U Rwanda rwungutse inzobere 10 mu kubaga ziyongera kuri 80 rwari rusanganywe

Abarangije kwiga muri COSECSA ( The College of Surgeaons of East, Central and Southern Africa, taliki ya 5 Ukuboza 2018

Abanyeshuri  85 barangije mu Ihuriro ry’Abaganga b’Inzobere mu Kubaga mu Karere k’Afurika y’ Iburasirazuba, yo Hagati no mu Majyepfo (COSECSA) The  College of Surgeons of East, Central and Southern Africa  baturuka mu bihugu 12 n’ U Rwanda rurimo.

Dr Hakizimana David Impuguke mu kubaga ubwonko, umugongo n’imitsi ikomoka ku bwonko ukorera  mu bitaro byitiriwe Umwami Faysal ni umwe mu banyeshuri barangije avuga ko izi mpamyabushobozi ziri ku rwego rw’Akarere bityo zikaba zibemerera kuhakorera hose.

Dr Ncuti Steven Impuguke mu kubaga mu mutwe no mu mugongo  ukorera muri bitaro bya CHUK avuga ko nk’igihugu abona bageze ahantu heza kuko bari ku rwego nkurw’ibindi bihugu byo mu karere. Igikome cyane ngo nuko  bifite agaciro ku munyarwanda kuko agize ikibazo ku bwonko, mu myanya y’ubuhumekero mu rwungano ngogozi azabona inzobere izamufasha.

Dr Nyundo Martin Impuguke mu kubaga akaba anakuriye Impuguke mu Kubaga mu Rwanda  yemeza ko iki gikorwa ari uguteza imbere ubuvuzi.  Muri 60 barangije baturukaga mu bihugu byo mu karere 12  harimo abanyarwanda 10, u Rwanda rukaba rumaze imyaka igera ku 10 muri COSECSA, iyi akaba ari inshuro ya kabiri bahawe impamyabushobozi.

Dr Nyundo anemeza ko abaganga babaga badahagije mu gihugu   kugira ngo batange serivisi bifuza  ariko ngo hariho gahunda  yo kongera abaganga babaga kugira ngo byibura muri buri bitaro bya buri karere habe hari umuganga ubaga.

Diane Gashumba Minisitiri w’ Ubuzima  nawe yemeza ko abaganga bakiri bacye kuko buri mwaka byibuze bisaba ko bagira abaganga b’Impuguke bagera ku 100 arinayo mpamvu bihuza n’ibindi bihugu byateye imbere mu buvuzi.

Minisiteri y’Ubuzima yasabye iri Huriro ry’Abaganga b’Inzobere mu kubaga barangije  kuzaza gufasha mu gikorwa cy’ AMI week cy’ Ingabo z’Igihugu cyo kuvura kiba buri mwaka kugira ngo hazavurwe benshi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 − 8 =