U Buholandi: Bwa mbere Kabuga yakurikiye urubanza rwe kuva rwatangira kuburanishwa mu mizi 

Kabuga Félicien ubwo yari akurikiye urubanza rwe mu buryo bw'amashusho, ari muri gereza, kuri uyu wa kabiri. Source:BBC

Bitandukanye nuko atari asanzwe abikora, mu iburanisha ryo kuri uyu wa kabiri i La Haye mu Buholandi, Kabuga Félicien noneho yari yitabiriye urubanza rwe, arukurikira ku buryo bw’amajwi n’amashusho ari muri gereza y’uru rukiko uburyo bwitwa video-conference mu ndimi z’amahanga. Umucamanza wari uyoboye iburanisha Iain Bonomy yavuze ko iyo ari “inkuru nziza”.

Umutangabuhamya François-Xavier Nsanzuwera wari wumviswe n’uru rukiko kuwa kane w’icyumweru gishize, yakomeje gutanga ibimenyetso bishinja mu rubanza rwa Kabuga, aho yasoje ubuhamya bwe, avuga ku cyiswe “auto-defense civile” (bisobanuye kwirwanaho kw’abaturage).

Nsanzuwera yabwiye urukiko ko auto-défense civile ntaho yari ihuriye no kwirwanaho  kw’abaturage, ko ahubwo bwari uburyo bw’urubyiruko rushamikiye ku mashyaka bwo kwica Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi.

François Xavier Nsanzuwera kuva mu mwaka wa 1990 kugeza mu 1994 yari umushinjacyaha wa repubulika ushinzwe ifasi y’umurwa mukuru Kigali n’iyahoze ari perefegitura ya Kigali-Ngali. Yanakoreye kandi urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwakoreraga i Arusha muri Tanzaniya.

Félicien Kabuga uregwa ibyaha bya jenoside nubwo yitabiriye urubanza rwe hifashishijwe iyakure (videoconference), nta jambo yahawe, ariko mu gihe cyashize yahakanye ibyaha bya jenoside aregwa.

Gutanga ibimenyetso bishinja mu rubanza rwa Kabuga byasubitswe. Iburanisha rizasubukurwa tariki 08 Ugushyingo 2022; bikaba biteganyijwe ko amaburanisha azajya aba buri cyumweru kuva ku wa Kabiri kugera ku wa Kane, saa yine za mu gitondo, ku isaha y’i La Haye n’i Kigali mu cyumba cy’iburanisha cy’Ishami ry’Urwego Mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ry’i La Haye.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 + 22 =