefe Kayishema ku Kibuye. Abafaransa bavuze ko bakeneye gukorana na ba burugumesitiri na ba superefe n’ubwo bari barahawe ubuhamya bwinshi buvuga ku ruhare bari baragize mu bwicanyi bw’abatutsi. Muri iyo mikoranire n’abafaransa perefe Bucyibaruta yahaye abafaransa imfungwa ngo zibafashe gukora imirimo imwe n’imwe nko gutema ibiti bategura imirwano”.

Francois Graner yabwiye urukiko ko kuva mu ntangiriro y’ukwezi kwa karindwi 1994 Gikongoro yari irinzwe n’abajandarume bagera ku 120 n’interahamwe nyinshi zari zahawe intwaro. Ati: “Ikindi navuga ni uko abafaransa bamenyeshejwe akaga ibihumbi by’abatutsi bari barimo bazengurutswe n’interahamwe zashakaga kubica. Agace ka Gikongoro kabaye nk’ubuhungiro bw’udutsiko tw’abicanyi twanahaherwaga imyitozo”.

Graner yakomeje avuga ko ingabo z’abafaransa zitigeze zihagarika umukuru w’interahamwe wari ku rutonde rw’impapuro FPR yari yazihaye zigaragaza abari ku isonga ry’ubwicanyi bw’abatutsi. Ati: “Umukuru w’interahamwe Robert Kajuga yageze ku Gikongoro taliki 5 Nyakanga ingabo z’abafaransa ntizigeze zimuhagarika kandi yari ku rutonde rw’impapuro FPR yari yahaye ingabo z’Ubufaransa igaragaza abantu bari barabaye ku isonga ry’ubwicanyi bw’abatutsi”.

Yagaragaje uko urwo rutonde rwari ruteye, ati: “Kuri urwo rutonde Kajuga yari nimero 58, Laurent Bucyibaruta yari nimero 71, Bagambiki perefe wa Cyangugu ari nimero 72, Kayishema perefe wa Kibuye yari nimero 73. Aho kubahagarika abo bose bakingiwe ikibaba bahungira muri Zaire kandi bakomeza gufashwa n’ubuyobozi bwa gisirikari na gisivili bw’Abafaransa”.

Ubushakashatsi bwa François Graner bukaba bwarerekanye ko muri operation Turquoise Abafaransa bataje bagamije gufasha abatutsi n’ubwo ari ko byitwaga, bitandukanye no muri Zaire aho ingabo z’Abafaransa zaje zituruka cyane ko zavuze ko mu gace k’uburengerazuba zasanze ubuyobozi bwubatse neza ahubwo ko inzego zari zubakitse neza hari n’imikoranire hagati yazo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
33 ⁄ 11 =