Rwamagana: Abarenga 200 barasaba gukurwa mu gihirahiro bakegurirwa ubutaka bamaranye igihe

Ndayambaje Tharcisse wifuza ko ubutaka babumubaruraho kubera igihe abumaranye n’ibikorwa birimo.

Akarere ka Rwamagana kashyizeho gahunda bise“Komitenyobozi mu baturage”, igamije kwegera abaturage, kubigisha, kubasobanurira no gukemura ibibazo bagiye bafite birimo n’iby’ubutaka.

Iyi gahunda ya ‘Komite nyobozi mubaturage’ ikaba imaze iminsi itangiye mu Karere ka Rwamagana, yatangiriye mu Murenge wa Muyumbu, Musha, Karenge, kuri uyu wa gatatu ni mu Murenge wa Muhazi aho ubuyobozi bwakira ibibazo by’abaturage.

Mugabe Robert atuye mu Murenge wa Kigabiro, avuga ko afite ubutaka burimo n’ishyamba riri mu Kagari ka Karitutu, mu Murenge wa Muhazi yasigiwe n’umubyeyi we, ubutaka akaba yari yarabubonye muri 1983, ati “ubu nta byangombwa byaho dufite, Leta nidufashe tubibone.”

Akomeza agira ati “ntiwavuga ko ahantu ari ahawe, nti wagurisha, niba tumaranye igihe ubutaka tubukoresha yewe n’inzego zo hasi zibizi, ndumva Leta yaduha uburenganzira ku butaka, ikabutwegurira, cyangwa se yanabutwara ikareba igihe tumaze tubukoresha ikaba yaduha ingurane ahandi.”

Karangwa Pierre Celestin

Karangwa Pierre Celestin nawe afite ikibazo afatanije n’abandi cy’ubutaka butababaruyeho buri muri Karitutu, arasaba ko bakurwa murungabangabo, bakabona igisubizo ubutaka bukababarurwaho bakurikije igihe babumaranye.

Ndayambaje Tharcisse, wo mu Murenge wa Muhazi, nawe avuga ko ahafite ubutaka amaranye imyaka 40 yabusigiwe n’ababyeyi be, burimo inturusu. Mu cyifuzo cye agira ati “ndifuza ko ubutaka babumbaruraho, kubera igihe mbumaranye n’ibikorwa birimo.”

Akomeza agira ati, “mfite igihombo, kuko iyo udafite icyangombwa cy’ahantu igihe icyo aricyo cyose uwaboneka uwariwe wese yahagutwara.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab, yagize icyo avuga kukijyanye n’ibisigara Leta yahaye abaturage ikababwira ko ihabatije ngo bahatere amashyamba n’ibindi. Ati “n’ikibazo kizwi kikaba kiri muri Minisiteri y’ibidukikije ndetse n’ikigo cy’igihugu cy’amashyamba kuko bohereje itsinda rishinzwe kubikurikirana basanga koko ubwo butaka barabutijwe.”

Yakomeje ati “Icyo rero twavuga uyu munsi abo baturage bafite uburenganzira busesuye kuri ayo mashyamba, bayasarura, basaba uburenganzira bagatema ibiti. Ku kijyanye nuko ubwo butaka bwabandikwaho, icyo kibazo cyagejejwe kuri Minisiteri y’ibidukikije n’ikigo cy’igihugu cy’ubutaka kugirango babyigane ubushishozi barebe niba koko ubwo butaka batijwe babwegurirwa kuko babumaranye igihe barabutijwe, cyangwa se niba bwasubira mu maboko ya Leta, ubu rero dutegereje umwanzuro bazaduha numara kuboneka tuzawumenyesha abo baturage bafite icyo kibazo”

Ibibazo byinshi byakiriwe bishingiye k’ubutaka, Ubuyobozi bwatanze inama yo kutagura ubutaka na rimwe bidakorewe imbere ya Noteri w’umurenge.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 + 4 =