Umunyamakuru Gutermann Guter: Ndishimira intambwe nufashwa yafasha organization igezeho

Bamwe mu bana b'abagenerwabikorwa Bo mu muryango NUFASHWA YAFASHA ORGANIZATION

Uyu munyamakuru yumva ko ari inshingano ze gufasha umuryango mugari w’abanyarwanda mu mikoro ye. Aho agira ati “ntibisaba ibya mirenge”. Yashinze umuryango utari uwa Leta ugamije gufasha abana bo miryango itishoboye mu Rwanda NUFASHWA YAFASHA ORGANIZATION.

Umunyamakuru BUJYACYERA Jean Paul bakunda kwita GUTERMANN GUTER arashimira Leta. Ni nyuma yaho yashyikirijwe icyemezo cy’iyandikwa ry’umuryango utari uwa Leta bahawe na RGB ku ya 3 Ukuboza 2018.

Hashingiwe ku biteganywa mu ngingo ya 16 y’Itegeko no 04/2012 ryo kuwa 17/02/2012 rigena imitunganyirize n’imikorere by’imiryango nyarwanda itari iya leta, NUFASHWA YAFASHA ORGANIZATION yemerewe gukorera mu Rwanda nk’umuryango nyarwanda utari uwa Leta.

Icyemezo uyu muryango wahawe gifite agaciro k’umwaka kandi ngo bafite icyizere ko icyaburundu nacyo bazagihabwa kuko ibikorwa byabo byivugira.

Mu kiganiro yagiranye na The Bridge Magazine yaragize ati “ndashimira urwego rw’Akarere ka Gatsibo ku mikoranire ya hafi mu kugera ku mihigo myiza yo guharanira imibereho myiza y’abagenerwabikorwa’’.

Icyangombwa duhawe kizadufasha gukora byemewe n’amategeko, gutsura umubano n’imikoranire n’indi miryango yaba iya Leta nitari iya Leta yaba iya abanyarwanda cyangwa mpuzamahanga dusangiye intego.

Ibyo bishimira NUFASHWA YAFASHA YAGEZEHO

Muri uyu mwaka wa 2018 bageze kuri byinshi birimo Irerero n’ishuri ry’inshuke ryigamo abana baturuka mu miryango itishoboye ikaba itabona ikiguzi cyo kwiga mu mashuri yigenga. Abana bagera kuri kuri 58 bariga bagahabwa n’ifunguro rya mu gitonda buri munsi.

Hatanzwe ibikoresho by’ishuri, kurihirwa ibisabwa byose ku bana biga mu mashuri abanza. Imfura ziri mu cyiciro rusange. Hahuguwe ababyeyi bagera kuri 60 b’abana bafashwa kugira ngo bibumbiye mu matsinda y’ubwizigame mu rwego rwo gukomeza gufatanyiriza hamwe uburere n’imibereho myiza y’abana. Hanatangwa ihene ku miryango 30.

GUTERMANN asaba abagiraneza, abantu ku giti cyabo, amatsinda y’abantu bafite umutima wo gufasha ko bahawe ikaze mu kuremera no gufasha abatishoboye babikuye ku mutima.

Umuryango NUFASHWA YAFASHA ORGANIZATION watangiye ibikorwa byawo mu ntangiriro za 2014, utangirira mu karere ka GATSIBO, umurenge wa Ngarama, ukaba ufite gahunda yo kwagura ibikorwa byawo mu gihugu hose uko ubushobozi buzajya buboneka.

FacebookWhatsAppTwittergoogle_plus

google_plusone

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 3 =