U Buhorandi : Impuguke ku Rwanda yasobanuye uko ibiganiro bya radio RTLM byabibye urwango

Jean François-Dupaquier Impuguke ku mateka y'u Rwanda, umwanditsi akaba n'umunyamakuru. @Google

Mu rubanza rw’umunyarwanda Kabuga Félicien ruri kubera i La Haye mu gihugu cy’Ubuhorandi kuri uyu wa 3 urukiko rwumvise umunyamakuru akaba n’umwanditsi w’umufaransa Jean Francois Dupaquier wagarutse ku biganiro byatangazwaga na radio RTLM, by’umwihariko uburyo ibyo biganiro byabibye urwango ndetse bigashishikariza abantu gukora Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda.

Uyu mutangabuhamya Jean François Dupaquier yagaragarije urukiko ko ibiganiro bya RTLM (Radio Télévision Libre des Milles Collines) kimwe n’ikinyamakuru Kangura byashishikarizaga ku mugaragaro abantu gukora Jenoside aho mu biganiro bya RTLM n’inkuru z’ikinyamakuru Kangura byabaga bivuga ko umututsi ari umwanzi w’abahutu.

Uyu mwanditsi akaba n’umunyamakuru w’umufaransa yanagaragaje ko abanyamakuru ba RTLM, mu biganiro byabo, bagaragazaga ko amasezerano ya Arusha yasinywe muri kanama 1993 hagati ya Guverinoma y’u Rwanda y’icyo gihe na FPR nta gaciro afite ko ahubwo ko icyo yari agamije ari ukugambanira Abanyarwanda.

Uruhande rwunganira uregwa rwifuje kumenya byinshi kuri raporo Bwana DUPAQUIER yakoreye urwahoze ari urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, ICTR cyane cyane uburyo we n’abo bayikoranye babonye amajwi y’ibiganiro bya RTLM. Nyuma ya Jenoside, Jean François DUPAQUIER na Mr Jean-Pierre CHRETIEN basabwe na Reporteurs sans Frontières (RSF) gukora inkuru ku banyamakuru bishwe mu gihe cya jenoside. Bwana DUPAQUIER yasobanuye ko byari bigoye cyane, kubera ko ubwo bageraga mu Rwanda muri Nzeri 1994 basanze i Kigali hari akajagari, harasahuwe kandi harasenywe. Bahise batangira gushakisha ibintu nk’ibikoresho bifata amajwi cyangwa ibinyamakuru byandikwaga n’intagondwa. Baje kubona kaseti zimwe na zimwe ziriho ibiganiro bya RTLM kandi itsinda ryakoze iperereza rya ICTR na ryo ryatanze kaseti zimwe. Bidatinze bahise bagira kaseti zirenga 200 zijyanye na raporo.

Kuva uru rubanza rwatangira kuburanishwa mu mizi, Kabuga Félicien yanze kurwitabira.

Ejo ku wa kabiri na bwo urukiko rwumvise undi mutangabuhamya wo kuruhande rw’ubushinjacyaha, akaba yari impirimbanyi y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda, na we wagaragaje ko radio RTLM Kabuga yari abereye umuyobozi, yagaragazaga ko umututsi ari umwanzi w’igihugu ndetse ikanavuga ko abahutu batari bashyigikiye umugambi wa Jenoside, impirimbanyi z’uburenganzira bwa muntu ndetse n’abataravugaga rumwe na Leta y’u Rwanda y’icyo gihe, ikabafata nk’abifatanya n’umwanzi.

Kabuga Félicien ukomeje kuburanishirizwa i La Haye mu rubanza rwatangiye tariki 29 Nzeri 2022, yatawe muri yombi  tariki 16 Gicurasi 2020 mu Bufaransa hafi y’umurwa mukuru Paris, nyuma y’ iperereza ryakozwe abayobozi b’icyo gihugu bafatanyije n’Ibiro by’umushinjacyaha w’urwego rushinzwe gukurikirana imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku Rwanda, IRMCT.

Urubuga rwa interineti rw’uru rwego rutangaza ko Kabuga hamwe n’izindi ntagondwa z’Abahutu, yateguye ishyirwaho rya RTLM kugira ngo ikwirakwize ingengabitekerezo ya jenoside. Rukomeza kandi ruvuga ko yatanze amafaranga y’ibikoresho bikenewe, abona imirongo yo gutangaza amakuru, ategura inkunga y’inguzanyo, yandikisha RTLM kandi aranayiyobora binyuze muri Comité d’Initiative, ari rwo rwego rw’ ubuyobozi bwa RTLM rukumbi rwari ruhari. RTLM, n’ubutumwa bwayo bwo kurwanya Abatutsi – yagize abayikurikira benshi vuba cyane imaze gutangira gukora itangazamakuru ryayo rya mbere muri Nyakanga 1993. Igihe Minisiteri y’Itangazamakuru yagerageje gufunga RTLM kubera gukwizakwiza urwango, Kabuga yavugiye iyo radio ku buryo yakomeje gukora nta nkomyi.

Jenoside itangiye ku ya 7 Mata 1994, RTLM yari hose, isakaza ibiganiro amasaha 24 kuri 24 ku buryo yarenze Radio Rwanda nka radiyo yumvwaga na benshi. Ibiganiro bya RTLM byahamagariye Abanyarwanda “gutsemba Abatutsi ku isi” no “kubazimiza burundu”. RTLM yategetse kandi Interahamwe gutera abantu runaka, inashishikariza cyane cyane abagore b’abatutsi gufatwa ku ngufu hanyuma bakicwa.

Usibye kuba yaragize uruhare rukomeye mu gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, Kabuga nanone yateye inkunga itaziguye umutwe w’ Interahamwe, waje kuba umwe mu yagize uruhare runini muri Jenoside.

Kabuga Félicien akurikiranyweho ibyaha bitandatu birimo gukora jenoside, gushishikariza mu ruhame mu buryo butaziguye gukora Jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, kurimbura, ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyoko muntu.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
27 × 28 =