Rulindo : Bahawe ubumenyi bwo gukora imfashanyigisho z’abana bo mu mashuri y’inshuke

Bamwe mu bagize uruhare mu kubaka iyi centre y'amahugurwa, abaguwe mu gukora imfashanyinyisho n'abagiye kubihugurirwa

Umushinga OPEDUC Organisation pour la Promotion de l’Education ugamije kuzamura uburezi bw’ abana b’inshuke,  guhugura abarimu no kubaka ibyumba by’amashuri ku bufatanye n’ishuri ryo mu gihugu cy’ububirigi, wahuguye abarimu batandatu bazafasha abandi gukora imfashanyigisho z’abana b’inshuke bifashishije ibikoresho byahano mu Rwanda.

Uwera Yvette umwe muri batandatu  bahuguriwe  mu gihugu cy’ububiligi uburyo bakora imfashanyigisho, no gutaka ishuri avuga ko yakuye ubumenyi bwo gukora ibikinisho by’abana mu buryo bworoshye  kandi budahenze . Aha atanga urugero ko gukora imipira yo gukina mu birere  imigozi yo gusimbuka  mu birere ,uducupa tuvamo amazi ugashyira amabuye , kubaza mu biti  inkiramende ,kare, uruziga  ukagenda ibishyiraho amabara atandukanye n’ibindi. Ibi bigafasha abana kwiga neza.

Dr Pascal Lambert umuyobozi akaba na perezida  wa Haute école Hainaut  Condorcet  avuga ko Inshuro ye ya mbere aza mu Rwanda yabonye ko hari abana bato batiga kuko aho yagiye  asura yasanze ababyeyi bahetse abana bahinga ,abandi bana batembera mu murima iruhande rw’ababyeyi.

Dr Pascal Lambert anatekereza ko hari abana batangira bafite imyaka 6 mu mu mashuri abanza batararize mu mashuri y’inshuke. Akaba ariyo mpamvu bafatinije na OPEDUC mu gushyira  imbaraga mu burezi bw’inshuke.

Dr  Lambert anavuga ko mu gihugu cyabo cy’ububiligi bafite politi yuko umwana atangira hakiri kare ku myaka 2 nkuko Impuguke, abashinzwe iby’integenyanyigisho n’abashinzwe imitekerereze  bavuga ko iki gihe ari igihe cyiza cy’ibanze mu kubaka umwana.

Dr Pascal Lambert umuyobozi akaba na perezida wa Haute Ecole Hainaut Condorcet yo mu gihugu cy’ Ububiligi

Umuyobozi wungirije w’akarere ka Rulindo ushinzwe imibereho myiza Gasanganwa Mari Claire  yemeza ko uyu mushinga ari kimwe mu bisubizo ku burezi, dore ko anashingiye  ku bushakashatsi bwakozwe na banki y’isi bugaragaza ko mu myigire u Rwanda rukiri  kuko hari abana batiga amashuri y’inshuke.

Uyu muyobozi anavuga iyo umwana ahereye  mu mashuri y’inshuke agira ubumenyi akamenya kubana  n’abandi akisanzura  ,akamenya no kuvuga neza.

Nkeshima Faustin perezida wa OPEDUC organisation pour la promotion de l’éducation avuga ko bahereye mu mirenge 5 yo mu karere ka Rulindo none bakaba  bagiye guhugura abandi  nabo bakazahugura  abandi mu mirenge 17 yo muri aka karere.

Centre y’amahugurwa yubatswe na OPEDUC ku bufatanye na Haute Ecole Condorcet yo mu gihugu cy’Ububiligi

Kuri Groupe Scolaire ya Ngarama hatashywe centre y’amahugurwa yubatswe na OPEDUC ku bufatanye na Haute Ecole Condorcet yo mu gihugu cy’Ububiligi.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 + 3 =